Imihango y' umukobwa

From Wikirwanda
Revision as of 12:53, 10 January 2011 by Meilleur (Talk | contribs)

(diff) ← Older revision | Latest revision (diff) | Newer revision → (diff)
Jump to: navigation, search

Nkuko habaho imihango imigenzo n’imiziririzo y’abantu n’ibintu,ni nako habaho n’imihango ,imigenzo n’imiziririzo igiye yihariye kuri buri bwoko bw’abantu n’ibintu.Imihango tugiye kugaragaza aha,ni ijyanye n’umwana w’umukobwa yihariye mu buzima bwe bwa buri munsi,bujyanye no kwita ku mubiri we n’imyanya y’ubuzima bw’imyororokere ,irimo imyanya ndagagitsina.Imwe mu mihango y’umukobwa akaba ari iyi ikurikira.

Gukuna (Guca imyeyo)

Imwe mu mihango yakorwaga n’igitsina Gore ,habamo no Gukuna,uwo akaba wari umuhango wakorerwaga ku myanya ndangagitsina gusa .Hakaba hari impamvu nyamukuru yatumaga abakobwa bo ha mbere bitabira uwo murimo bashyizeho umwete,Izo mpamvu ni izi zikurikira:

Impamvu ya mbere:Umukobwa wakunnye ahora ari umunyamutima ,naho umukobwa utarakunnye ahora ari umupu,bakamuvuga cyane ngo ni icyohe nta mutima agira.Ngo yabuze umutima kare ,umunsi ananirwa gukora umurimo nk’uw’abandi bakobwa bose.Baramuseka cyane ,bakamwita Nyirarukebeno rurimo ubusa,cyangwa ngo ni Nyirakirimubusa, bakongera ngo ni Akeso karangaye karimo ubusa,ngo ni Icyuho kirimo ubusa.

Impamvu ya Kabiri:Umurimo wo gukuna utuma umukobwa agenderera abandi bakobwa,bakabana ,bakaganira,bagakina,bakabyina,bakabwirana byinshi byiza n’ibibi,no gukuna bagakuna.Mbese Gukuna kw’abakobwa bihuza urungano rwabo,niho bakuara ubwenge kuko baganira kuri byinshi.

Impamvu ya Gatatu(y’ingenzi ):Umukobwa wemera gukuna,aba yanga ko bamwita igipampara,umukobwa utakunnye niko yitwa.Bene uwo mukobwa abandi baramuvuga bakamusebya,ndetse ntazabone abamusaba.Umukobwa utakunnye aho ava akagera yitwa inkunguzi,akazakungurira umugabo we,no kumukenya yamikenya agapfa.Umukobwa utakunnye yitwa ikimara kimara abantu n’ibintu,ntagira imbuto.Umukobwa utakunnye atera itubya,:Umugabo umurongoye yari atunze,inka zimushiraho,nta tungo yorora ngo rimukundire,no kweza ntiyeza nk’abandi,ahora arumbya.

Impamvu ya Kane:Gukuna bifite umurimbo,kandi ni umwambaro w’ababyeyi.Gukuna bituma umubyeyi abyara atababaye cyane.Umugore amara kubyara,akajya ku kiriri bakamucanira umuriro ukomeye wo kotesha inyama zo mu nda.Igihe yota aba yambaye ubusa yicaye imbere y’umuriro,icyo gihe kandi uwaza akamukubya ntiyamubobna mu nda imbere,kuko aba yanbaye.Utakunnye amara kubyara,akaba mubi cyane,aba ari nka akeso karimo ubusa.Umukobwa wakunnye agaheba cyangwa se akabona duke,bitewe n’ubunebwe yagize,cyangwa bitewe n’ikimero gikomeye,utwo dukeye turuta ubusa,kuko aba afite utwo kuzirura tw’ababyeyi,dutuma badahuhira ivu mu maguru ye.

Impamvu ya Gatanu: Gushimisha umugabo.Buri mukobwa wese ahora yifuza ikizamuha kubana neza n’umugabo we.Abagabo bakunda nye ,ngo barabashimisha cyane.

Izindi mpamvu:Umukobwa utakunnye ngo arwara amaraso akomeye,akamukomeretsa,kandi yamara kurongorwa ,umugabo wamurongoye akabibona agaherako akenda urweso n’ingingo y’ikibonobono,agashyira mu rweso,agatereka mu gakangara.Agakangara bakagaha umuntu akakajyana iwabo w’umukobwa.Iwabo w’umukobwa bakamenya ko umwana wabo yabaye umupfu cyane kuko atakunnye.Ushatse kandi kugaragaza umukobwa utakunnye,ureba umuhihi ,akawusatutra,maze akwushyira mu gaseke ,akohereza iwabo ,ngo bamenye ko ari nta muntu babahaye ! Ubu ng’ubu ngo iyo bashaka kugaragaza umukobwa utakunnye,bareba isenge bakaryohereza iwabo,bakamenya ko umukobwa ameze nk’isenge ritoboye gusa.Umukobwa utakunnye amara kurongorwa,akabaho afitanyw amahane n’umugabo (iyo yabanye n’abandi bagore bakunnye )bigatinda umugore agasama akageza igihe abyara.Mu gihe cyo kubyara ,iyo abamubyaza babonye ko atakunnye bagahamagara nyirabukwe ,cyangwa mukebe we,akaza akayora ivu mu ziko akarimuhungiraho avuga ati :”Pu!,pu! Nyina w’imbwa !Uramare iwanyu ntuzamare iw’umugabo wawe “Yamara kuvuga atyo ,bakongera bakareba intosho,bakayihirikira aho yabyariye ,bavuga bati :”Uramare iwanyu,ntumare iyo washatse. Intangiriro yo Gukuna Intangiriro ni abandi bakobwa ,ni bagenzi be b’abakobwa b’urungano rwe.Ni ukwigana abandi abona babikora,nabo yumva babivuga,ngo azamere nka bo,ngo niko gakiza k’umukobwa w’ I Rwanda. Umwana w’umukobwa muto,bamubuza gukuna akiri muto kuko ngo bimuca umugongo ,kandi akamera amabere n’insya akiri mutoya cyane,ndetse bigatuma ajya no mu mugongo atarakura.Umwana ariko uko bamububza niko abyihererana akabikora ,kuko abandio bana baba bamwihererana bakamwoshya kubikora,ngo natangira hakiri kare ngo azabone ifatizo yageze igihe cyabyo.Kera imyenda itarakwira mu gihugu ,abana bambaraga imyenda bamaze gukura,batangiye guhuhereza inshya,bageze igihe cyo kubara amayuzi,babashakiraga uruhu rwa mbere,bakaruhagatira.Ni cyo cyari igihe cyo gutangira gukuna.

Umukobwa umaze gukura,bagirango atangiye kubara amayuzi (Hagati y’imyaka 10 na 13 ),niwe ugira umwete wo gukuna,ni nawe babitotera,ngo azajye I mugongo yaratangiye acyoroshye.Wa mugani ngo “Uwakuze ntakuna “.Umwana w’umukobwa amara kugimbuka ,maze utubere twe tugatutumba.Ku ncuro ya mbere turatututmba ,nyuma tugasubirayo,tukongera,amaherezo amabere akajya imbere,agakura ndetse akajya no mu mugongo.Uwo niwe bita “Umwangavu “

Abatotera abana b’abakobwa gukuna,ni bakuru babo,ni bagenzi babo,ni ba nyina ,ni ba nyirakuru,ni ba nyirasenge, ni ba nyina wabo,na ba nyirarume.Abo nibo babahozaho ijisho,bakavuga ngo “Mbese ko tutabona nyirakanaka abandi bakobwa umugoroba ukubye?ko tutabona ajyana n’abandi guca ibikori n’imyeyo ,yabaye ate ?”Iyo bamaze kumucira amarenga batyo ,ntiyikoze abandi bakobwa,baravuga bati “Reka tuzamwitegereze turore “.

Babwira umukobwa ngo naze abaraze,umwana yamara gusinzira bakamukabakaba,basanga adakuna bugacya bakamutukagura cyane,ngo ni umupfu birenze ,ngo ni icyohe.Abagore bashaka kumenya ko umukobwa wabo akora imirimo y’abandi bakobwa,bamurarikira bagenzi be bandi ,bakamufata,yagerageza kwanga,bakamukubita cyane bakarora.Yaba adkuna bakabibwira iwabo;nyina agahera ubwo akamurakarira,agahora amutoteza,amutukagura,bagenzi be nabo bakamuha urw’amenyo,nuko umukobwa agatangira gukuna yanze akunze.

Iyo umukobwa atikoza abandi bakobwa ngo bajyane kwahira cyangwa se guca ibikori,batangira kumuvugaho ubukobwa buke bwo kudakuna,ndetse ngo kutikoza abandi bakobwa nuko asambana.Umukobwa bakamurembya,agatangira gukuna ubwo. Abakobwa b’ubu kuko bambara bakiri batoya,batangira gukuna bakiri bato cyane ,bafite imyaka irindwi,umunani. Umukobwa akuna gihe ki ?

Iyo umukobwa bamaze kumubwira ngo ageze igihe,kandi iyo afite mugenzi we babikorana,nta munsi yica.Umukobwa ushatse abikora igihe cyose bimufatiye .Umukobwacyane cyane abigira mu museke,ashyushye cyane ,ngo nibwo agwiza vuba.Ni mugoroba kenshi cyane aba ari kumwe n’abandi.Ngo umukobwa ukuna amaze kurya no kunywa,ntahagarara kugwiza.Umukobwa iyo abishatse no ku maywa arabikora,apfa kutabigira ku zuba ryakira imbere ye,ngo ryarengana n’ibyo yakoze.Abakobwa b’ubu babigirira mu nzira bajya ku ishuri,cyane cyane bava yo,mbese aho bahuriye hose ,no mu gihe cyo gukina (recreation ).


Abakobwa bakunira hehe ? Abakobwa bakunira ahantu hose hiherereye,mu nzu,ku buriri,mu gikari,mu rutoki,mu mibyuko y’amasaka,mu bigunda,mu bihuru,mu gishanga,mu rufunzo n’ahandi………. Abakobwa bajya gukuna ,barasezerana,bagahamagarana,bagahurira aho bavuganye,ngo bajye kuvoma cyangwa gutashya inkwi,ngo bajkye guca imyeyo cyangwa guca ibikori,ngo bajye kwahira cyangwa se guca isaso,cyangwa imigozi,ngo bajye mu rufunzo guca intamyi n’ibindi……………….. Abakobwa kujya ahiherereye nuko baba bambaye ubusa,kandi baba banga ko hagira umuntu uza akarenga aho bakuniye,ngo aba abazinze ntibazagwiza.Iyo hagize umuntu uharenga bakamumenya,baramugurira,akaza kuharengura.Indi mpamvu ituma abakobwa bajya kwihisha,baba banga ko hagira abahungu babagenza bakaza kubakanga,ngo bisubirayoBaraza bati “Hahaaa ! muragashahurwa”Bakiruka.Iyo ari umuhungu umwe ubakanze baramuhiga,bakamufata bakamukubita,akabakangura,baba batamushoboye,bakamugurira akabakangura.Hari abahungu banga kugurirwa,bakemera kubakangura bamaze kubasambanya. Ibyo umukobwa akora yenda gukuna

Umurimo wa mbere w’umukobwa ni ukwiyambura imyambaro ye.Iyo ari benshi ,bararagana ,bagakenyurira rimwe,imyambaro yabo bakayirekurira hasi rimwe.Ngo utanze abandi ni nawe ubatanga kugwiza,Impu barabanza bakazisasa,imyenda barabanza bakayizinga,bakayikubiranya bakabona kuyisasa.Abadashaka gusasa ibyo bambaye ,bareba ibibabi by’imizibaziba cyangwa se iby’umusumba cyangwa iby’urudega cyangwa iby’indarama (bigira amababi manini).Kirazira nta mukobwa ukuna akenyeye.Umukobwa wese ajya gukuna yitwaje ibikunisho.Iyo ari benshi ,umwe azana ibye ,undi ibye. Ibyo umukobwa akora igihe akuna

Umukobwa akuna cyane cyane yicaye,aryamye ndetse ahagaze n’ubwo babyanga ,bakanabibuza.Umukobwa ajya gukuna akabanza gukubita akavugirizo.Igihe avugiriza ,aravuga ati :”Umugabo ntantanga kuvugiriza ngo ankangira,umugora ntambona ngo ankangira,n’umwana we ntambona ngo ankangira “ Igihe umukobwa akuna ,anyuzamo akazamura amaboko ,agakora ku mabere agira ati :Amabere yanje yuzure mu gituza nk’uko imishino yuzuye mu gituba “ Abakobwa benshi bagira ibikunisho bikozaho n’amagambo babivugiraho,.Abakobwa bakunana ,banyuzamo bagakorana ku mabere,umukobwa akora ku mabere y’undi ,undi nawe agakora ku mabere y’undi,akamukoraho agira ati :”Itwarire imishino ,si iyanje ni iyawe,igituza nicyuzure amabere akure vuba “ Umukobwa wese ukuna,ngo aba afite umutemeri ungana n’uw’inkongoro,rimwe narimwe igihe amaze gukuna,akoza umutemeri ku ibere,cyangwa se yaba amaze kumera ,agaseseka umutemeri mo ibbere.Impamvu y’umutemeri ,ni ukugirango azagire amabere y’imihunda ameze nk’umutemeri. Umukobwa watinze kumera amabere,cyangwa se ugiye kuba impenebere,kenshi mu munsi na n’ijoro,yikoraho agakora no ku mabere,ngo nibyo biyakuza.Naho umukobwa wameze amabere akiri muto cyane,bagira ngo nuko yatangiye gukuna akiri muto cyane ,kuko mu ikuna ataburaga gukora ku mabere.

Ibyo umukobwa akoresha igihe akuna,amagambo, n’impavu yabyo

Umukobwa akuna afite ibikubisho.umukobwa uko akuna niko anyuzamo agakora no ku bikunisho,akabitongera avuga amagambo yabyo.Ibikunisho bimwe abishyira ku mavi ,ibindi hagati y’amaguru,ibindi iruhande rwe.Abakobwa bakiri bato bagira ibikunisho byabo bwite,byo kugira ngo bazagwiza vuba.Iby’abamaze gukura ni ibyo kugirango imishino yabo ikomere,kandi ngo bazabone abagabo,bikababera inzaratsi zizatuma barongorwa vuba.Abakobwa bakiri bato bakunisha amavuta y’irora- rimwe,kandi y’amaresanyo kugirango borohe,n’umuretezo,umusununu,umushyingura,ikinyamunshongo (kubera amahembe yacyo),n’agacurama (ngo bicurame),n’amacandwe.Intobo n’ibindi,byotsa umubiri ngo babyimbirwe,babone aho bafatira.

Abakobwa bakuze bakunisha imikonora n’ibikamba,n’ibindi bavanga n’inkari,n’ikitenetene n’ibindi bigira amababi yoroshye,ibibonobono,,umukunde,igishikashike,ngo nibyo kugira ngo abagabo babakunde,babashikire. Abakobwa bagira ibyo bakunishauwo munsi bakabita,ntibazongere kubikoresha ukundi,ngo kirazira ,ntawe ukunisha ibirarane,ngo byatuma imishino ye irarana ntizagwire.Ibyo badakunda guta n’ibyo baba baseye,nk’agacurama n’ibindi basya byose,bashyingura ifu yabyo. Ibikunisho basya,bivangwa kenshi n’amavuta y’irora- rimwe,babishyira mu nkondo y’igicuma cyangwa se mu mukondo,mu museke,mu kibonobono,akaba arimo babishyingura. Ibikunisho umukobwa adasubirana ,umukobwa ajya bihisha kure.Amara kubikunisha,akabizika ahantu hiherereye,kandi si ahandi ,ni aho yicaye akuna.Iyo amaze kubizika ,arapfukama akahongorera,ngo ni ukuhabwira amabanga ye,ati “Umva ,inyana izatembe mu manga,naho imishino yanjye izatembe ku bibero,cyangwa ku buriri,cyangwa ku byahi. Ibikunisho umukobwa akoresha ni byinshi cyane,bifite uko bishakwa nuko bitegurwa,kandi bigira n’amagambo yabyo abivugirwaho akagira n’andi yiyerekezaho. Ibikunisho by’abakobwa biri ukubiri:Hari ibyo kugirango bagwiza,bakagira n’ibyo kugirango bazabone abagabo bamaze kugwiza,bazabyare ,bazahirwe.

Ibyo umukobwa aziririza mu gihe akuna

Nta mukobwa ukuna izuba ryaka.Rimwakiyeho,ngo yagwingiza,kandi ngo ntiyaba akigwije,ngo imishino ye irengana na ryo.Ku munywa bajya mu gicucu cyangwa se ku rutare,cyangwa mu buvumo,bagiye kwahira,cyangwa izuba bakaryerekeza ibitugu Umukobwa ujya gukuna ,yirinda gukora umunyu.Umunyu ni ikizira mu bikunisho,ngo awikojejeho yashirira,kandi ngo ntabwo yapfa agwijije,ndetse no gushahura ,umunyu wamushahura.N’ubundi umunyu ngo bawita inyongobera. Kirazira umukobwa ukuna ,ngo ashjoke akaraba ako kanya,ngo ni ukwizinga ntazagwize vuba.Bagira ibyatsi bakaraba (imifumba,ikimenankono ……….) baba batabibonye ,bakarekeraho. Kirazira ko abakobwa bava inda imwe bakunana, umukobwa ufite murumuna we bava inda imwe ntiyatuma amurora,ngo iyo amubonye amujyana ibye.Kugirango bitagira icyo bimutwara yamubonye,mukuru we aramugurira,maze akongera akamurora,ndetse noneho bakajya bakunana. Guhirika intosho cyangwa ingata, aho umukobwa yakuniya ni ishyano ribi,ngo umukobwa wahakuniye apfa atabyaye,agapfa ari incike.

Ibyo amukobwa akora amaze gukuna

Iyo umukobwa amaze gukuna no kuvuga ibyo yivugisha,arahaguruka,nuko akenda uruhu yari yicariye cyangwa se umwenda we,akawusimbiza aterera hejuru,akawusamira imbere ye,.Ibyo gusimbiza imyambaro ye ngo ijye hejuru ,byitwa gukuza imishino,ngo ijye hejuru. Nuko umukobwa agapfukama akunama hasi cyane,afashije ibiganza hasi (aba yambaye ubusa )akongorera ubutaka yicariye ati :”Ngufatiye ubutaka,ubu ni ubuhoro bwabyawe n’ubutaka,nanjye niko mbona ubuhoro bwo mu maguru yanjye,sinzakurikirire abandi ubusa”.Akongera agakubita ku bibero bye ati :”Ibi ni ibibero ,byuzure ,byizihirwe”.Umukobwa agakubita ibiganza hasi,agakubita no mu gituza ,ati “Amabere niyuzure mu gituza ,cyngwa se ati :Ubu ni ubwiza bw ‘abakobwa butuma baramba ku bagabo ,umugabo naburyamamo ntakicure”,akongera agakubita hasi n’ibiganza cyangwa se ku mabuno,ati :”Ibibero byanjye bijye bizana urushunzi rw’amaraso nk’urw’amata y’inka”.Umukobwa agakubita hasi,maze akanyuza amaboko mu nsi y’amaha,akikubita no mu mugongo ati :”Umugongo wuzure amaraso” ,Akongera akikubita mu gihumbi,nk’umuntu wihungura mu bitugu,akongera agakubita hasi no mu gahanga,ati :”Ntege urugori nizihirwe”,Agakubita mu maso agira ati :”Mporane isoni mu maso “. Umukobwa yarangiza agakubita utugeri hasi,yazamuye agatsinsino akagakoza mu ntege,ati :”Sindenga icyicaro cy’undi ngo ahebe,umukobwa araharenga ,akanyongerera,umugore araharenga akanyongerera” Umukobwa agenda amaze gusokoza neza ubwatsi yicariye,cyangwa se akaburandura,avuga ati :” umukobwa arahanyura ,akanyongerera,umugore arahanyura akanyongerera”,Umukobwa yajya kurangiza akahabyinira akadiho,ngo arishimira ko yagwijije,cyangwa se ko azagwiza vuba,akongera ati :”Agati gaciye nyikabura izuba “ Abakobwa babiri,batatu cyangwa se bane,bagiye kurangiza,umwe abwira undi ati :”Amashyo n’amagana “.Undi nawe ,ati :”Amagana najuguruke imishino”.Nuko bagataha. Abakobwa bamara gukuna ,bagahagurukira rimwe,ari ntawe utanze,undi,ngo bazagwirize umunsi umwe.

Ibyo umukobwa akora amaze kugwiza-Kunanura

Umukobwa arorera gukuna amaze kugwiza.Ikibwira umukobwa ko yagwijije,nuko imishino ye iba imaze kugera ku ngingo ya kabiri y’urutoki rwa marere.Umukobwa uharenza yitwa umupfu,baramuseka cyane ngo yakunnye ibiziriko by’ihene,ngo yakunnye ibijabamabyi.Uwo mukobwa bakamwita “Rwiziringa “byongeye ngo akenya umugabo .

Iyo umukobwa amaze kugwiza,aba ashigaje kujya ananura.Umukobwa abigira ,rimwe na rimwe,cyane cyane amaze kuva mu mugongo.Kuko ngo amaraso aba yamukobanyije Gukurakuza Abakobwa bakurakuza ni abakobwa bujuje,bagira umubano wo kurarana,bagakorakorana,umwe agakinisha undi,bakigana iby’abashakanye.Babigira baryamye cyangwa se bicaye.Bafite n’amagambo bivugisha. Iyo abakobwa batabonye abo babikorana na bo,barikinisha bo ubwabo,hari n’abagira ibyo bakoresha mu kwisambanya.Kwikinisha ubwabo no gukurakuza ,babyita “kwikura ubutare no kwikura ubuhama “

Kuvuna amavi

Umukobwa wagiye mu mugongo bwa mbere,bagirango yavunnye amavi.Nyina aba yaramubwiye ngo naramuka abonye arwaye amaraso,azamubwire ntazamuhishe.Umukobwa akaba ago,bukeye koko ,akarwara amaraso,akabibwira nyina.Nyinaakamubwira ngo najye ku buriri cyangwa se mu kirambi,aryame areba mu gisenga cy’inzu,ngo abare imbariro,agira ati :”Rumwe,ebyiri,ku rwa gatatu niyuhagira”.Bazibara baturukije hasi,bazitunze ino rinini ry’ukuguru kw’iburyo,ngo rimwe,kabiri ,gatatu ,niyuhagira.

Iyo umukobwa amaze kugarama ,amze no kubara ibariro,bamuzanira amata akanywera aho ngaho,igihe anywa umutongera akamutongera,agira ati :”Unywa inka ntizikwicira,ntizikubuza kubyara,ntuba ingumba.Bakazana n’inzoga y’ubuki,bakamuzanira ibinyagu akabikoraho.Ababuze iziga y’ubuki n’ibinyagu,bazana umuheha wanyoye ubuki bakawumuha,akawunywesha.Impamvu y’ubuki ni ukugirango umukobwa atazajya yica imizinga(gutora uruhumbu mu binyagu,maze inzuki zikogorora ).Nuko umukobwa akabyuka,bakamubwira ngo nahaguruke ajya mu murima w’inzuzi,akazikoraho,agakora ku ntoryi no ku bikoro.

Iyo umukobwa amaze kunywa amata,bukeye inka yanyoye igakamwa amaraso,bamenya ko umukobwza afita umugongo mubi.Iyo anyoye ubuki maze inzuki zikogorora ni kimwe,ngo umukobwa ni umunyamugongo mubi.Iyo akoze ku ruyuzi rukuma cyangwa se ibihaza bikabora,bigasaduka nabyo ni uko.Iyo agiye mu murima w’amasaka yose agahinduka ibigombyi,iyo anyuze mu murima w’ibishyimbo bikarwara ibeja,bemeza ko uwo mukobwa afite umugomgo mubi.Bakamuhishira kukongo yitwa “Gahanga “ndetse bamugendera kure.Uwo mukobwa yaba agiye I mugongo,akirinda kugira aho atirimukira,kwanga ko bamuroga kuko bose bamuzira. Umukobwa wavunnye amavi ,nyina aramwambara. Umukobwa wameze umugongo mubi ,iyo bashatse kumuha amata bamuha ay’inka babona ko itazongera kubyara. Umukobwa ntazira gukama inka,ariko iyo yagiye mu mugongo,yirinda gukora ku ibere ry’inka,ngo ayikozeho yakamwa amaraso. Umukobwa yirinda kurenga aho baseneye mim heha,kuko iyo aharenze ajya mu mugongo ntavamo vuba,kandi ngo ntawukira rwose ,awuhoramo. Umukobwa wazize inka,azira ibyo umugore aziririza byose. Icyitonderwa:Haba abakobwa bavuna amavi bakarekeraho ntibongere,ndetse bikamara n’imyaka.Byitwa “Kurwara ubunyana “ Umukobwa w’inkumi cyangwa umugore utajya mu mugongo yitwa “Impa “.Kera bene uwo mugore cyangwa se uwo mukobwa,bamararaga kumumenya,nyirumusozi akajya I Bwami kubivuga.Ibwami bagatumira abahennyi,bakaza mu rugo rw’iwabo w’uwo muko bwa cyangwa uwo mugore,urugo bakarujya imbere bambaye intobo z’amoko yose bazitunze ku micaca,bakazambara ku maboko,mu nda,ku mutwe,bakareba imyisheke n’indubaruba,nabyo bakabyambara.Bakazana inyundo n’isando,bakaza babifashe mu ntoki.Nuko umukobwa bakamufata bakajya kumuroha mu ruzi, ngo nta kundi bamwica, kwanga ko amaraso ye yavira mu Rwanda.Impamvu yo kumwohera ngo nuko atera amakuba ku musozi wose,imvura mbi,amahindu,izuba ribi,indwara,ndetse n’inzige zigatera zigaca ibintu.N’ubunai abahennyi bitwa amakungu”.

Umukobwa n’indi mihango

Amabere:Umukobwa ushaka kumera amabere,areba inyogaruzi akayitegeza utubere twe ikaturumaho,akazana umutemeri akawugera ku mabere yombi.Inyogaruzi ngo ikamutera kumera mabere vuba,umutemeri ukamutera kuzamera amabere meza y’imihunda.

Umukobwa wanga kumera amabere vuba,aragenda akubika igituza cye,ku ntebe ya nyirarume amaze kuyihagurukaho,ati “Mbikira amabere,umunsi nayashatse nzaza kuyaka” Umukobwa akaba aho,umunsi yashatse kumera amabere,akaza no kuri ya ntebe akayubamaho ati “Mpa amabere yanjye “.Umukobwa ngo agaherako akamera mabere.

Umukobwa muramu we azira kumukora ku mabere,ngo ibere muramu we akozeho ntirikura,iryo atakozeho niryo rikura ryonyine . Kurongorwa no kubyara:Umukobwa ngo warose arongorwa ngo aragumirwa,akazarongorwa atinze.Iyo umukobwa amaze gusabwa,maze akarota uwamusabye,areba ikintu yoherereza uwamusabye,umuhungu na we akamwoherereza umuringa.Iyo batabigenje batyo ngo ntibaba bagishakanye,kuko umwe akenya undi bagapfa.Umukobwa kandi ngo iyo yarose arongorwa ngo ni bibi,kuko bimusurira kutazarongorwa vuba,ngo niyo arongowe,arongorwa atinze cyane.

Umukobwa ntiyakinisha ibi byo kunywa ifu cyangwa se kuyirya,ngo ntasabwa vuba abanza kugumirwa.

Umukobwa yirinda ko igisabo cyamugwa mu ntoki,umukobwa umennye igisabo ngo aba yizinze,akazapfa atarongowe,kandi ngo niyo yarongorwa ntabyara,.Ikindi umukobwa yirinda kumena,ni ikinyankari,ngo iyo iyo akimennye ntarongorwa,niyo arongowe ntabyara.

Umukobwa yirinda gukenyera umweko wa nyina,kuwukenyera ngo ni ukwizinga akazapfa atarongowe.

Umukobwa ngo ntata imicuri,ngo kuba ari ukwisurira kuzapfa atabyaye.

Umukobwa ntiyanywa amata y’inka bakamiye uwapfuye,ngo kuba ari ukwiziba inda ,akazapfa atabyaye.

Umukobwa azira kunyara mu rugo rwa musaza we rutahamo inka,ngo zapfira gushira. Umukobwa ntawe umukoza urubingo cyangwa se igitovu,ngo ni ukumusurira kuzapfa atabyaye cyangwa se kumukenya. Umukobwa azira kugerwa intorezo,ngo ni ukumusurira kuzapfa atabyaye. Umukobwa azira kujya mu buvumo no mu isenga,ngo iyo agiyemo aba yisurira kuzapfa adahetse.Umukobwa wagiye mu buvumo cyangwa se mu isenga,arongera akajyamo,adasubiyemo ngo yapfa atabyaye. Umukobwa azira guhuha mu ntomvu,ngo yabura umutima,akaba icyohe cy’umupfu.Nta mukobwa uvuza umwironge. Kwigana umubiko w’isake.nabyo bibuza umukobwa kurongorwa.Umukobwa kandi yirinda kwicara ku kibara, bakigihinga, ngo ni ukuzinga ubwatsi, agatuma ikibara kitarangira vuba, kikarangira gitinze.

Kuzinga no kuzingura umukobwa

Umukobwa bashaka kuzinga ,bagirango atazarongorwa,bamwiba intamyi abohesha,bakamwiba n’insya,bakabishyira mu ishyiga ry’inyuma.Babishyira mu ishyiga ry’inyuma igihe baribumba (amashyiga ari ukwinshi :ayo babumba cyangwa amabuye ).Igihe babibumbabumbiramo,baravuga bati :”Umunsi iri shyiga ryambutse umugezi rikarenga umusozi nyiranaka,uwo munsi azabone umugabo aze ashoreye inka yo kumusaba “. Umukobwa bazinze iyo bagirango bamucira uruzingo,bashaka ko arongorwa vuba,benda urutanyi rw’urusasanure,bakarusatura hepfo no haruguru,ariko batarurekanyije,nuko umukobwa akaruseseramo,yamara kurugera hagati,bakazana igishirira,akaba aricyo bacisha imitwe yombi y’urutamyi.Ngo baramuzinguye agaherako agasabwa. Abandi bazingura,bashaka urutamyi rw’urufunzo,bakarusaturira hagati,ariko bakirinda kurekanya imitwe yombi,bakazana utwatsi bita uburyohera-mfizi,bakaduhondana n’umunyu w’ingezi.Nuko umukobwa akaza bakamuca ururasago mu kiganza cy’iburyo,no ku ibere ry’iburyo no mu gahanga,bakabisiga mu ndasago bamutongera bati “Ubu ni uburyoheramfizi,nawe uryohere abagabo.Bakazana urutamyi bakarumucishamo bagira bati “Tugucishije mu gihitasi,ishyari ntiriukubasha,uwakuzinze ntakubasha,dore uciye mu gihitasi”Umukobwa yasabwa akarongorwa,uwamuzinguye baramugororera Gusambana Umukobwa wa kabutindi ushaka kwemeza ingeso yo guhora asambana,kandi yanga gusama inda y’indaro ,areba umugabo cyangwa se umwana w’umusore w’inkoramutima azirikana ko atazamuvamo,maze akamuha ku maraso ye yagiye mu mugongo.Akazana icumu akarikura,amaraso akayasiga ku mbuga z’uruti rw’icumu,yarangiza akarikwikira akirindakongera kurikura,kuko arikuye uwo mukobwa agasambana,ngo nta cyamubuza gutwara inda y’indaro.

Igihe umukobwa ajya gutanga amaraso ye ,aba yasezeranye n’uwo ayahaye ko najya kurongorwa,azamusubiza amaraso ye,agasubirana ubwari bwe.Kumusubiza ubwari bwe si ibindi,ni ugukura rya cumu,bagaharura ku mbuga z’uruti utuvungukira,bakadushyira mu kababi bakabwira umukobwa bati :”Enda ubwari bwawe “.Umukobwa iyo adasubiranye ubwari bwe,apfa atabyaye.

Umukobwa kera yabaga yasambanye ,agatwara inda y’indaro maze bakajya kumwohera,inda yamaraga kugaragara bakabibwira I bwami,umwami akaba ariwe uca iteke ryo kohera uwo mukobwa.Umunsi wo kujya kohera uwo mukobwa,bazanaga nyina w’ibishegu,aribyo by’impara,na nyina w’abahoryo,na nyina w’abahennyi,na nyina w’intobo,na nyina w’urubingo n’uw’ibitovu.Impara zagendaga zambaye amasunzu yazo,zifite ibinyuguri,n’inzogera,abahoryo n’abahennyi bakajyana ibisigaye bindi.Bose bagashyira nzira,reka kandi si ukubyina,reka si ugutera umuhara !Umukobwa bajyaga kwohera bamwoheraga mu mahanga ya kure y’I Burundi,I Ndorwa ,n’I Karagwe,cyangwa mu ishyamba.Bamaraga kugera aho bajya,bakabanza kubaka akago,akaba ariko bamusigamo,nukjoi bagataha inyamaswa zikamuriramo.Abatashakaga ko umukobwa aribwa n’ibisimba,baramujyanaga bakamugeza ku nkiko,bakamureka,umukobwa akajya kwihakirwa mu mahanga akibera iyo.Umukobwa yamara kubyara ikinyendaro,bakagihotora ,akazatinda agahindukira akagaruka iwabo,bakamushakira umugabo.

Umwana w’ikinyandaro ngo amara iwabo wa nyina, ni nayo mpamvu yo guhotora bene abo bana.Ngo hatagira umwe muri uwo muryango ubona uwo mwana, agapfa. Umwana iyo batamuhotoye, umuryango wose urakorana bakanywa isubyo, bakabatera icyuhagiro, bakabandwa bakabona kureba uwo mwana.

Hifashishijwe

  • Imihango ,imigenzo n’imiziririzo (Aloys Bigirumwami ,Nyundo 1974 )