Eric Kabera

From Wikirwanda
Revision as of 10:04, 19 November 2010 by Meilleur (Talk | contribs)

(diff) ← Older revision | Latest revision (diff) | Newer revision → (diff)
Jump to: navigation, search

Eric Kabera ni umunyarwanda wavukiye mu cyahoze ari Zaire mu 1970,akaba ari umukozi w’ amafilime.akaba yarize psychologie n’ amategeko. Nyuma y’ amahugurwa yahawe na Reutars Foundation mu bwongereza yabaye umunyamakuru mu gihe cy’ imyaka3.yinjiye mu mwuga w' amafilime nyuma yo gukora amahugurwa mu bijyanye n’ amafilime i Holly Wood muri leta zunz’ ubumwe z’ Amerika

Ubuzima bwa Kabera nk' umukozi w'amafilime

Nyuma y’ 1994 Eric yatanfiye umwuga wo gukora ama filime agaragaza agace k’ ibiyaga bigari cyane cyane u Rwanda yaje no gukora filime yaje kumenyekana cyane yitwa 100 days kuri jenoside yo mu Rwanda. Amaze kujya mu ma festival mpuzamahanga y’ amafilime arenga 40 ku isi hose yerekanamo amafilime ye . Amafilime ye yigaragaje cyane nko muri Toronto International Film Festival, Vues d'Afrique (Canada), Milan, FESPACO, Los Angeles, ZIFF, Göteborg, New York, African Film Festival,Tribeca, Cape Town World Cinema Festival, Cinema Africa Tokyo n’ ahandi. Eric yanatanze ibiganiro bitandukanye muri za kaminuza zikomeye nko muri Tufts University (, the Dramatic Institute (Stockholm / Sweden), the Gothenburg Film Festival, UCLA, Cal Arts. Yanatoranyijwe mu kumurika muri World Congress of History Producers i London mu 2006

Bitewe n’ubuhanga bwa Eric KABERA,yabaye umwe mu banyafurika 15 batoranyijwe na Director's Guild of America Inc,mu kuganira kuri cinema nyafurika ,uyu muryango ukaba waraterwaga inkunga n’ umukinnyi w’ amafilime Danny Glover’(Color Purple, Lethal Weapon I, II, III, IV) afatanyije na Louvertures films .

Abitewe mo inkunga na lack of human resources in audiovisual, Eric KABERA yashinze Rwanda Cinema Centre (RCC) mu 2001 afite intego yo kuzamura umwuga wo gukora amafilime mu Rwanda,kandi ni umwe mu bashinze African Filmmakers Forum ihuza Tanzania, Uganda, Kenya, n’ u Rwanda, akaba n’ umwe mubagenzuzi ba, Maisha Film afatanyije na Spike LEE, Raoul PECK, Sofia COPPOLA ndetse na Peter CHAPPELL. Eric KABERA ubu ahagarariye GRN (Global Radio Network) muri afurika y’ i Burasirazuba . Eric Kabera yanakoranye n’ amateleviziyo akomeye ku isi nka BBC, CNN, NBC, CBC, France2, ZDF, SWF n’ izindi zagiye zikorera mu karere k’ ibiyaga bigari.

Filime Eric Kabera yakoze n’ izo yagizemo uruhare

-Africa united (2010) -Gardiens de la mémoire (2004) -Alphonse’s bike (2007) -100 days -Kigali shaolin temple -n' izindi.....

Hifashishijwe

  • www.africultures.com