Arata inyuma ya huye

From Wikirwanda
Revision as of 04:24, 22 May 2012 by Ishimwe (Talk | contribs)

(diff) ← Older revision | Latest revision (diff) | Newer revision → (diff)
Jump to: navigation, search

«Arata inyuma ya Huye !»,ni umugani baca iyo babonye umuntu uhondogera abatamwitayeho. Wakomotse ku ngaruzwamuheto y’umurundi, ivugana na Nyarwaya rwa Mazimpaka; ahagana mu mwaka w’i 1700.

I gihe kimwe Yuhi Mazimpaka yashatse gutera umurundi witwaga Rusengo rwa Kanagu. Bageze kwa Rusengo arabanesha, ingabo ziratabaruka. Noneho ibwami babibonye batyo baragisha (baraguriza icyatsinda Rusengo) ; bereza umusozi witwa Huye. Ubwo Nyarwaya asubira kwa Rusengo na none ari we mugaba; ariko agenda yitwa Huye.

Mu ngabo batabaranye hakabamo umurundi bari baranyaze kwa Rusengo amambere. Bageze mu nzira ahamagara Nyarwaya, ati «Nyarwaya !» Nyarwaya aramwiyama. Umurundi ati «Umva mwana w’umwami», Nyarwaya, ati «Unyita umwana w’umwami umbonye mu ngoma?» Ati «Mbe mugirwa w’umwami ko nguhamagara ntunyitabe!» Nyarwaya, ati «Unyita umugirwa umbonye mu bigega?»

Umurundi ararakara; ati «Nyihorera nitugera mu ngoro ngari mu ngombe kwa Rusengo uzanyitaba ntaguhamagaye!» Nyarwaya, ati «Nyabusa si ukwanga kukwitaba, ahubwo ni uko natabaye nitwa Huye». Umurundi ati «Ubwo bwose kubwira intumva byabaye guta amagambo inyuma ya Huye ?» Barakomeza baratabara. Bageze kwa Rusengo basanga yagiye kurarira i Kuzi kwa Mutaga. Umurundi atangira gutata kuko ari we wari uzi iby’iwabo.

Rusengo arashyira araza. Umurundi abwira Nyarwaya, ati «Rusengo yaje». Ubwo Nyarwaya yambara imyambaro y’ubugaba, ajya imbere y’ingabo yitwaje intorezo; batera Rusengo.

Batungutseyo, Rusengo akubise Nyarwaya amaso agira ubwoba; aramubaza ati «Mbe mwana W’umwarni!» Nyarwaya, ati «Winyita umwana w’umwami ntumbonye mu ngoma!»

Rusengo, ati «Mbe mugirwa w’umwami! »Nyarwaya, ati «Unyita umugirwa w’ ibwami umbonye mu bigega?» Rusengo, ati «Izina nguhamagaye ko uryanga ubundi witwa nde ? » Nyarwaya, ati «Nabishe nahindutse, nitwa Huye !» Rusengo, ati «Uhinduka ngo ubigenze ute ?»

Nyarwaya, ati «Uko mbigenza urabyibonera !» Ati «Naje ndi Huye Karuretwa Imanzi y’Uburunga, Nyamunyaga amagana amapfizi agapfana umurindo; Naje ndi umugabo Rwakigenda, mugabo ugenda ishyamba; Mugabo uvoma urugina mu magara y’undi mugabo.

Naje wanjwe ay’ubusa nta bwo ngusiga naje !» Rusengo yumvise amagambo ya Nyarwaya biramurakaza. Arihandagaza, ati «Ndi Kibibi kibunga, ndi Kigera cya Bizoza, ndi Kirashi nyamukanura, naragerereje mva i Burundi ngeze i Bunyabungo ngira Umukara w’iya Ntegeyimana utihonda ubusenzi nk’inyarwanda; ngira Sine riba mu misange y’epfo, iyo inka zipfa ntizipfe ubusa zikagurwa ibisanga byuje inda z’abarenzi, ibirapfarapfa bikagurwa imisagavu n’imigombora; akabyosa Ntoki zitoba inkwanzi, (umugore we) umukwobwa wa Ntawumwanga; ati ngira na Nyil’imiringa, irindwi, umukwobwa wa Nyamurinda, waje ku mpeshyi no ku ruhira,ukabanza ari urutembabarenzi; ati ngira n’Urusaro rwa Nzikwesa ruresaresa umusore mu museke rwamugeza mu isezeraniro rukamusoka isonga y’ururimi, Nyir’uburundi ati «Sabwa».

Ubwo bahera ko barasakirana bararwana. Rusengo akubita Nyarwaya inshuro amusumiye; agiye kumusubirana i Kuzi kwa Mutaga, wa murundi agoboka Nyarwaya afata Rusengo amaguru; Nyarwaya aramubyukana amukubita intorezo ye amuca igihanga.

Wa murundi abwira Nyarwaya ati «Sinakubwiye ko nitugera mu ngoro ngari mu ngombe kwa Rusengo uzanyitaba ntaguhamagaye !».

Nuko amaze kumwica, banyaga Umukara w’iya Ntegeyimana, anyaga Sine riba mu misange y’epfo iyo inka zipfa ntizipfe ubusa zikagurwa ibisanga byuje inda z’abarenzi, ibirapfarapfa bikagurwa imisagavu n’imigombora, akabyosa Ntoki zitoba inkwanzi, umukwobwa wa Ntawumwanga; anyaga Urusaro rwa Nzikwesa ruresaresa umusore mu museke rwamugeza mu isezerano rukamusoka isonga y’ururimi nyil’u Burundi, ati «Sabwa»; anyaga Nyil’imiringa irindwi umukwobwa wa Nyamurinda waje ku mpeshyi no kuruhira akabanza ari urutembabarenzi; anyaga n’ibindi n’ibindi baratabaruka.

Bageze kwa Mazimpaka bamurika iminyago n’igihanga cya Rusengo; ariko Nyarwaya ntiyamurikira se za nka n’abagore yanyaze.

Aragororerwa kuko yagize ubugabo akica Rusengo. Amaze kugororerwa abarezi baca hirya bamurega ko yasigaranye ibyiza yakuye kwa Rusengo.

Mazimpaka atumiza Nyarwaya, ahageze baramufata baramuboha. Wa murundi wamutabaruye amusanga ku ngoyi; yambara ubusa aza asaba Mazimpaka amata.

Undi arayamuhamagariza. Umugabo amaze kuyanywa, ati « Reka ninywere amata, umwana w’umwami anera ingoyi ngo arazira imbwakazi z’abapfakazi bo kwa Rusengo». Mazimpaka abyumvise arababara, ati « Ubonye ngo nihorere umwana ubusa kandi yarangiriye akamaro!» Amuca ku ngoyi ayisubizaho abamuregaga.

Nyarwaya amaze kuva ku ngoyi yibuka akamaro wa murundi ahora amugirira: yibuka ko yamukuye mu iriba abashi bagiye kumwica, yibuka ko yamutangiriye i Kuzi Rusengo agiye kumujyana kwa Mutaga kurarira, yibuka n’iyo ngoyi amuciyeho, ahera ko aramugororera amuha inka n’ingabo.

Amaze kumugororera ba barezi basubira kwa Mazimpaka barega wa murundi ngo ni umurozi wa Nyarwaya. Umurundi arafatwa arabohwa. Bamaze kumuboha Nyarwaya arashengera, asanga aboheye mu nkike. Amurebye, ati «Wa murundi ko arareba nk’umurozi !»

Umurundi aramusubiza, ati «Koko Abanyarwanda muri ba «mutisasirwa»: nakurengeye bakuroshye mu iriba mbonye ureba nk’umwana w’umwami nkuvanamo ndakuzana, nkurengera Rusengo agiye kukujyana kwa Mutaga kurarira ubutagaruka, nkurengera so amaze kukubohera amahamihami, umaze kunshima urangororera, none igihugu kibonye unkijije kimpindura umurozi nawe wibagirwa akamaro kanjye umpinduye umurozi ? » Nyarwaya abyumvise yihutira gukoma yombi; abwira se ati «Ndagu aba ko umurundi wanjye ashoka; yirabura agatangwa ariko adapfuye azize ubusa !» Mazimpaka abyumva vuba; ati «Koko nibamushore wenda yaba arengana !»

Bamushora inkoko barayitega basanga yeze. Imaze kwera bamuca ku mugozi. Umurundi ahakwa na Nyarwaya arakira asazira mu Rwanda, arusigamo umugani wa Ntibisasirwa n’uwo kuvuga inyuma ya Huye; igihe yahamagaraga Nyarwaya atazi ko bamuhimbye irya Huye, undi akamwihorera. Ngiyo inkomoko yo kuvuga ngo «Naka arata (amagambo) inyuma ya Huye». Guta inyuma ya Huye = Kubwira intumva.