Kugwa mu matsa

From Wikirwanda
Revision as of 02:57, 10 December 2010 by Meilleur (Talk | contribs)

(diff) ← Older revision | Latest revision (diff) | Newer revision → (diff)
Jump to: navigation, search
.
Kugwa mu matsa ni umugani umuntu aca iyo yari agiye kugirirwa atya, n'atya, hirya no hino batangira kubihwihwisa akavuka; ni bwo agira ati: «Nguye mu matsa!»

Wadukanywe na Rugaju rwa Mutimbo, wari umutoni wa Gahindiro, ahagana mu mwaka w'i 1800.

Gahindiro amaze kwima yatonesheje Rugaju; dore ko bombi bari barabanye kuva mu bwana, barareranwe barakurana, birirwa hamwe barara hamwe; ndetse no mu ishyingirwa ibwami babashyingirira rimwe. Rugaju amaze kurongora, Gahindiro amuha umunani w'akatsi ko hepfo no haruguru y'inzira ( ni ukuvuga igice cy'inka z'i Rwanda). Aba umutoni w'akadasohoka kwa Gahindiro, u Rwanda rwose ruramuyoboka kubera ubwo butoni bwe bw'akadasohoka.

Rugaju yari afite mugenzi we bangana urunuka witwa Ruhwenya. Ni we watumye Rugaju atagabana inka Semugaza yanyaze i Bunyabungo: Ikunge n'Inyenyeli. Uwo Ruhwenya Gahindiro yari yaramugabiye kumwicara hagati y'amaguru. Aho Gahindiro atetse (yicaye hose), Ruhwenya akamwicara hagati y'amaguru. Aho Semugaza amariye koherereza Gahindiro Ikunge n'Inyenyeli, Gahindiro ashaka kuziha Rugaju ariko yicirwa na Ruhwenya ntiyazigabana. Ni bwo Rugaju yabwiraga Gahindiro ati: «Nyagasani si wowe nzize, nzize imbwa yo mu maguru!»

Nuko Ruhwenya agumya kwangana na Rugaju, afatanije n'undi mugabo witwaga Bituganyi; uwo ni we wahaye Rugaju umutsima uvugishije amaganga ubwo Rugaju avuze ati: «Uno mutsima wo kwa Bituganyi ni impingane!».

Rugaju rero akomeza kwangana n’abo bagabo bombi. Bukeye ibwami bakura Gicurasi. Ubwo Gahindiro yari i Mulinja (Muyira - Butare).

Ibirori byo gukura Gicurasi biba byinshi kandi byiza. Bigeze nijoro barara inkera. Abatware bahiga inka n'amapfizi. Bigeze hagati bakajya bavuga bati: «Naka afite imfizi nziza». Gahindiro akamubwira ati: «Uzayintize» Bakomeza kubigira batyo, bigeze kuri Rugaju batinya kuvuga ko afite imfizi nziza, ahubwo bahimba amageza yo kumushuka, bati: «Rugaju atsamo wowe wegereye umuriro!» Rugaju yunamye acyatsa, bakora mu ivu biraba mu gahanga bashyira intoki ebyiri hejuru bereka Gahindiro.

Rugaju amaze kwatsa, Gahindiro ati: "Rugaju jya kuntiza imfizi yawe y'urwasha itereye amahembe hejuru!" Ubwo arakurikiza rya vu abahungu birabye hagati y'amaso; Rugaju ahera ko amenya ibyo ari byo, asubiza mu mvugo ye ya gitoni, ati : "Nti ni Semukanya nguye mu matsa!" Abari aho baraseka, kubera ko Rugaju ari umuhanga w'amarenga.

Nuko kuva ubwo iyo mvugo ikwira u Rwanda bihinduka umugani. Ubwo Rugaju abwira Gahindiro ngo: "Nguye mu matsa!", yamubwiraga ko iyo mfizi yayimenye igihe abahungu bamushukaga ngo yatsemo babone urwaho rwo kuyimumenyesha.

" Kugwa mu matsa = Kuvukishwa n’imvugo ya rubanda; kuzira akagambane."

Hifashishijwe

Ibirari by’insigamigani, igitabo cya mbere, ingoro y’umurage w’u Rwanda, 2005.