Beninka

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
.
Beninka ni izina ryiswe umuryango w’Abacyaba, rikomotse kuri Nyirarucyaba wa Gihanga uvugwa ko ari we wazanye inka i Rwanda, ari na we Abacyaba bakomoraho izina.

Uyu mugore yaje guhunga mu rugo iwabo ubwo yari amaze gufomoza inda ya muka se Nyirampirangwe akiza nyina Nyamususa ubwo barwanaga bapfa uruhu rw’impwi. Ubwo Nyirarucyaba yatabaraga nyina, yafashe igisongo agitera mu nda ya muka se, amufomoza umwana wiswe Gafomo. Abonye ishyano akoze, ahungira se Gihanga mu ishyamba. Arongorwa na Kazigaba, ariko nyuma aza kugaruka kwa se amwakira neza kuko yari yadukanye amata y’inka arwaye arayamuvurisha. Ni uko se amutuma kuzana icyo gisimba cyavuyemo uwo muti (amata), na we arakugendera azana inka azivanye mu ishyamba yari yarahungiyemo, ziba zigeze i Rwanda zityo. Murumva ko uwo ari umugani kuko inka zahozeho na mbere ya Nyirarucyaba. Icyakora byinshi mu bivugwa muri iyi nkuru byabayeho, uretse ko bomekaho amakabyankuru nk’aya y’iyaduka ry’inka n’ayera.

Nyirarucyaba rero yagarutse atwite inda, aza kubyaramo Rucyaba. Kubera izo mpamvu, bakavuga ko umwana we ari umuzigaba. Ikiri ukuri muri ibi ni uko hari Abacyaba bakomoka kuri Nyirarucyaba, bakaba abishywa b’Abanyiginya. Kuva icyo gihe rero byemezwa ko Abazigaba ari bo babyara Abacyaba.

Urubanza rwatinze mu Rwanda rwo hambere

Mu Rwanda rwo hambere, Abacyaba bakomeje kuburana n’Abanyiginya ngo babahe abana babo, ari bo ba Beninka. Ubwo kandi Abazigaba bakaba baregaga umwami kandi ari we baregera.

Uru rubanza rero ntabwo ari urubanza nyakuri, ahubwo ni urwenya. Dore ko iyo indamutsa yaramutsaga ari cyo kimenyetso cy’uko umwami atangiye kwakira abantu, yagombaga guca urubanza. Iyo rwabaga rudahari, bararuhimbaga. Uru rubanza rero na rwo ni uruhimbano.

Umuryango w’Abacyaba rero, ari na wo Rusuka umukurambere w’Abanyarwanda benshi abarirwamo n’abe, wahoze ari umuryango ukomeye kuva kera, wagiye ubonekamo abatunzi b’ibikomerezwa. Ikindi bavuga ngo ni uko ari umuryango wororotse kuruta indi y’Abanyagihanga. Bavuga ko Abacyaba bafite inzu zirenga magana atatu, Abasuka bakaba imwe muri zo. Ku ngoma ya cyami ho ngo bamwe bari bifitiye akarusho bihariye ko kuba ba bamenya, katumaga abami bakunda kubiyegereza kuko babahanuriraga kandi ibyo bavuze bigasohora. Rugaju rwa Mutimbo ngo yari yarahanuriwe nab a sekuruza ba fred Rwigema ko agiye kugira amakuba yo gutangwa n’ibwami, bamuburira hakiri kare ngo ahunge aranga arinda afatwa arapfa.

Abazigaba rero bareze i Bwami, basaba ko babaha abana babo b’Abacyaba bakazanwa mu Bazigaba kuko ari ababo. Urwo rubanza ngo Abazigaba barureze gatatu. Ubwa mbere rwaregewe ku ngoma tutabashije kumenya; ubwa kabiri hari ku ngoma ya Rwogera, ababwira ko Nyirarucyaba atigeze akobwa, ati niba mushaka guhabwa abana be nimubakwere inka magana atanu na mirongo inani n’imwe. Abazigaba byarabananiye kugeza ubwo bongeye kururegera Rudahigwa mu mwaka w’1956, aruca avuga ko ibyo Gihanga cyahanze inka n’ingoma atagomba kubivuguruza. Erega ubwo urubanza ruba ruraciwe bidasubirwaho, Abazigaba baba baratsinzwe batajuririrwa.

Basomingera ba Ndongozi w’umuzigaba, na we yigeze kubaza Rudahigwa impamvu Abacyaba bakomeza kuba inkuri kandi ababyeyi babo (ari bo Bazigaba) bahari. Abwira Rudahigwa ati: “Mwakwemeye inkwano z’Abazigaba tukajya iwacu!” Rudahigwa ati: “Ndazemera ariko namwe ndabambura inka mwahaweho umunani maze mujye kwa ba so. Ba Rutagiragahu bati: “Bireke ntibikabe (ibyo byari urwnya bateraga bari kumwe n’Umwami)!”

Mu by’ukuri nta wahamya yihanukiriye ko Abacyaba bose bakomoka kuri Nyirarucyaba, kuko hari ababarizwa mu bihugu by’abaturanyi batagira aho bahurira n’Abanyiginya. Bityo Abacyaba bose bakaba badakomora izina kuri Nyirarucyaba, ahubwo akaba ari we urikomora ku Bacyaba bo mu gihe cye. Ni nk’uko Musinga wa Rwabugili atari we ubyara Abasinga, ahubwo izina rye akaba ari bo uribakomoraho. Nk’ubu hashize nk’imyaka igihumbi abantu abantu bavuga ko ubwoko bw’Abasinga bukomoka kuri Musinga wa Rwabugili, kandi yaravutse bamaze imyaka ibihumbi bariho.

Kubera igisa n’icyuho cy’ibisekuruza biva kuri Nyirarucyaba ugera ku musekuruza wa kure w’Abasuka ari we Kabuguma, bituma tutabasha guhamya niba se wa Kabuguma ari Rucyaba, cyangwa hagati yabo hari ibindi bisekuru. Ariko ubirebeye hafi, wakwibeshya ko kuva kuri Nyirarucyaba ugera kuri Kabuguma hari ibisekuruza birindwi, nk’uko kuva kuri Kabuguma ugera kuri Rusuka hari birindwi. Yewe, no kuva kuri Rusuka kugera ku bamukomokaho bakiriho ubu bashaje hari ibisekuruza birindwi: mbese ukibeshya ko kuva kuri Nyirarucyaba kugeza ubu hari ibisekuruza 21.

Umwami Mazimpaka na Beninka

Umwami Mazimpaka yari afite abagore babiri b’Abacyaba bava inda imwe ari bo Kiranga na Cyihunde bene Kagoro, umwe atuye ku musozi wa Bubazi undi kuri Mbazi mu Mayaga (ahahoze ari Komini Mugina, Intara y’Amajyepfo). Igihe kimwe Umwami w’u Bugesera Nsoro III Nyabarega ahungira mu Rwanda igihugu cye cyatewe n’u Burundi, Mazimpaka aramwakira amutuza i Jenda na Kabugondo ho mu Mayaga ariko akaba yarabuzanije ko Nsoro yazamuca iryera, wenda bitewe n’inzuzi zabyanze.

Umunsi umwe, Nsoro agambana n’abagore ba Mazimpaka bava inda imwe ngo bazamushakire ubwihisho aho azashobora kwitegereza ubwiza bw’umugabo wabo umunsi yaje iwabo, dore ko ngo Mazimpaka yarangwaga n’ibintu bitanu, ari byo: ubusizi, ubusinzi, ubusazi, uburanga buhebuje n’ifuhe rikabije.

Byaratinze birashoboka baramumwereka. Aho Mazimpaka abimenyeye, abagore be bahanishwa gutwikirwa ku rutare rw’ahitwa i Mashyiga mu Gishubi i Rukoma (Akarere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo), Mazimpaka ubwe ahibereye. Yari yarasaze, ku buryo yishe n’umuhungu we witwaga Musigwa yakundaga cyane ku manywa y’ihangu, agira ngo ni umujura uje kwiba nijoro. Mazimpaka ni bwo ahimbye igisigo cy’ubuse kivugira ukuri mu bitwenge, kigera aho kikagira kiti:

Naragendeje menya ibintu ibi:

Umugore ni intati. Umukamira impenda, Impinduka yaza Akaguta mu nganigani. Umugore muterana agukinze Ku mutima, Wamara guteba agatambuka Agashakira imbere iyo. Ahubwo naba inshuti ye Nkibera ku muganda w’ivure, Yajya kwahukana nkamutwara Agaseke. Umugore si mfite abiri, N’ihene irayagira. Umugore ni ukumenyera Imvune imbere y’imbavu.

Kuva ubwo ahita aca iteka ko nta Mwami cyangwa umuntu umukomokaho uzasaba umugeni mu bwoko bw’Abacyaba. Ngiyi imvano yo kuba Abacyaba baziririza gushyingiranwa n’Abanyiginya. Mu by’ukuri abataragombaga gushaka mu Bacyaba si Abanyiginya bose, ahubwo ni abakomoka kuri Mazimpaka. Icyo gisigo cyitwa Ngisaba he? Kuko Mazimpaka yibwiye ati: “Ubu se kandi nzongera gusaba he abageni? Ni nk’aho yagize ati ko twisubiraniyemo se! Ibyo yabitewe n’uko Abacyaba bakomoka kuri Nyirarucyaba wa Gihanga na Nyamususa, na Mazimpaka akaba ari bo akomokaho. Gihanga rero ni we wavuze ko abana bakomoka kuri Nyirarucyaba bazafata izina rya nyina bakaba Abacyaba. Ajya gutanga kandi yaraze abana be ubwami bw’umuhango, Nyirarucyaba aragwa ibijyanye no gukora imirimo yo mu rugo. Abamukomokaho rero bakaba bari bafite ubwami bw’umuhango, ku buryo iyo umwami mushya yimaga, na bo bimikaga uwabo, bakazana impengeri mu cyibo akazihereza umwami mushya na we akamuha inka ebyiri. Abantu rero bakoraga uwo muhango bari Abacyaba b’imfura, ariko bakabikorera kwibutsa ibya kera ngo bitibagirana mu mihango y’ibwami. Umurwa mukuru wabo wabaga mu Buhiza ho muri Rukoma, bagasimburana ku ngoma mu mazina y’ubwami ari yo Muzimanganya, Segisabo, Kimezamahembe na Ndarwubatse.

Hifashishijwe

  • Ibyo ku ngoma z’abami ufatiye ku muzi w’abasuka, Nyirishema Celestin, Kigali, 2008.