Ishuri Rikuru Ry' Ubumenyi n' Ikoranabuhanga Rya Kigali

From Wikirwanda
Revision as of 06:10, 10 January 2011 by Ishimwe (Talk | contribs)

(diff) ← Older revision | Latest revision (diff) | Newer revision → (diff)
Jump to: navigation, search

Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) ni cyo kigo cya Leta gikuru cyigisha ikoranabuhanga mu Rwanda. Cyatangijwe n’umushinga UNDP kuwa 1 Ugushyingo 1997, ishyirirwaho kugira ngo izane tekiniki n’ubumenyi bifite ireme ryo hejuru. KIST yatangiranye na gahunda itanga impamyabushobozi ihanitse mu bwubatsi (engineering). Amasomo ategetswe yarimo ururimi rw’icyongereza cyangwa urw’igifaransa, hakiyongeraho ubumenyi bw’ibanze. Iri shuli ryafunguwe ku mugaragaromuri Mata 1998, riza kwemezwa n’itegeko No 48/2001 of 26/12/2001 nyuma y’imyaka ine.

Impamvu z’ishingwa rya KIST

Ishingwa rya KIST ryari mu ntego za guverinoma y’u Rwanda, mu kubaka umutungo w’igihugu mu buryo butari bumwe. Ishingwa rya KIST ryashyizwemo ingufu na guverinoma y’u Rwanda, ifatanije na UNDP/Rwanda, ari nayo yayubakishije, ndetse n’ikigo cy’ubufatanye mu bijyanye na tekiniki cy’u Budage (GTZ), ari nacyo cyashyize mu bikorwa iyi mirimo.

Intumbero ya KIST

Intego yayo ni ukuba Kaminuza izwi ku rwego mpuzamahanga no mu karere, itanga uburere buhanitse buri ku rwego rusabwa n’amabwiriza mpuzamahanga ya za kaminuza, ubushakashatsi-ngiro, gufasha umuryango nyarwanda, ubucuruzi no gukomeza umurava mu kubonera umuti ibyifuzo by’Abanyarwabda.

Intego ya KIST

Dore intego za KIST nk’uko tuzisanga mu mushinga wayo:

  • Guha abanyeshuli ubumenyi buhanitse bubaha ubushobozi bwo kubaka amajyambere y’igihugu.
  • Guteza imbere ubushakashatsi bushingiye ku bumenyi butangirwa muru KIST.
  • Gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi binyujijwe mu burezi, amahugurwa, inama, imbwirwaruhame, inyandiko n’ubundi buryo buboneye.
  • Gutanga inama ku bikorwa bya guverinoma, inganda, urugaga rw’abikorera ndetse no ku muryango nyarwanda muri rusange.
  • Gutangiza imishinga bibyara inyungu mu rwego rwo gushishikaza abaturage n’abashoramari muri rusange.
  • Gufatanya n’ibindi bigo by’ubushakashatsi, uburezi n’iby’ imirimo bikorera mu gihugu cyacu no hanze yacyo hagamijwe iterambere ry’uburezi n’ikoranabuhanga.
  • Guteza imbere no kuzamura imikoranire n’ikigo cy’abikorera ndetse n’umuryango nyarwanda, mu rwego rwo guha uburemere gahunda za KIST.
  • Guteganiriza iterambere, isakazwa n’irindwa ry’ubuhanga, no gushyigikira injijuke mu Rwanda.
  • Kugira uruhare mu mahugurwa ajyanye n’umuco, uburere mbonera gihugu n’ubumuntu by’abanyeshuli biga muri KIST, no kugira uruhare ruziguye mu iterambere ry’ubukungu, umuryango n’umuco nyarwanda.

Amashami n’amashuli biboneka muri KIST

  • Ishami ry’ubwubatsi (FoE)
  • Ishami ry’ubumenyi-ngiro (FoS)
  • Ishami ry’ubwubatsi n’ibidukikije
  • Ikigo cy’indimi (KLC)
  • Ikigo cy’ubuvumbuzi no gusakaza ikoranabuhanga (CITT)
  • Ikigo cy’ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT)
  • Ikigo cy’ikoranabuhanga mu itumanaho n’ubushakashatsi mu karere.
  • Ikigo cy’ubuhanga cyo kwihugura (Electronic Documentation Centre)
  • Isomero

Ibikoresho biboneka muri KIST

  • Inzu y’isomero igizwe n’amazu (étages) atatu, ifite ubuso bwose bungana na meterokare 768.
  • Ibyuma kabuhariwe (computer) bigera kuri 1123, harimo 902 bikoreshwa n’abanyeshuli na 221 bikoreshwa n’abakozi ba KIST. Ibi byuma byose bifite umuyoboro wa internet.
  • Icyumba gisomerwamo ururimi rw’icyongereza cyashyizweho na ambassade y’Ubwongereza i Kigali.
  • Isomero rijyanye n’ikoranabuhanga (computer digital library) ryashyizweho n’ambassade y’Amerika i Kigali, ririmo ibyuma kabuhariwe by’amoko 10 atandukanye.
  • Ibibuga by’imikino bya basketball, volleyball, football na handball.
  • Ubwiyakiriro bw’abakozi n’abanyeshuli, burimo televiziyo ya 36 (36 inches) kandi ifite umuyoboro w’amasheni mpuzamahanga wa DSTV.
  • Ivuriro rimwe riherereye mu Kiyovu aho icyicaro gikuru cya KIST kiri.
  • Amahuriro (clubs) y’abanyeshuli, arimo ihuriro ry’ibidukikije, ihuriro ryo kurwanya SIDA, ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge, ihuriro ry’ikinamico, ihuriro rya karate, ihuriro ry’umuco n’andi menshi.

Aho KIST iherereye

KIST ifite ibyiczro bibiri: icyicaro gikuru giherereye mu Kiyovu kuri Avenue y’ingabo (Avenue de l’Armée) mu mujyi wa Kigali. Ibi bituma yegerana n’amasoko manini, amaminisiteri, amahoteli, ibiro by’ibigo by’ingendo zo mu kirere, amavuriro makuru ya leta n’ayigenga, kandi iri ku rugendo rw’iminota 20 n’imodoka uvuye ku kibuga cy’indege cya Kanombe; icyicaro cya kabiri cya KIST giherereye i Remara munsi ya Stade Amahoro, kikaba kijyanye no kuvumbura ndetse no gusakaza ikoranabuhanga (Centre for Innovations and Technology Transfer-CITT).

Hifashishijwe