Inzu ya mbere mu Rwanda yubakishijwe amatafari

From Wikirwanda
Revision as of 00:45, 16 May 2012 by Ishimwe (Talk | contribs)

(diff) ← Older revision | Latest revision (diff) | Newer revision → (diff)
Jump to: navigation, search
Inzu ya mbere mu Rwanda yubakishijwe amatafari
Inzu za mbere zubakishije amatafari zubatswe n’abazungu. Abakozi babakoreye nabo bahise baboneraho kubigana barazubaka ariko bagakomeza kurara mu nzu basanganywe z’ibyatsi izubakishije amatafari bakazirazamo abana.

Mu Kagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira ho mu Karere ka Kamonyi, inzu ya mbere yubakishije amatafari yahabaye yari iy’umuzungu w’umubiligi witwaga Demeya . Kuri ubu, iyo nzu ni urusengero rw’itorero Presypiterienne mu Rwanda, Paruwasi ya Musambira. Uwo muzungu yubatse iyo nzu nyuma y’inzara ya ruzagayura (avuga ko yabaye ahagana mu 1930), ubwo yakoreragamo akazi ko gusya imyumbati.

Muri icyo gihe ahandi hari inzu z’amatafari hari kuri misiyoni i Kabgayi ahabanje amatanura y’amatafari ahiye bita “Mpunyu” yazanywe n’abapadiri b’abazungu. Ngo nyuma yaho gato niho abafundi bakoze i Kabgayi bigannye iforomo abazungu bakoresha mu kubumba amatafari ya mpunyu, ariko bo bakora nini, iba ariyo babumbisha “Rukarakara”. Batangiye kubaka inzu z’amatafari ya rukarakara ariko ntibaziraremo kuko bavugaga ko zikonja. Bahitagamo kurara mu nzu z’ibyatsi, iz’amatafari bakazirazamo abana bamaze kuba abasore.

Ifu Demaya yasyaga yayishyiraga abo uwo musaza yita “Abapiya” bishatse kuvuga abanyarwanda bari barajyanywe mu Ntara ya Katanga ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo gucukura amabuye y’agaciro no gukorera Kawa. Kuko ngo icyo gihe abanyarwanda bari bataramenya kurya imyumbati cyangwa ubugari kuko bayihinze ku gahato nyuma y’inzara ya Ruzagayura muri shiku (bahingiraga hamwe ari benshi).Abo rero ngo nibo bagarutse bakigisha imiryango yabo kurya imyumbati.