Template:Inkuru zigezweho

From Wikirwanda
Revision as of 08:43, 24 December 2010 by Meilleur (Talk | contribs)

Jump to: navigation, search
jenerali Kabarebe James
Jenerali Kabarebe James ni umunyarwanda. Yabaye umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, umuyobozi w’ihuriro ry’ingabo zigamije kubohora Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo ubu ni Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda.

Kabarebe nyuma yo kurangiza amashuri ye yerekeje mu ngabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi mu kurwanya ingoma y' igitugu ya perezida Habyarimana Juvenal nyuma yo guhagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi afatanyije na bagenzi be bo muri FPR-Inkotanyi,Kabarebe yagiye mu ntambara ya mbere yo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo,ari umugaba w’ingabo zari zirangajwe imbere n’iz’u Rwanda, zinjiye muri Kongo zihashya ingabo zatsinzwe EX-FAR zifatanyaga n’interahamwe mu kugaba ibitero ku Rwanda . Iyi ntambara yafashe ku butaka bunini bwa Kongo. Nk’umuyobozi w’ihuriro ry’ingabo zigamije kubohora Repubulika Iharanitra Demukarasi ya Kongo(ADFL), Kabarebe yafashije ingabo za Kabila Joseph gufata umurwa mukuru Kinshasa ku wa 17 Gicurasi 1997, no gutsinda Mobutu Sese Seko. soma inyandiko irambuye Kabarebe James