Yaraye rwantambi

From Wikirwanda
Revision as of 08:33, 24 November 2010 by Ishimwe (Talk | contribs)

(diff) ← Older revision | Latest revision (diff) | Newer revision → (diff)
Jump to: navigation, search

Yaraye rwantambi cyangwa ngo arasa n’uwaraye rwantambi. ni umugani Baca iyo iyo babonye umuntu umerewe nabi afite umukokwe w’inzara n’inyota nibwo bavuga bati :”Naka arasa n’uwaraye rwantambi.“Wakomotse kuri Sekayange ka Nyakayanza mu mvejuru (Butare ),ku ngoma ya Cyirima Rujugira ,ahayinga mu w’1700.

Iryo zina Rwantambi,ni iry’umugezi wo mu Burundi ,wabaga hafi y’urugerero rw’Abarundi,rwari ruteganye n’urw’Abanyarwanda rw’I Gaharanyonga ariyo Nyaruteja ya Butare.(Gaharanyonga iyo ;niyo bacyurira abana bakuburije baka amata imburagihe,bakabatwama bagira ngo :”Mbese uraka amata nk’uvuye I Gaharanyonga kuzihakirwa ).

Umugani rero wadutse ku ngoma ya Cyirima Rujugira,ubwo abarundi bari bateye inkiko z’u Rwanda mu gitero bise icy’inzora .Bari basezeranye gutera uRwanda barebye inzora y’ukwezi.Bati :”Umurundi wese uzabona ukwezi kuzoye azatere u Rwanda “.Ubwo hari vku ngoma ya Cyirima Rujugira.

Nuko abarundi bahuza umugambi ,ukwezi kuzoye batera inkiko zose zihereranye n’u Burundi.Batera iy’Indirira mu Buyenzi,batera iya Mututu mu Mayaga,batera iya Nyaruhengeri n’iya Bashumba.Ubwo abarundi baneshwa impande zose z’inkiko bateye,nibwo umugaba w’ingabo z’u Burundi witwaga Makungu ,umunyarwanda witwa Rugimbana amutsinze kuri Nyakizu mu Bashumba.Ubwo Makungu yari yarasezeranye ko namara gutsinda u Rwanda azatabaruka yirabye ingwa ya Nyakizu,(Ikigugu cy’ingwa yera kugeza ubu ).

Urugerero rw’I Nyaruteja rero runesha abarundi,abanyarwanda barabirukana,babacisha ku rugerero rwabo ,babarenza urugabano rw’ibihugu byombi.Babonye babacishije ku rugerero rwabo barahimbarwa bakomeza kubirukana.Abarambiwe bakisubirira inyuma bagaruka I Rwanda.Ubwo abarundi birukanwaga n’umutwe w’ingabo z’ u Rwanda witwaga Imvejuru.Bakomeza kubirukana inyuma iminsi ibiri.Bigeze aho ,abarundi barabahindukirana kuko hasigaye Imvejuru mbarwa,kuko bamwe bagiye barambirwa bakisuburira inyuma.Ni n’aho hakomotse wa mugani ngo :”Ubugabo butagaruka babwita ububwa “

Abarundi rero barongera bambikana n’imvejuru barazitatanya:bamwe barabica ,abasigaye bihisha mu bihuru ,abandi barambuka baza mu Rwanda .Bageze mu Rwanda ,abasigaye bakababaza bati :”Naka arihe ?” Bati :”Yarapfuye “. Ubwo hariho umukecuru mu mvejuru witwaga Nyakazana ,yari afite umuhungu w’intwari witwaga Sekayange ,araza abaza abatabarutse ,ati :”Ingogo,ari he ?”(Ikivugo cya Sekayange ).Bati :”Ubanza yarapfuye “.Ati :”Yagiye afite iki ?”Bati :”Yari afite umuheto yiruka agana ishyamba “.Nyakazanba ati ;”Nzamuheba ari uko rihiye “.Ubwo bavugaga ko ubwo yacikanye umuheto agana iy’ishyamba nta murundi wamuhangara awufite,nicyo yavugiye ,ati :”Nzamuheba ari uko rihiye “.

Nuko biba aho, haciye iminsi Sekayange arabunguka.Nyakazana amukubise amaso amusangana inzara ndende,aratakarwa n’ibyishimo ati :”Nimuze murebe uko ingogo asigaye angana!”Ati :”Mbese mwana wanjye abaraye Rwantambi nuko musa?”Abari ago baraseka bumva ubudabagizi bw’uwo mukecuru .Nibwo ijambo rivuye mu rwenya rw’abahungu rero,babona umuntu ushonje inzara ndende,bati :”Yaraye Rwantambi,cyangwa ,bati uno muntu arasa n’uwaraye Rwantambi!”

Hifashishijwe

  • Ibirari by' insigamigani,Minisiteri y' urubyiruko,umuco na siporo,2005