Ubwiru
Ubwiru ni ibintu bikubiyemo imihango y’I Bwami.Iyo mihango yari yerekeye ibintu byinshi byinshi bise “Inzira “Dore zimwe mu nzira zabagaho mu Mihango y’Ubwiru:
1.Inzira ya Gicurasi :Habaga Igisibo cyo kwibuka urupfu rwa Ndahiro Cyamatare
2.Inzira y'Umuganura :Habaga umuganura wo kuganuza Umwami
3.Inzira y'Umuriro :Wibutsaga iyimikwa ry’Abami b’umuriro aribo ba Yuhi
4.Inzira y'Ubwimika:Ni igihe Umwami yatangaga ,hagiye kwimikwa undi
5.Inzira y'Ishora :Yibutsaga iyimikwa ry’Abami b’Inka aribo ba Mutara na Cyilima
6.Inzira y'Urwihisho:Yibutsaga igihe cy’ibitero bikaze by’u Rwanda n’u Burundi
7.Inzira ya Rukungugu :Ni gihe habaga hateye amapfa
8.Inzira ya Kivu:Ni gihe habaga hateye Umwuzure
9.Inzira y'Umuhigo:Ni gihe hakorwaga imihango yo guhiga
10.Inzira y'Inzuki :Ni igihe cyo kwagika imizinga no guhakura
11.Inzira ya Muhekenyi:Ni gihe habaga hateye ibyonnyi
12.Inzira yo Kwambika Ingoma :Ni gihe cyo kuramvura ingoma no kuzambika
13.Inzira y'Inteko :Ni ighe cyo kurwanira Ingoma
14.Inzira y'Inkiko yabyaye Umugaru: Igihe cyo kwagura imipaka
15.Inzira y'Urugomo:Ni igihe cyo kugaba ibitero
16.Inzira y’Ikirogoto :Igihe cy’itanga ry’Umwami
Inzira ya Gicurasi (Ukwezi mu Rwanda bubahirizaga nk’igisibo), Inzira ya Rukungugu (iyo habaga hateye amapfa), inzira ya Kivu (iyo habaga hateye imvura nyinshi) inzira y’ubwimiko n’ibindi…….
Muri ibyo byose I Bwami bakoraga imihango ,igakurikirana uko bayikurikiranyije mu mutwe wabo .Hari abiru bayizi ,bayifashe mu mutwe,ntibagire ikindi bayihinduraho.Iyo mihango yari izwi n’abiru gusa ,rubanda ntacyo bari bayiziho.Bumvaga gusa ko habagaho Abiru n’ubwiru bwabo.Abiru ntibari abajyanama b’Ingoma ya cyami gusa,bari n’ab’imihango y’I Bwami.Mu Bwiru kandi ,niho dusanga amateka y’Abami n’ingoma zabo.Reka turebere hamwe inzira zimwe bitaga inzira ya Gicurasi,izira ya Rukungugu,Abami n’abagabekazi babo, amateka y’Abami n’ibindi .
Hifashishijwe
Ibyavuye mu Gitabo “Umuco n’ubuvanganzo “(NSANZABERA Jean de Dieu 2012 )