Kamaka

From Wikirwanda
Revision as of 03:01, 17 December 2010 by Ishimwe (Talk | contribs)

(diff) ← Older revision | Latest revision (diff) | Newer revision → (diff)
Jump to: navigation, search

Kamaka yari mwene Gashindikira wari umutware ukomeye kandi wabyaye cyane ku ngoma ya Rwogera, na Kamushaga wari umuhimakazi. Kamaka rero na we yaje kugera ikirenge mu cya se aba umutware ukomeye, ndetse aza no kugabana ijwi ahagana mu mwaka w’1874 nk’uko turi buze kubibona. Ikindi Kamaka azwiho cyane ni izina ry’ahantu hitwa ‘I Bugina i Bugibwa aho Kamaka yaturiye Kanuma’ ho muri Nyamule. Aho hantu bahise bato bahereye ku kuntu Kamaka uyu yarengeye abantu be yatwaraga inzara yateye igihe yari umutware waho, ariko nyuma haza gutwarwa na Kanuma maze abantu bicwa n’inzara kuko we atabashije kubarengera, bityo aho hantu Kamaka ahaturira Kanuma, ni ko kuhita kuriya. Kamaka kandi yari umwuzukuru wa Rusuka, umutware ukomeye wabaye ikirangirire ku ngoma ya Gahindiro aza no kugororerwa bikomeye igihe uyu Mwami yari amaze kwima bitewe n’uruhare rukomeye yabigizemo nyuma y’itanga rya se wa Gahindiro ari we Mibambwe Sentabyo. Rusuka yagabanye Kaganza, aho yaje no guturana na Gashindikira se wa Kamaka ndetse na Rwogera. Kamaka rero yaje kuhatura nyuma, ariko kuko yari yaragabanye ibikingi byinshi mu gihugu, umuntu waje kumwereka imbago z’igikingi cya Rusuka yagiye amwereka ahina kuko yari yaguriwe n’abatware zitwa Ingoma. Ubwo bamumenyeshaga ko igikingi cyabo cyagabanijwe, yarabisuzuguye cyane ntiyabyitaho, ati nibajyane nishakiraga aho inyana ahasigaye ntihazabura kuzugamisha. Igikingi cya Kamaka ari cyo cyahoze ari icya Rusuka, cyavaga aho hejuru ku gitwa cya Kaganza kigafata impande zombie z’umusozi, kikambuka Nyamigongo kigakomeza ahitwa Nyarugenge kikagera ahitwa Gitisi ku Badivantisiti aho Kamaka yari afite urundi rugo ari naho Senyagahanga yavukiye hakaza gutwarwa n’umuhungu we Mukenga. Nyuma umuhungu wa Mukenga Gihanga (biva ku gihanga cy’umutwe) ni we watuje Abadivantisiti aho i Gitisi.

Kamaka mu batware b’ ingabo zirwanira mu mazi

Mu gihe Ijwi ryagomaga ku ngoma ya Mutara II Rwogera, Rwabugili yarariteye. Amaze kuritsinda ahagana mu mwaka w’1874, ryagabanijwemo ibice bibiri. Igice cy’amajyaruguru cyitwa a Marambo gitegekwa na Kamaka n’ingabo ze zitwaga Ibidakurwa,; hanyuma igice cy’epfo cyitwaga u Bweru gitegekwa na Mbwana ya Bidaga. Buri mutwe w’ingabo wabaga ufite amato y’intambara agera kuri 300. Mu Kivu hakaba hari amato y’Umwami n’aya’abatware b’ingabo agera kuri 46. Buri bwato bwose bwagiraga izina ryabwo bwite, aho bwaramvuriwe, uwaburamvuye, izina ry’umutware w’ingabo nyirabwo ndetse rimwe na rimwe n’iry’umusare wabwo.

Ingo za Kamaka

Dore izindi ngo n’ibikingi bya Kamaka twabashije kumenya: ku Ijwi, mu Kabagari, Kaganza, gitisi no mu mayaga. Aho mu Mayaga ngo i Bwami bariho baganira bajya inama yo kuhamugabira, ariko ngo icyo gihe yari asinziriye atumva. Noneho umugaragu we Bwengo arabyumva ni ko kurya shebuja akara, ati: “Namenye ko bagiye kukugabira imisozi mu mayaga!” Kamaka aramubwira ati nimpagabana kimwe cya kabiri cyaho nzakikwihera. Byaje kuba ukuri Kamaka agabana iyo misozi, aha Bwengo icya kabiri cyayo maze arakira arahonjoka, maze akajya avuga ati: “Imana yahamagaye Kamaka, Bwengo nditaba.” Umuhungu wa Bwengo witwaga Mashura ni we waje kuzungura ibya se, ariko ngo yari afite inka zijya kungana n’iza Bwishike.

Urupfu rwa Kamaka

Kamaka yaje kugwa mu rugo rwe i Kaganza. Aho i Kaganza yabaye nk’uhatura burundu, uhereye igihe yaviriye ku Ijwi ahunze Abashi bendaga kumwica. Icyo gihe Rwabugili yaguye mu kirwa cyo mu Kivu cyitwa Ibinja mu mwaka w’1985. Icyo gitero cyari kuba icya kane kigabwe ku Ijwi, ariko kiza gupfuba bitewe n’uko umugaba wacyo ari we Rwabugili yari atanze. Abashi rero nab o bahise baduka mu Banyarwanda barabivuna abandi barabamenesha, maze Kamaka aracika agaruka mu Rwanda.

Ubwo rero yari i Kaganza mu rugo n’umugore we Cyitsibo, Kamajore umugore w’umugaragu witwaga Muhirwa wari utuye hakurya gato aho bitaga i Ntosho, yamuhaye uburozi aramwivugana. Dore uko byagenze: Muhirwa ngo yatuye inzoga shebuja Kamaka, basanga araryamye. Aho abyukiye, abaza nib anta nzoga ihari, bamusubiza ko nta yo uretse iyavuye kwa Muhirwa kandi akaba adahari ngo ayitange. Kamaka ati nimumpe inzoga ninywere ibyo kuba nyirayo adahari ntacyo bivuze. Barayimuhereje, akimara kuyinywa arafatwa araremba. Muri ako kanya Muhirwa aba arahatungutse, maze abagaragu ba Kamaka bati: “Nta soni ugatinyuka ukaza hano kandi inzoga yavuye iwawe ari yo igiye kwica shobuja!” Muhirwa yahise aca iwe atora agacuma k’inzoga n’umuheto we, yerekeza ku mugezi wa Base ahitwa mu Gasuma hagati ya Murama na Kiganda, hari ikizemga biyahuriragamo. Uwitwa Kibwana yaramukurikiye asanga uruhu yari yambaye n’agacuma imusozi, Muhirwa yamaze kwiyahura. Kamaka rero yarapfuye, baraguje basanga uburozi bwamwishe bukomoka kuri Kamajore afatanije na Cyitsibo, umugore wa Kamaka wakomokaga mu Nkole naho Kamajore yakomokaga mu Mutara. Matabaro umuhungu wa Kamaka afatanije n’umuhungu we Nkeramugaba, yahise atera Cyitsibo bararwana biratinda kuko uwo mugore yari afite abagaragu benshi, ariko baraneshwa Cyitsibo aricwa, naho Kamajore arahunga. Bavuga ko Kamaka yapfuye akurikirana na Kabale wapfuye ku wa 29 Werurwe 1911 ku ngoma ya Musinga, akaba ari no muri icyo cyumweru Rudahigwa yavutsemo. Ibyo ari by obyose Kamaka yapfuye ashaje kuko yari afite abuzukuruza, barimo uwitwaga Rutagiragahu wavutse mu mwaka w’1903.

Hifashishijwe

  • Ibyo ku ngoma z’abami b’u Rwanda unyuze ku muzi w’abasuka, Nyirishema Célestin, 2008