Template:Inkuru zigezweho
From Wikirwanda
Gicanda Rosalie ni Umwamikazi wari umufasha w'umwami Mutara III Rudahigwa, akaba ari we mwamikazi wa nyuma w’u Rwanda. Yashyingiwe na Mutara Rudahigwa nyuma yo gutoranywa mu gihugu cyose n’intumwa z’umwami, yabaye umugore wa kabiri wa Rudahigwa nyuma y'uko uwa mbere ari we Nyiramakomali yari yirukanywe bitewe nuko atabyaraga, gusa Nyiramakomali yaje gushyingirwa Nyirimbirima mwene Nshozamihigo babyara abana benshi bigaragara ko Rudahigwa ariwe utarabyaraga.
Tariki 13 Mutarama 1942 nibwo Gicanda yashyingiranwe n'umwami Mutara III Rudahigwa imbere y'Imana, ubu bukwe bwabo bwari bunyuranyije n'amahame y'ubwiru bitewe n'uko Gicanda n'Umwami Rudahigwa bakomokaga mu muryango umwe w'Abanyiginya.
Gicanda Rosalie yari umugore muremure benshi bemezaga ko yari mwiza kandi ko yarangwaga n’ikinyabupfura n’isoni nyinshi, ibi byagaragaye cyane mu muhango wo gutoranya umwamikazi ubwo abakobwa bose bari batoranyijwe bagombaga guca imbere y’umwami bambaye uko bavutsesoma inyandiko irambuye Gicanda Rosalie