Ibikoresho byo mu buvumvu

From Wikirwanda
Revision as of 07:56, 24 January 2011 by Ishimwe (Talk | contribs)

Jump to: navigation, search
Umuzinga wa Kijyambere
Kugirango habeho gukora umurimo w’ubuvumvu , hari ibikoresho bya ngombwa byagenewe uwo murimo.Muri ibyo bikoresho habamo ibikoresho gakondo ndetse n’ibya kijyambere,bigatandukanira ku miterere yabyo ,umusaruro byinjiza n’inkomoko y’aho byavuye.Muri ibyo bikoresho twavugamo ni nk’ibi bikurikira :

Ibikoresho gakondo

Mu bikoresho gakondo habamo imizinga nyirizina hamwe n’ifumba bakoresha iyo bahakura.Dore imiterere yabyo :

Umuzinga gakondo

Umuzinga ni igikoresho kibanze mu bworozi bw’inzuki,niwo nzu yazo zibamo zikabasha gukora akazi kazo ko gukora ubuki .Mu mizinga gakondo habamo ibice bibiri :

  • Ibyima: Ni imizinga y’imibohano
  • Ibyoma : Imizinga ibaje mu giti

Ku bijyanye n’imyororokere y’inzuki,yose ni kimwe uretse ko iy’ibyima isaza vuba naho iy’ibyoma ikarama, aho inzuki n’aho zisohokera hitwa ku mpuzo naho aho bahakurira hakitwa ku rutemeri ku mizinga yose.

Ifumba gakondo

Ifumba ni igikoresho cy’umuvumvu akoresha igihe agiye guhakura,ikamufasha ahanini kwirukana inzuki.Ifumba iba ikoze mu byatsi bibisi maze umwotsi ukayoborwa mu muzinga imbere n’urukoma.

Ibikoresho bya kijyambere

Uko ubworozi bw’inzuki bwagiye burushaho gukwirakwira hirya no hino ku isi,niko abashakashatsi barushijeho guhanga no gukora ibikoresho by’ubuvumvu bya kijyambere.Ibikoresho by’ubuvumvu bwa kijyambere bitandukanye cyane n’ibya gakondo,haba mu miterere yabyo ,haba inkomoko yabyo ndetse n’umusaruro byinjiza w’ubuki.Muri ibyo bikoresho twavuga :

Umuzinga wa kijyambere

Hariho amoko menshi y’imizinga ya kijyambere kandi iyo mizinga ikagenda yitirirwa abayihimbye.Amoko akunze kuboneka ni nka :Langstroth,Kenyane,Layens dadant,…Ukaba ufite itandukaniro rinini ugereranyije n’imizinga ya gakondo,kuko igizwe n’ibice byinshi bitaboneka muya gakondo.Dore ibikoresho by’ingenzi biba bigize umuzinga wa kijyambere:

  • Amasanduku 2 iyo hasi n’iyo hejuru bita ingereko
  • Amakaderi 20 inzuki ziboheraho ibinyagu
  • Urubaho rwo hasi baterekaho isanduku yo hasi
  • Igipfundikizo (couvercle ) n’utubaho dutwikira amakadiri

Uwo muzinga wa kijyambere ugomba kuba ukoze utya, kugirango ubashe kuramba no gutanga umusaruro ukeneweho.

  • Umuzinga ugomba kuba ukoze neza kugirango inzuki zibohe neza ku buryo bitarushya umuntu

iyo ayikoramo

  • Iyo ikoze nabi isaza vuba
  • Igomba gukorwa mu mbaho zumye cyane
  • Igomba gusigwa amarangi inzuki zishobora gutandukanya neza ariyo :umweru,umuhondo
 n’ubururu.

Ibyiza by’umuzinga wa kijyambere

Umuzinga wa kijyambere ufite ibyiza byinshi bituma worohereza abavumvu mu bworozi bw’inzuki bigatuma utanga n’umusaruro ugaragara , ibyo byiza byawo ni ibi bikurikira:

  • Ibinyagu by’ibikorano ,bituma inzuki zidata umwanya mu gukora ibinyagu ,ahubwo zigatangira

gushyiramo ubyuki

  • Ibinyagu biba ku makaderi
  • Umuntu akora mu muzinga uko ashatse ntacyo yononnye
  • Amakaderi afite ubuki avanwa mu muzinga akajyanwa mu mashini iyungurura ,ibishashara bigasigara ari bizima,bigasubizwa mu muzinga inzuki zigatangira gushyiramo ubuki.

Ibi byose twavuze haruguru bijyanye n’imiterere y’umuzinga wa kijyambere, n’ibijyanye n’umuzinga wa Langstrtoth.

Umuzinga wa kijyambere ukomoka muri Kenya

Nk’uko inyito yawo ibivuga ,ni umuzinga ukomoka muri Kenya,ukaba ugizwe n’ibi bikurikira :Isanduku imwe ndende,urubaho rwo hasi,igipfundikizo,akabaho kagabanya ibyumba mu isanduku,utubaho dupfundikira umuzinga n’utundi inzuki ziboheraho. Icyitonderwa: Uyu muzinga nta mirimo myinshi usaba,igikorwa cyane ni ukwica amagome no kwimura ka kabaho kagabanya umuzinga mu byumba uko inzuki zigenda ziyongera.Inenge yawo ni uko ibinyagu bidakomera ku buryo iyo iyo bayungurura imashini ibicagagura iyo batitonze.

Ibindi bikoresho bya ngombwa

Mu bworozi bw’inzuki bwa kijyambere hari ibikoresho bikenerwa bitari imizinga aribyo: Ibikoresho byo mu ruvumvu

  • Ifumba ya kijyambere
  • Ivara : ingofero anavumvu bambara bagiye gukora mu muzinga
  • Uburoso bwo gukura inzuki muzinga igihe bahakura
  • Udukumirizo twimira urwiru,agatoya karubuza gusohoka, bashyira ku mpuzo n’akanini

kujya gutera mu ngereko;

  • Akuma kegura amakaderi igihe bagiye guhakura cyangwa gusura umuzinga
  • Umyutego w’urwiru barufatiramo
  • Umukwege w’amakaderi,ibishashara n’amaguru baterekaho imizinga.

Ibikoresho byo mu nzu bayungururiramo ubuki

  • Imashini iyungurura ubuki
  • Ibikoresho byo gupfukuriraho
  • Umwuko wo kubusekura ngo budakomera
  • Akayunguruzo
  • Ifurusheti ifungura ubuki bwo mu binyagu
  • Ibyo kububikamo no kubupima

Hifashishijwe

  • Igitabo cy’imfashanyigisho ku bworozi bw’inzuki cya RARDA