Aho ga karago usize akabando kawe !
Wakomotse ku magambo Bushaku w'i Bwishaza (Kibuye) yabwiye Ruhararamanzi w'i Buberuka (Byumba), amufatanye n'umugore we mu bulili abaguye gitumo; nuko babuze uko babikika nyamugore ashyira mucuti we mu karago aramusohokana; aliko akabando yaje yitwaje gasigara mu nzu; byabaye ahagana mu mwaka w'i 1900.
Abo bagabo bombi — Bushaku na Ruhararamanzi — baruzuraga bikabije kandi bombi bakamenya gusetse. Bali mu mutwe w'ingabo za Rwabugili zitwa Ingangurarugo. Bukeye Ruhararamanzi akungikana n'umugore wa Bushaku; akajya amwoherereza intashyo rwihishwa. Limwe rero Ruhararamanzi agenderera Bushaku; agezeyo asanga adahali; aliko yagiye bugufi. Yiganilira n'umugore we, bigeza aho amusaba ko balyamana. Muka Bushaku aranga; aliko bitewe n'uko azi ko umugabo atagannye kure. Aramusezeranya, ati «Uzaze umaze kabili hali aho azaba yazindukiye ha kure».
Ruhararamanzi arataha. Asiga atumye uwo mugore ngo amubwilire umugabo ko yaje ntahamusange. Nimugoroba Bushaku aratunguka; umugore amubwira ko Ruhararamanzi yaje ntahamusange; aliko ntiyamuhingukiliza ko akagaruka nyuma y'iminsi ibili, kugira ngo Bushaku atazagungira akaguma aho isezerano ligapfa. Ya minsi ishize, Ruhararamanzi araza; asanga Bushaku yazindutse koko; aliko ubwo yageze mu nzira ararwara yanga kuzindukana indwara, arakimirana agaruka iwe.
Hagati aho, Ruhararamanzi aganira n'umugore. Bimaze akanya baheza abali aho bajya kulyama. Haciyeho akanya abali ku irembo babona Bushaku aramuje aragarutse. Umugaragu w'umugore we abonye ko azagusanga Ruhararamanzi alyamye, yikanyira mu rugo; ahagarara mu mulyango abulira nyirabuja ko umugabo aje. Muka Bushaku abwira Ruhararamanzi, ati «Igumire aha ku bulili ndamulindagiza, ninsohoka ngutware mu karago; dore ko kera nta mugore wo mu bakomeye wasohokaga atitwikiliye akarago.
Nuko Bushaku araza asuhuza umugore, amubwira n'uko yageze mu nzira akananirwa akagaruka. Umugore amuha inzoga baraganira; aliko akamulindagiza. Naho Bushaku akaba yakebutse akabando iruhande rwe arakitegereza asanga ali aka Ruhararamanzi; arenzaho arabyihorera. Bigeza aho muka Bushaku agana haruguru ashyira Ruhararamanzi mu karago; bajyamo bombi aramusohokana. Bushaku na we, kugira ngo amenyeshe Ruhararamanzi ko yamumenye, — dore ko bombi basetsaga cyane — yivugisha mu marenga, ati «Aho ga karago wagenda wagira usize akabando kawe !» Ni nk'aho yamubwiye, ati «Erega naka wisiga ikikuranga nabimenye !»
Ruhararamanzi abyumvise aratwarwa akubita igitwenge. Bushaku na we biba uko. Ruhararamanzi ava mu karago bararamukanya; balicara banywa inzoga babihindura ibitwenge : na we umugore aho ali aradagadwa. Aliko Bushaku ntiyabyitaho asa n'ubizimanganya kuko yali inshuti ikomeye ya Ruhararamanzi. Kuva ubwo rero, baba babonye umuntu ushaka kwigira nyoni nyinshi nyamara ibye byamenyekanye, bakamubwilira mu marenga banga kumumwaza, bati «Aho ga karago usize akabando kawe !»
Gusiga akabando=gusiga ikikuranga.
Hifashishijwe
Minisiteri y’Amashuli Makuru n’Ubushakashatsi mu by’Ubuhanga, Ibirali by’insigamigani, Kigali, 1986, pp.30-31].