Kicukiro

From Wikirwanda
Revision as of 05:58, 2 December 2010 by Meilleur (Talk | contribs)

Jump to: navigation, search
Kicukiro
Kicukiro ni kamwe mu turere 30 tugize u Rwanda. Gaherereye mu burasirazuba bushyira amajyepfo y'Umujyi wa Kigali. Kicukiro igizwe n'imirenge 10 ariyo Gahanga, Gatenga, Gikondo, Kagarama, Kanombe, Kicukiro, Kigarama, Masaka, Niboye na Nyarugunga.

Mu majyepfo, Kicukiro ihana imbibi n'Akarere ka Bugesera mu Ntara y'u Burasirazuba; Mu majyaruguru hari Akarere ka Gasabo kari mu mujyi wa Kigali. Mu burasirazuba hari Akarere ka Rwamagana mu Ntara y'u Burasirazuba; mu burengerazuba hari Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Imirenge igize Akarere ka Kicukiro

Akarere ka Kicukiro kagizwe n'imirenge icumi. Muri yo hari Umurenge wa Gahanga ugizwe n'ahahoze ari Rwabutenge, Kagasa na Gahanga, Umurenge wa Gatenga ugizwe n'ahahoze ari Gatenga na Nyarurama, Umurenge wa Gikondo, Umurenge wa Kicukiro, Umurenge wa Kigarama ugizwe n'ahahoze ari mu Kigarama na Kimisange, Umurenge wa Masaka ugizwe n'ahahoze ari Masaka, Ayabaraya na Rusheshe, Umurenge wa Niboye n'Umurenge wa Nyarugunga.

Imibare y'abaturage n'imiturire Sector Abaturage Umubare w'imidugudu Umubare w'utugari

Gahanga 15,164

Gatenga 27,431

Gikondo 25,186

Kagarama 16,556

Kanombe 31,185

Kicukiro 17,966

Kigarama 34,455

Masaka 27,156

Niboye 22,663

Nyarugunga 31.522

Total 249,284

Igitsina ngore nikyo kyibanze mu karere ka Kicukiro nkuko byerekanwa haruguru:

Imibare y'abaturage hakurikijwe igitsina n'imyaka

ImyakaAbagaboAbagoreBose hamwe
58%Abagore7%15%
5-1412%12%24%
15-3421%24%45%
35-598%7%15%
60 +1%1%2%
Yose hamwe49%51%100%

Hifashishijwe