Dream Boys

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
.
Dream Boys ni itsinda ririmba injyana ya R’n B ndetse na Bongo rigizwe na Platini na Tms, rikaba rimaze kwamamara ndetse no kwiyerekana muri muzika.


ubuzima bwo hambere

Platini ubundi yitwa Nemeye Platini akaba yaravutse muri nzeli 1988 I Bukavu kuko niho ababyeyi be bari barabaye bahamaze igihe kirekire. Nyuma yaho yaje gutahuka cyimwe n’abandi banyarwanda bose atangira amashuli ye abanza abiri yayize muri Kongo, akomereza kuri ecole primaire ya Nyanza ya Kicukiro , icyiciro rusange cy’amashuli yagikomereje kuri ecole secondaire de Gasange I Byumba, akomereza mu rwunge rw’amashuli rwa leta I Butare. Yaje gukomereza muri kaminuza nkuru y’U Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru. Platini akiri umwana yaririmbaga muri cholare aza kuhava atangira gukora muzika ye. Mujyanama claude uzwi nka TMS ni undi musore ubarizwa mu itsinda rya Dream boys, tms yabonye izuba kuri 25 nzeli 1988 I Bukavu muri Congo. Yaje gutahuka muri 1994 atangira amashuli ye abanza kuri ecole primmaire de Kicukiro aza gukomereza amashuli ye yisumbuye kuri ecole secondaire de Kicukiro yaje gundinduka E.T.O Kicukiro. Tms yaje gukomereza amashuli ye mu rwunge rw’amashuli rwa leta I Butare mu ishami ry’imibare n’ubugenge.akomereza muri KIST I Kigali, tms akiri muto yakundaga kumva indirimbo zo muri Tanzaniya cyane cyane umuhanzi Mr. Nice bituma akura yiyumvamo iyi njyana ya bongo. Muri 2000 nibwo yavuye muri chlorale yaririmbagamo.


Dream Boys nk’abahanzi

Dream Boys ihabwa igihembo cya group yitwaye neza muri Ijoro ry' urukundo Awards
Mu mwaka wa 2007 arangije amashuli yisumbuye nibwo yakoze indirimbo ya mbere ayikorerwa na Bizab ayikorera muri The Future Production ariko icyi gihe yaririmbaga injyana ya hip hop.

Muri 2008,Platini acyirangiza amashuli yisumbuye yahuye na Tms bari bariganye I Butare mu mashuli ndetse ko bari banaturanye byatumye bakora itsinda baryita Dream boys. Muri uyu mwaka nibwo barebye Lick Lick atangira kubakorera ariko ababwira ko byaba byiza bakoze mu njyana ya bongo, nibwo tms yavuye mu njyana ya hip hop atangira kuririmba bisanzwe. Dream boys yaje gukora indirimbo yabo yitwa Nirizingua yo mu njyana ya bongo irakundwa, ariko iyatumye deam boys ikundwa ikanamenyekana cyane ni magorwa. Nyuma yaho dream boys yakoze izindi ndirimbo nyinshi zivugisha abantu menshi nka si inzika n’izindi nyinshi.

Mu ndirimbo z’aba bahungu humvikanamo ubutumwa busa nkaho ari ubuzima busanzwe ndetse n’ amaganya ndetse abantu akaba ari yo mpamvu babakunda kuko bavuga ibiriho. Dream boys ikorana indirimbo n’ abandi bahanzi bo hanze nka Kenzo wo mu Bugande, Tmax wo mu Burundi n’abandi benshi ndetse ngo bakaba bashaka gukora umuziki uri live.


Hifashishijwe

  • Ikiganiro Dream Boys yagiranye na Wikirwanda.org