Template:Inkuru zigezweho

From Wikirwanda
Revision as of 09:52, 24 January 2011 by Meilleur (Talk | contribs)

Jump to: navigation, search
Padiri Alexis Kagame
Alexis Kagame yavutse (tariki 15 Gicurasi 1912). Ni umupadiri akaba n'umunyamateka w'umunyarwanda wavukiye I Kiyanza, mu cyahoze ari mu Buliza, muri Komine Mugambazi, Perefefitura ya Kigali. Iyo tariki y’ukuvuka kwe kugera ngo imenyekane neza ni uko yahuriranye n’urupfu rwa Basebya ba Nyirantwali wari warigize hangaharya mu Rugezi, mu majya-ruguru y'ikiyaga cya Bulera. Icyo gihe u Rwanda rwategekwaga n'umwami Yuhi wa V Musinga.Mu mwaka wa 1925, Kagame yatangiye kwiga mu ishuri rya Leta mu Ruhengeri. Bigaga gusoma, kwandika, kubara na gatigisimu. Ururimi rw’amagahanga bigaga ni igiswayile. Uwarangizaga iryo shuri yashoboraga gukora akazi k’ubukarani. Amashuri nk'ayo yari mbarwa.

Mu mashuli, Kagame yamenye gusoma atebye. uko yakundaga kubitekerereza abantu ngo yibwiraga ko bazagira igihe cyo kwiga inyuguti za buri gitabo. Ubwo bigiraga muri Alifu, agatekereza ko nibarangiza bazafata Gatigisimu, barangiza bagasoma Schulbibel. Bityo bityo kugeza igihe bamariye ibitabo byose.soma inkuru irambuye Kagame Alexis