Amateka y’inzara ya Ruzagayura yo mu 1943-1944
Inzara ya Ruzagayura yatangiye ahagana mu Kwakira kw’i 1943. Yatewe n’amapfa yamaze imyaka ibiri. Ayo mapfa yatangiye muri Nzeli 1942, yongera kubaho nyuma gato y’itumba ryo mu 1943.
Ruzagayura yatewe kandi n’igabanyuka ry’ibiribwa ryaturutse ku ndwara y’ibirayi bita « mildiou/mildew », ndetse no ku ndwara y’ibishyimbo bita « chortophila » no ku ndwara y’ibijumba bita « rhizoctonia/rhizoctonie ». Nk’uko bigaragara, izo ndwara zibasiye ibiribwa by’ibanze by’Abanyarwanda b’icyo gihe. Inzara ya Ruzagayura yongerewe ubukana n’intambara ndetse n’uko icyo gihe Abanyarwanda bagombaga guha umusanzu Leta nkoloni y’Ababiligi yari ihanganye n’ingabo za Adolf Hitler mu ntambara ya kabiri y’isi yose (war effort/ effort de guerre). Uwo musanzu wari ugizwe n’ibiribwa n’amatungo.
Abanyarwanda batangaga inka, ibishyimbo, amasaka, amashaza byo kugaburira abasilikare b’abanyekongo ndetse n’abakozi bo mu birombe byo muri Congo. Usibye ibiribwa n’amatungo, umusanzu w’Abanyarwanda muri iyo ntambara wari ugizwe n’imirimo y’agahato irimo guharura imihanda, kubumba amatafari, gutwara imizigo y’abakoloni, gukora mu birombe bya zahabu na coltan, guhinga ibireti byakoreshwaga mu gutunganya umuti wica udukoko .
Inzara ya Ruzagayura yiswe amazina menshi bitewe n’ubukana yagiye igaragaza mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Mu majyepfo yiswe Ruzagayura. Mu duce dutandukanye tw’uburasirazuba yiswe Rujukundi, Rwanyirarushenyi, Rwakinyebuye cyangwa se Rwakabetezi.
Mu majyaruguru, mu bice bya za Gisenyi na Ruhengeri yiswe Rudakangwimishanana, Rugaragazabadakekwa na Nyirahuku. Hagati mu gihugu ndetse n’amajyaruguru y’iburasirazuba, mu bice bya Byumba, iyo nzara yari izwi ka Matemane. Mu burengerazuba, muri territoire ya Kibuye, yiswe Gahoro.
Iyo nzara yagize ubukana bwinshi mu majyaruguru, mu burasirazuba no mu majyepfo y’igihugu. Mu bice bya Cyangugu niho honyine hatigeze hahura n’iyo nzara ku mpamvu z’ikirere cyayo. Ikindi, iyo ntara yari yegeranye na Congo Mbiligi ku buryo itari kugira ikibazo cyo kubura ibiribwa. Ahubwo yakiraga abantu bavuye mu zindi ntara nka Astrida cyangwa se Gisenyi.
Mu gihe cya Ruzagayura, uduce tw’imisozi ihanamye, uduce tw’ubutaka busharira, uduce turangwamo isuri nitwo twababaye cyane kurusha utundi. Muri utwo duce kimwe n’ahandi, abaturage barazahaye ku buryo benshi bamaraga iminsi 2 cyangwa se 3 batariye. Benshi inzara yarabicaga. Abaryaga, wasangaga barya inguri (imizi y’insina), imizi y’ibiti, amareberebe, umutsima uvuye mu ifu ya barakatsi (acacia) cyangwa se y’intembe y’insina. Iyo ndyo idasanzwe nta gushidikanya ko nayo yishe abantu benshi muri icyo gihe.
Abafite agatege barasuhukaga bakajya gushaka aho bakura ibiribwa cyangwa se aho bagurana ibikoresho byabo n’ibiribwa. Benshi wasangaga barananutse nk’uko bigaragara ku mafoto y’icyo gihe. Babitaga ingarisi kubera uko babaga barashizemo. Izo « ngarisi » kimwe n’imirambo y’abitabye Imana biri mu bintu byaranze iyo nzara. Iyo mirambo yasangwaga hafi y’imihanda, mu mirima, mu mashyamba, ku nkengero z’inzuzi n’ahandi henshi.
Umuntu yakwibaza ati ese ni iki abayobozi b’abakoloni bakoze mu kuyirwanya ? Ese ni iki Umwami Mutara III Rudahigwa n’abatware bakoze mu kuyihashya ? Ese ni iki abamisiyoneri bakoze mu kuyirwanya ? Ese iyo nzara yagize izihe ngaruka ku banyarwanda ?