Indirimbo yubahiriza igihugu y' u Rwanda

From Wikirwanda
Revision as of 04:00, 7 January 2011 by Meilleur (Talk | contribs)

(diff) ← Older revision | Latest revision (diff) | Newer revision → (diff)
Jump to: navigation, search
ibendera ry'u Rwanda
Indirimbo yubahiriza igihugu y' u Rwanda yitwa Rwanda Nziza yashyizweho ku mugaragaro ku itariki 1 Mutarama 2002


Rwanda Nziza mu nyandiko

Rwanda nziza Gihugu cyacu

Wuje imisozi, ibiyaga n’ibirunga

Ngobyi iduhetse gahorane ishya.

Reka tukurate tukuvuge ibigwi

Wowe utubumbiye hamwe twese

Abanyarwanda uko watubyaye

Berwa, sugira, singizwa iteka.


Horana Imana murage mwiza

Ibyo tugukesha ntibishyikirwa

Umuco dusangiye uraturanga

Ururimi rwacu rukaduhuza

Ubwenge, umutima, amaboko yacu

Nibigukungahaze bikwiye

Nuko utera imbere ubutitsa.


Abakurambere b’intwari

Bitanze batizigama

Baraguhanga uvamo ubukombe

Utsinda ubukoroni na mpatsibihugu

Byayogoje Afurika yose

None uganje mu bwigenge

Tubukomeyeho uko turi twese.


Komeza imihigo Rwanda dukunda

Duhagurukiye kukwitangira

Ngo amahoro asabe mu bagutuye

Wishyire wizane muri byose

Urangwe n’ishyaka utere imbere

Uhamye umubano n’amahanga yose

Maze ijabo ryawe riguhe ijambo.