Bazakizwa na Mbuga

From Wikirwanda
Revision as of 01:11, 7 July 2012 by Ishimwe (Talk | contribs)

(diff) ← Older revision | Latest revision (diff) | Newer revision → (diff)
Jump to: navigation, search

«Bazakizwa na Mbuga»cyangwa «Barakizwa na Mbuga!» ni umugani baca iyo babonye abaziranye basizanira ikintu rukabura gica, bagakiranurwa n'ingobotsi itari nyirandakuzi.

Wakomotse ku mugabo wo mu Bwanacyambwe (Kigali) witwaga Mbuga; ahayinga umwaka w'i 1500.

Ku ngoma ya Yuhi Gahima habayeho abagabo babiri bangana urunuka, bakaba abagaragu ba Mudende, watwariraga Gahima u Buhanga bwose n'ingabo zitwa Inzirabwoba; umugabo umwe yitwaga Senkalishya, undi akitwa Rutanga; urwango rwabo rugakomoka ku ngabano z'ibikingi bahawe na shebuja Mudende, bajya kumuburanira akababuza kuragira aho bapfa, ngo kugeza igihe azagira kubakiranurira.

Nuko biba aho bityo, haciyeho iminsi Mudende aranyagwa, u Buhanga n'Inzirabwoba bigabanwa n'uwitwa Ntabwoba. Amaze kugabana, arayobokwa ararabukirwa, ararundisha.

Haciyeho indi minsi, Senkalishya ajya kuregera Ntabwoba; ati: «Mu dende agitwara namuregeye Rutanga ko andengera mu gikingi cyanjye nigabaniye, anyagwa ataradukiranura, none nagusabaga ko watuburanisha ukadukiranura. Ntabwoba amaze kubyumva aramubwira, ati:«Genda nzababuranisha numve nyir' igikingi uwo ari we. Rutanga abyumvise aratanguranwa, ajyana inka y' imbyeyi ayitura Ntabwoba. Aramubwira, ati : «Ibyo Senkalishya yakuregeye ni ibinyoma ati: «Ahubwo ibyo akangisha ni uko yari umutoni wa Mudende, Ntabwoba abwira Rutanga, ati:«Genda ugumane ahantu hawe ntabwo nteze kuzababuranisha; ati: «Niyongera kukundegera nzajya mwihorera».

Hashize iminsi, Senkalishya yongera kwibutsa Ntabwoba, ati: «Ko nakuregeye Rutanga kuko andengera ukambwira ko uzatuburanisha ngategereza nkabura ishweshwe, none bizamera bite?» Ntabwoba arabyumva aramwihorera. Senkalishya abonye ko Ntabwoba amwirengagije kandi akubitiyeho no kumenya ko Rutanga yatambitse inti, ararakara, ati: "Nzajya i Bwami.", Arahaguruka n' ibwami.

Agezeyo, abwira Gahima amagambo yo kwishingana. Gahima abaza Senkalishya, ati: "Mbese uwo mugabo uvuga ko akurusha ubutoni kuri Ntabwaba akurusha n' amaboko mu muryango ?" Senkalishya, ati: "Oya." Undi, ati:«Naneho rere uzamutere murwane, numunesha uzahatware, ndetse n'ibye yari asanganwe; kandi naza kukundegera nzamutsindisha».

Senkalishya amaze kubona iyo nkunga ataha yishimye. Ageze iwe i Buhanga akoranya abe n' amacuti n' abagaragu be, arabatekerereza ayo yavanye ibwami; ati: «None nimuntize umurindi dutere Rutanga!» Ntibazuyaza bagera ingaho. Hagati aho Rutanga na we aba yabimenye n' abe n' abagaragu be

Nuko Senkalishya n' ingabo ze batera Rutanga, induru barayidehera, urugamba ruranzikana, barahiriburana rubura gica, haba icyorezo impande zombi; rubanda rundi rutari mu bice byabo bagumya kubarebera. Ngo bakarwana ku manywa, bwira abasigaye bagataha; bwacya bakazinduka bemveka.; babigira batyo burijo, ukwezi baguhirika ntawe uratsinda undi.

Bimaze kurambirana, umugabo witwaga Mbuga w'umutware mu Bwanacyambwe, arikora ajya mu Bwanamukali agendereye Ntabwoba; ngo yari inshuti ye y'amagara. Atungutse i Buhanga ku musozi witwa Gakoma muri Komini Muyaga, ari wo Senkalishya na Rutanga bari batuyeho kandi bapfa imbibi. asanga barwana; intumbi n'inkomere ari zose impande zombi.

Abaza ab'aho, ati: «Biriya bintu ni bwoko ki ?» Bati: «Ni abantu barwanira ibikingi byabo». Ati: «Ese batwarwa na nde ? Bati: «Ni Ntabwoba». Mbuga yumvise ko abo barwanyi ari ingabo z' inshuti ye, aribaza, ati: « Ntabwoba uyu ugabanye vuba none igihugu cye kikaba cyicana, ibwami nibabimenya bizamukorera ishyano!

Ntiyazuyaza abwira ingabo ze, ati : «Nimubiraremo mubarwanye impande zombi». Ingabo za Mbuga zihera ko ziroha mu ngamba; zirasa impande zombi zitera amacumu. Ingamba zireguka zirahunga. Bamaze gutandukana, Mbuga ajya kwa Ntabwoba aramutonganya cyane. Bahamagaza Senkalishya na Rutanga; Mbuga ati: «Ngaho baburanishe twumve urubanza rwabo». Baraburana, Senkalishya atsinda Rutanga uruhenu.

Nuko abo bagabo bombi bari bashyamiranye bakizwa na Mbuga batyo, watumye baburana amaze gukiranura urugamba rw' ingabo zabo rwari rwarabuze gica. Ni yo mpamvu, iyo abantu banganye urunuka, cyangwa se bagiye impaka z'urudaca, abandi bavuga ngo: «Ibyabo nimubyihorerere bizakizwa na Mbuga» cyangwa ngo urubanza rwabo rurakizwa na Mbuga.

Gukizwa na Mbuga si ukurwana ngo abantu barinde gukiranurwa n'uko umwe akubise undi hasi ku mbuga akamunegekaza uko bamwe babikeka;

" Gukizwa na Mbuga = Gukiranurwa n'ingobotsi abarahuranamuriro begutse."