Ingoma mu nkoresho z’impuzamuriri nyarwanda
Ingoma zari zifite umwanya ukomeye murwanda rwo ha mbere.Haba mu mbyino, mu mihamirizo,no mu yindi myidagaduro yo mu yandi matorero.Mu by’ukuri ,inkoresho z’impuzamuriri nyarwanda nk’uko tubisanga mu nkoresho zo mu mahanga,ziri ugutatu,akaba ari izi zikurikira:
- Inyamirya
- Iz’ubuhuha
- Inkomangano
Inyamirya
Inyamirya ni inkoresho mpuzamuriri zifite imirya. Urugero :-Umuduri bita Umunahi cyangwa ibubura. - Iningiri n’inanga:Igira imirya irenga yitwa “Imiyuki”n’inihira yitwa “imihumirizo”cyangwa se ibihumurizo.
Iz’ubuhuha
Inyabuhuha ni inkoresho z’impuzamuriri bahuheramo ;muri zo hari :Ihembe,Umwironge -Urusengo :Urusengo rwo rugira ishakwe ,inyahura n’igihumurizo. -Igihuguhugu,urumbeti cyangwa inkokera,Amakondera n’umutagara wayo ugizwe na: Umurangi,Ikanka,Incuragane,Urugunda,Insengo
Inkomangano
Inkomangano ni inkoresho z’impuzamuriri bakomangaho ,bajegeza cyangwa se banoshereza.Zirimo: -Ingoma zisanzwe n’Inkarati zivuga mu budehe. -Ingoma z’amakondera arizo :-Ingaraba irangaye mu ndibaso ikaba nto na ndende,ikavugishwa ibikonjo -Ruharage:Ingoma isumba ishakwe ,y’uruhanga rugaye ruriho uruhu rw’imparage,ikavugishwa n’umurishyo. Hari n’izindi zijegera arizo: -Ikinyuguri: kijya mu mihango y’imandwa -Inzogera zambarwa n’intore mu mihamirizo,bamwe bazita amayugi. -Amayombo :Inzogera z’impigi (intozo ) -Urujegerezo:Agakoko k’inkomane kajegera bunyuguri kajya mu mihango irimo indirimbo -Urutaro :Ikidasesa gicurangwa mu bitaramo. Izo nkoresho z’inkomangano ingoma irazihatse;niyo yak era mu Rwanda no mu bihugu duhana imbibe,niyo isanganywe uruhare runini mumuco no mubano w’abaturiye ibyo bihugu nyine,niyo mpuzabihe bya kera n’iby’ubu,ni nacyo tugamije muri iyi nyandiko kuyizirikanaho no kuyisesengura,kugirango intera yayo tugerageza kuyishyira mu gitereko.
Hifashishijwe
- Ingoma i Rwanda(P.Simpenzwe Pascal)