Kimenyi Alexandre

From Wikirwanda
Revision as of 07:33, 5 January 2011 by Ishimwe (Talk | contribs)

(diff) ← Older revision | Latest revision (diff) | Newer revision → (diff)
Jump to: navigation, search

Dr Kimenyi avuka i Rwanda. Ni umwe mu bagize amahirwe yo kwiga amashuri makuru mu gihe cye. Mu mwaka w’1971 nibwo yagiye kwiga muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Ntiyabashije kugaruka mu Rwanda, bityo n’abo yahasize ntibongeye guhura nawe ukundi, benshi muri bo bahitanywe na Jenoside. Yaje kubona ubwenegihugu bwa Amerika, akomerezayo imirimo ye nk’umwarimu w’indimi n’Ubuvanganzo.

Mu buzima bwe, yafashe umwanya munini wo gutekereza, kwiga no gukora ubushakashatsi ku mahano n’ubugome ndengakamere ikiremwamuntu kigirira ikindi hirya no hino ku isi. Yatangiye no gutegura inyigisho (courses/lectures) zibyerekeyeho. Yanyuze mu nzira z'inzitane kugira ngo abashe kurangiza amashuri ye nk'uko yabyifuzaga


Ubuzima bwe bwa Politiki n'imibanire y'abantu n'abandi

Professeur Kimenyi, mu nyandiko ze yamaganaga akarengane k'uburyo bwose, akifuza ko ubutabera nyabwo bwabera bose ishusho y'ubumuntu. Yasesenguye ibibwa ry'inzangano mu Banyarwanda ahereye ku bakabaye aribo babayobora inzira y'ubumwe n'urukundo ruranga abonse rimwe. Mu bo yagarutseho harimo Musenyeri André Perraudin uzwi mu mateka y'u Rwanda nk'umwe mu babibye urwiri rw'amacakubiri ashingiye ku moko.


Yakoze inyandiko zinyuranye zisesengurana ubuhanga n’ubwangakubogama (neutrality) politiki y’u Rwanda , mu gihe kibanziriza ubukoloni, mu gihe cy’ubukoloni, no mu gihe cya nyuma y’ubukoloni (post-coloniale), ari nacyo kigaragaramo za Repubulika uko zagiye zikurikirana.


Umurage Professeur Kimenyi yasize inyuma

Nk’uko ababanye nawe babigarukaho, kenshi yakundaga kuvuga ati " Uwo mudahuje ibitekerezo si umwanzi wawe, mutege amatwi." yasigiye abanyarwanda umuco w’ubworoherane, guca bugufi, gushyira mu gaciro, kutarambirwa n’iminsi kuko bucya havaho umwe, kwirinda guhemuka, ubupfura n’ubwangamugayo, n’ibindi nkabyo yakomeje kugarukaho, haba mu biganiro yatanze no mu nyandiko yanditse.

Hifashishijwe