Gisa Fred Rwigema

From Wikirwanda
Revision as of 10:43, 23 November 2010 by Ishimwe (Talk | contribs)

(diff) ← Older revision | Latest revision (diff) | Newer revision → (diff)
Jump to: navigation, search
Gisa Fred Rwigema
Fred Gisa Rwigema (Emmanuel Gisa, yavutse ku itariki 10 Mata 1957, yitaba Imana ku itariki 2 Ukwakira 1990), ni umwe mu batangije Front patriotique rwandais(FPR) akaba afatwa nk’ umwe mu ntwali z’u Rwanda nubwo yamaze igice cyinini cy’ubuzima bwe hanze yarwo.

Rwigema yavukiye mu majyepfo y’ Rwanda. Mu 1960 kimwe n’ abandi batutsi we n’ umuryango we bahungiye mu nkambi ya Nshungerezi muri Ankole aho ni mu gihugu cya Uganda, bahunze ubwicanyi bwabakorerwaga mu Rwanda.

Arangije amashuri ye(Mbarara high school) mu 1976,yerekeje muri Tanzaniya, gufatanya na FRONASA iyobowe na Yoweri Museveni, muri uwo mwaka ni nabwo yagiye muri Mozambique gufatanya na FRELIMO mu kurwanya ingoma y’ abanyaportugal bayoboraga Mozambique

Ku itariki 6/Gashyantare/1986 Museveni Yoweli nibwo yahiritse Idi Amini afatanyije na Rwigema ndetse n’ abandi banyarwanda. Kuva mu 1986 kugeza 1989 Rwigema yabaye commander in chief wa NRA,anayobora urugamba rwo guhashya LRA( Lord Resistance Army) ya Alice LAKWENA. Mu 1987 nibwo Fred yakoze ubukwe na Birasa Jeanette ari nawe babyaranye Gisa Junior Rugamba na Teta Gisa Muri uwo mwaka ni nabwo RANU yahindutse FPR – inkotanyi ,ifite intego nyamukuru yo gusubiza impunzi z’ abanyarwanda mu gihugu cyabo,Fred ayibera umuyobozi.

Mu mwaka w’ 1989 Fred Rwigwa yeguye ku mirimo ye muri leta ya Uganda atangira gukusanya ubushobozi mu banyarwanda babaga mu mahanga cyane cyane ku mugabane w’ uburayi na Amerika kugira ngo ategure ingabo za FPR.

Ku itariki 1/Ukwakira/1990 nibwo Rwigema yafashe icyemezo cyo gutaha mu rwamubyaye ayoboye ingabo za APR(Armée patritique rwandais),ubwo yatangizaga urugamba rwo guhirika ubutegetsi bw’ igitugu bwa perezida Habyarimana Juvenal.

Bukeye bwaho ku itariki 2/Ukwakira/1990 nibwo Fred yishwe arashwe n’ ingabo za FAR ubwo yari ku Rugamba n’ ingabo ze, abari bazi Rwigema neza bemeza ko yarangwaga n’ ishyaka ndetse no gukunda igihugu cye ku buryo urupfu rwe rwaciye intege ingabo ze bitewe nuko yazibaga hafi cyane,bamwe mu ngabo ze bemeza ko batamufataga nk’umuyobozi gusa ahubwo banamufataga nka mukuru wabo.Rwigema kandi azwiho kuba yarakundaga umupira w’ amaguru cyane.

Urugamba Rwigema yari yatangije ntirwarangiriye aho kuko rwaje gukomezwa na Kagame Paul aza kurutsinda ku itariki4/Nyakanga/1994 anahagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi.

Hifashishijwe