Bizimungu Pasteur
Mu mwaka w’1990, ubwo umuvandimwe we Col.Mayuya Stanislas yicwaga, yinjiye mu muryango FPR-Inkotanyi. Nyuma yo kwibohora kw’Abanyarwanda bari barahejejwe hanze y’igihugu, Bizimungu Pasteur yabaye perezida wa guverinoma y' inzibacyuho, yungirijwe na Kagame Paul, umuyobozi w’umuryango wa FRP-Inkotanyi.
Muri Gicurasi 2001, Bizimungu yashinze ishyaka PDR-Ubuyanja ryari rigamije kuvugurura demokarasi, ariko riza kutemererwa n'amategeko kuko ryashinjwaga amacakubiri mu banyarwanda. Yakomeje gutsimbarara ku gitekerezo cye, ni bwo Guverinoma imufungishije ijisho mu rugo iwe ku wa 19 Mata 2002. Kuwa 7 Kamena 2004, yakatiwe imyaka 15 y’igifungo.
Kuwa 17 Gashyantare 2006, abavugizi barimo Peter Zaduk bamusabiye imbabazi, aza kuzihabwa na perezida Paul Kagame kuwa 6 Mata 2007 ararerukurwa.