Intambara z’ u Rwanda n’ u Burundi zo hambere
Igitero ku muharuro
Abashakamba bashyizwe ku rugerero rwa Nyaruteja ku Kanyaru.Ubundi urwo rugererorukaba rwari rugenewe ingabo z’ I Bwami zabaga zikitoza kurwana.naho ku ruhande rw’ abarundi ahitwa Kamigara,Ntare yari yarahashinze nawe urugerero rwari rugizwe n’ ingabo zamurindaga zitwaga inzobe.amateka avuga ko bagiye bakozanyaho ario ntihagire abatsimbura abandi ku buryo akanyaru ariko kakomeje kuba urugabano hagati y’ ibihugu byombi.Arikosiko byagenze ku rugerero rwari rugizwe n’ ingabo zitwa Nyaruguru zikaba zari ziyobowe na Nyarwaya Nyamutezi mwene Mbaliyingabo na Nyiramuhanda.
Umunsi umwe abarwanyi b’ abarundi binjiye mu Rwanda bagera ku Musozi wa Coko maze umwe akubita inkoni hazi by’ imitsindo anihishwa n’ amaganya asa naho ari u Rwanda runiha ati “Rwanda uzageza he kubura ukurengera ?” Senyamudigi (wari umutware w’ inyaruguru mbere yuko Nyarwaya Nyamutezi aziyobora) ntiyabimenya ariko umuntu umwe arabimenya abibwira umwami, babibajije Senyamudigi basanga atabizi niko guhita bamunyaga maze inyaruguru ziyoborwa na Nyarwaya Nyamutezi wahise ahindura ibintu maze umwanzi ntiyongera kuvogera igihugu ndetse anagenda yambura u Burundi intara ya Buyenzi.
Gahindiro yababajwe cyane n’ igitero cyiswe ku muharuro aho ingabo ze zatsindiwe ziyobowe na Rugaju rwa Mutimbo, abashakamba, abakemba n’uruyange ni zo ngabo zonyine zitakozweho muri icyo gitero, naho umutware Nyarwaya Nyamuteza mu ngabo ze nyaruguru ngo yagarukanye n’ abantu batatu gusa abandi bashize.
Gahindiro ntabwo yabashije kubyihanganira, yohereza agaba igitero cya kabiri ngo ahore ariko biba bibi kurusha icyambere noneho n’ abakemba nabo bagerwaho n’ amakuba. Bavuga ko umutware wabo Kabaka ka Kavotwa ka Sharangabo ya Cyilima II aba yaratashye ari muzima kuko yagerageje kwirwanaho akarokoka ariko yanga gutaha bwa kabiri ingabo ze zatsinzwe yumva ko Yuhi yamwita imbwa nawe yemera kugwa ku Rugamba i Burundi.ibyo bitero bibiri u Rwanda rwagiriyemo amakuba byahowe ku ngoma ya Rwogera mu gitero (Rwategana)
Igitero cya Rwategana
Mu mibanire y’ u Rwanda n’ uburundi hariho umugenzo wari wemerewe gukorwa n’ u Burundi ku Rwanda ytari wemerewe n’ ikindi gihugu icyo ari cyo cyose usibye u Burundi.Uwo mugenzo wabamaga mu rwimo rw’ umwami w’ u Rwanda mushya. Uwo muhangon wari mu bwiru bw’ u Burundi ukabategeka ko iyo himye umwami mushya w’ u Rwanda, abarundi bagombaga kwambuka umupaka bakinjira mu Rwanda bagatwika amazu yegereye aho bakabyita ko ari ugucanira umwami w’ u Rwanda.maze u Rwanda rukabyihorera kuko bari barabyumvikanyeho.igihe cyimwe ariko u Bugesera bwigeze kwigana u Burundi bukora uwo muhango biwuviramo gusenyuka burundu.
Ariko noneho mu rwimo rwa Rwogera ntabwo cyari cya gitero cy’ umuhango gusa ahubwo cyari igitero karabutaka cyari kigamije kwinjira mu Rwanda bagatwika umurwa mukuru wari ku Mukingo wa mwanabiri bityo uburundi bukaba bucishije bugufi u Rwanda.hagati aho ariko umutasi Ruhiso abwira I bwami ko igitero ku Rwanda ariko yaje kugira ingorane zo kubibumvisha kuko yari amaze igihe cyinini avuga ibyo guterwa kw’ u Rwanda ntibibe,nuko batekereza ko ari kubesya nk’ ibisanzwe.Ruhiso abonye amagambo avuze batayahaye agaciro ararira.umugabekazi Nyiramavugo II Nyiramongi (wayoboraga icyo gihe bitewe nuko Rwogera yari akiri muto)abonye Ruhiso arira ati ibintu bigomba kuba byakomeye,ati umutasi wanjye yajyaga avuga iby’ ibitero by’ u Burundi ariko ntarire,none ubwo arize ntabwo ahubwo ni ukurinda inkiko bikomeyekuko inkiko ishobora kubyara umugaru.
Mu gihe abanyarwanda bakiri mu cyunamo cy’ amezi ane bategereje kwimika umwami mushya, abarundi bo bari bamaze ayo mezi ingabo zabo ziri gushyira imfunzo mu Kanyaru kugira ngo zizabone uko zizayambukiraho ziteye u Rwanda,bagombaga gutera ku munsi ukurikira uwo ukwezi kwahindutse inzora maze ingabo zikambabuka ziturutse ku burebure bwose bw’ umupaka w’u Rwanda n’ uburundi kuva mu Bugesera kugeza mu Bugarama.iki gitera n’ ikigana ikigeze kugabwa na Ntare III Kivimira nawe wigeze kugaba igitero ku Rwanda kimeze nk’ icyo ku ngoma ya Yuhi III Mazimpaka kikagera no ku Kibuye kinyaga inka.ariko kubera ko icyo gihe Ntare Kivimira nawe yari Mpembe arapfa agwa I Kami muri Nyaruguru.
Nuko igitero cy’ abarundi cyo ku ngoma ya Ntare IV Rugamba cyagenze uko Ruhiso, bambuka buhoro kugira ngo ingabo z’ u Rwanda zirinze inkiko zitabimenya ku buryo ingabo z’ u Rwanda zamenye ko iz’ u Burundi zambutse mu gitondo ziza zibakurikiye.Ingabo z’ u Burundi zambutse zerekeza ku Mukingo wa Mwanabiri hafi yo mu Ruhango gutwika umurwa mukuru zihura n’ ingabo z’ u Rwanda zavaga I Bwami bahurira n’iz ‘ u Burundi bari imbere ahitwa Gikoro hafi ya Buhimba muri Butare zirabatatanya.Bagize ngo basubire inyuma bahura n’ iz u Rwanda zari zirinze inkiko zazamutse zibakurikiye kuko zari zamaze kumenya ko zambutse rwihishwa,bityo abarundi baba baragoswe burundu ku buryo nta n’ umwe warokotse ngo asubira I Burundi.
Iyo ntsinzi yahoye cya gitero cyo ku muharurotwavuze haruguru ingabo z’ u Rwanda zagiriyemo icyorezo m ku ngoma ya Gahindiro, byatumye abasizi benshi bo mu Rwanda bashimagiza Rwogera n’ ingabo ze, mu gihe mu Burundi bari bari mu kigandaro cy’abantu babo bateye ntihagire n’ umwe urokoka.ibyo tubimenyeshwa n’ igisigo cyitwa mpoze abarira cy’ umusizi w’ umurundi Mitali nawe wapfushije umuhungu we muri icyo gitero yatuwe umukobwa wa ntare wapfushije umugabo muri icyo gitero bari bamaze igihe gito bashyingiwe akaba yari yashegeye gutabara maze agwa ku rugamba nk’ abandi bituma uwo mugore wari akiri umugeni agira agahinda ashaka kwiyahura bituma bamutura icyo gisigo cyo kumuhoza.
Igitero cya Rwategana n’igitero cyo ku muharuro byeretse u Rwanda n’ u Burundi ko nta gihugu muri byo gishobora gutera ikindi kikivogereye imbere ngo bishoboke. Byatumye nyuma bajya barwanira mu nkiko gusa.
Hifashishijwe
- Ibyo ku ngoma z'abami b'u Rwanda unyuze ku muzi w'Abasuka, Nyirishema Celestin, Werurwe 2008.