Amagambo ahariwe Nankana
«Amagambo ahariwe Nankana»ni umugani baca iyo babonye amakuba agarutse nyirabayazana.
Bamwe batekereza ko wakomotse kuri Nankana ya Rutamu w'i Rumuli na Muhura, mu Buganza, ahayinga umwaka w'i 1400, abandi bagatekereza bavuga ko Nankana yari atuye mu Ruhango rwa Kigali nanone muri ayo magingo.
Abavuga Nankana w'i Rumuli na Muhura rero, batekereza bavuga ko ku ngoma ya Cyilima Rugwe, mu Buganza hari umugabo witwa Rutamu, asaza asize abana benshi barimo uwo nguwo Nankana; akaba mukuru wabo.
Ngo yagiraga ingeso mbi cyane, yahaka umugaragu ntibamarane kabiri; ngo mbese yagiraga amahane kurusha abazima n' abapfuye, abavandimwe be bagahora bamuhana ariko akabananira; ntiyagiraga gihana.
Bigeze aho barahimuka bajya gutura i Gatsibo mu Mutara. Nankana asigara i Rumuli wenyine, agumya kwangana na rubanda. Abari inshuti asigaranye bagumya kumuhana arabananira. Rubanda bose baramwanga baramwamagana.
Amaze kumererwa nabi n'abaturanyi be b'i Rumuli, ni ko kuhimuka ajya gukeza umugabo w' i Nduga witwaga Rukali, yari atuye i Rugobagoba h' i Musambira (Gitarama).
Rukali aramwakira, amugabira agakingi kitwa Mushimba kari hafi ya Rugobagoba. Agaturamo n'abana be; yimura inka ze ziva i Rumuli ziza i Mushimba mu Nduga.
Ngo ingeso ntipfa; ipfa nyirayo yapfuye! ageze i Mushimba akomeza. kugira za ngeso ze yahoranye i Rumuli, ndetse arushaho; ntihagire ucumbika iwe, ntihagire uhugama imvura, n'aho yaba amahindu; uje kugama, akamwirukana. Abanyanduga yasanze na bo bagumya kumuhana arabananira.
Bishyize kera, Mulinda-Umugoyi, atera i Nduga; ku ngoma ya Cyilima Rugwe. Arwana n'umuhungu wa Rugwe witwa Mukobanya. Mukobanya yica Mulinda. Amaze kumwica, inkuru ikwira u Rwanda y'uko Mukobanya yishe Mulinda-Umugoyi. Ubwo mu Nyantango ku Kibuye haturuka umugabo w'umucyaba witwaga Gatana (ni we mukurambere w'Abacyaba bo kwa Rwankubito, i Kinyamakara ku Gikongoro); aza ahururiye amakuru ya Mukobanya na Mulinda.
Ageze i Mushimba kwa Nankana, ahatunguka nimugoroba wa joro; hakaba hakubye n'imvura nyinshi y'umuzajoro. Agize ngo arajya kugama kwa Nankana, baramuhinda; Gatana abura epfo na ruguru. Ubwo Nankana uwo ngo yari afite inka nyinshi cyane n'amapfizi menshi, uwo rnugabo Gatana ahamagara Nankana, ati: «Ariko wanyirukana bwose wagira, uramenye ko uri mu cyaha gikabije: dore utereye agati mu ryinyo, na yo amapfizi yawe aracugita inka zawe uziririmbira kandi ijuru ryaguye (umwami yapfuye); ngaho urabeho nzaba mbarirwa akawe!»
Nankana abyumvise atangira kugira ubwoba; ahamagara Gatana aramwugamisha, amuha inzoga barasangira; mbese aho yabereye, ubwoba bumutegeka kugira ubuntu bungana butyo. Nuko mu biganiro byabo Nankana abwira Gatana, ati: «Sinari nzi ko ijuru ryaguye none wokagira Imana we, uramenye ntuzavuge ko imfizi zanjye zikiri mu nka, kandi bizatuma nkubera inshuti!» Bakomeza kwinywera inzoga, bigeza ubwo bafungurira Gatana baranamusasira araryama. Bukeye arasezera ajya ku Kamonyi kureba uko ibya Mukobanya na Mulinda byagenze.
Amaze kugenda, Nankana avana amapfizi mu nka ze. Abaturage babibonye babaza Nankana icyabimuteye. Ababwira ko ari uko ijuru ryaguye; inkuru irakorerana, ikwira Nduga yose, hose bavana amapfizi mu nka. Bimanuka i Nduga bisingia mu Mayaga n' u Bwanamukali.
Ibwami bumvise iyo nkuru y' ikimenamutwe, bategeka kubaririza inkomako yayo; batangirira i Buhanga baza babaza umuntu wavuze iyo nkuru yo gukungura. Bafata umuntu bakamubaza aho yabikuye; na we ati: «Ni naka nabyumvanye. Uwo agafatwa; byarara ni ruto ni ruto, bigera kuri Nankana.
Bamubajije abura uwabimubwiye; arafatwa arabohwa, abandi bararekurwa; we aratangwa arapfa. Ubugiranabi bwe butuma ayo magambo mabi yo gukungura amuharirwa atyo; ingeso bamuhanaga akanga kuzivaho ziramugaruka araziryora.
Uretse abo rero abavuga ko Nankana yari uw'i Rumuli na Muhura, abandi batekerezi, bavuga ko yari atuye mu Ruhango rwa Kigali, bakagerekaho ko yari umugiranabi cyane, nta wararaga mu rugo rwe, nta wamuvumbaga yahishije, nta wamwakaga amata y'umurwayi cyangwa umubyeyi ngo ayamuhe; yari umugiranabi kuri byose Inzoga ye yanyobwaga n'umukoreye umurimo, amuhingiye cyangwa se amwubakiye.
Bukeye rero ngo ahisha inzoga zo guhingisha; abantu yararitse baza kumuhingira. Muri ayo magingo, hagoboka abantu baturutse i Gasabo, ( niho ubwami bwari buri.) Bari bafite inyota bagana iwabo i Nduga; Babonye ko batali bwambuke, bashaka gucumbika ngo baze kugenda mu gitondo. Babungira kwa Nankana. kuko hari ku nzira yabo.
Bahageze basanga arahingisha. Babaza izina rye, bamenya n'imico ye. Kugira ngo bamufunguze kandi bamusabe n'icumbi, bigira inama yo kumubeshya. Umwe muri bo aramwegera aramubaza ati: « Ibyo wakoze ntibizagukoraho! dore wahingishije kandi umwami yaratanze none urahinga ku musibo?
Nankana abyumvise agira ubwoba, akura abahinzi mu murima, afungurira abo bantu ku nzoga, ariko yanga ko barara iwe. Baramuhendahenda, aranga barara inyuma y'imyugariro; mu museke baramuhamagara yanga kwitaba, baramubwira bati: «Urabeho tugiye waduhemukiye, ariko na we uraza kubyiboneraho muri iyi minsi ya vuba kuko uri umugome bikabije.
Umwami yaratanze none imfizi yawe iri mu nka iracugita, nawe uri ku buriri n'umugore wawe muriryamiye kandi wowe n'abana bawe muracyafite amasunzu ntimwiyogoshesheje inkomberera; bati: «Ibyo byose tuzabivuga ibwami».
Bamaze kumubwira batyo barigendera, Nankana aherako arabyuka, imfizi ayikura mu nka, yiyogoshesha inkomborera n'abana be bose, kandi ntiyongera gusubiza abahinzi mu mirima. Abaturanyi bamubaza icyabimuteye akababwira ko umwami yatanze, n'abo bakabigenza batyo.
Iyo nkuru imenyekana, kuri Kigali yose, isakara u Bwanacyambwe. Abagemu b'aho bagemuriye abatware bageze i Gasabo, babona abaho bafite amasunzu kandi aho bagiye baca hose, bagendaga babona abafite amasunzu n'inka zirimo amapfizi n'abantu bari mu mirima bahinga.
Baratangara; babwira shebuja, bati: «Iwacu nta muntu ufite amasunzu, nta mapfizi akiba mu nka, nta mugore ukiryamana n'umugabo we, nta muntu ukijya mu murima ngo ahinge». Arababaza, ati: «Ese kuki?» Bati: «Ngo umwami yaratanze!» Undi arumirwa; aragenda abibwira umwami; na we yohereza abantu bajya kureba ko ari koko, no kubaza icyabiteye.
Bageze aho byabereye basanga ari ko bimeze koko. Babaza ku musozi batungukiyeho icyabibateye, bati: «Ni uko umwami yatanze». Bati: « Mwabibwiwe na nde?» Abanyakicukiro bati: «Twabibonanye ab'i Gikondo, ab'i Gikondo bati: «Iyo nkuru yavuzwe n'abi Nyarurama abaho bakavuga ko byaturutse mu Rugarama, rwa Kigali. Abo mu Rugarama, bati: Ab'i Nyarugenge na Nyamirambo ni bo babitubwiye; na bo bati: «Ab'i Kigali mu Mpanga ni bo twabibonanye natwe turabikora».
Nuko bajya i Kigali. Bahageze bababaza aho byaturutse. Ab'aho bati: « Twabibwiwe n' abo mu Ruhango. Ab'aho bati: Twabibonanye Nankana tumubajije atubwira ko umwami yatanze Babibajije Nankana ati: «Ni abantu baraye aha babimbwiye; babamubajije arabayoberwa, amagambo amuharirwa atyo.
Baramushorera bamushyira umwami, bamubwira n'uko babaririje neza. Nawe yibarije Nankana icyo yabigiriye amusubiza ko ari abantu baraye iwe kandi ko atabazi; ibwami baramutanga baramwica; amagambo amuharirwa atyo.
" Guharira magambo Nankana = Kuyashinja nyirabayazana."
Uko biri kose rero, Nankana yaba uw'i Rumuli na Muhura mu Buganza, yaba uwo mu Ruhango rwa Kigali mu Bwanacyambwe, amaherezo yabaye amwe; ni ukuryora ubugiranabi.