Ibyivugo by’amahomvu cyangwa ubuse
Umuntu wagiraga uburakari mu gitaramo baramuneguraga ,akitwa Igifura cyangwa se Ikinyamusozi (ikintu kitazi kubana n’abantu ) bigaragara ko atazi kubana n’abantu .Bene ibyo byivugo nibyo Kagame yarafatiyeho ahimba amabango amwe n’amwe yo mu Ndyoheshabirayi .Kimwe mu ngero z’ibyivugo by’amahomvu ni iki gikurikira,kikaba kigaragaramo amazina y’abana ba Kigeli Rwabugili aribo Bikomangoma by’ I Bwami,Umuhanzi w’iki kivugo ariwe Senkabura ya Kibaba wo mu Rusenyi akaba yarashaka kubatera ubuse .
Babyirukanye ingoga mu gutamira
Abana ba Kigeli abyiruye
Bene Rwigurangoma rwa Ngoboka ya Rwangoruke
Aba bana se yabyaye bakuranye icyusa mu irya
Barasagambye nka Bisu bya Nyamihana
Baza guhanwa na nde ngo bitonde mu gutamira
Uwakabahannye ko ari mukuru wabo
Bakaba bakoma ku ngeso yawe
Iyo ngeso barayibyariye Abami
Ba Bwimandubaruba na Bwimanduga
Barabishyuhaguza ibihaza
- RUTALINDWA ati :”Ndi igisoka singihazwa n’agasate “,
Ndi umutware w’Ibisumizi
Ibyo mwumva jye nzigira mu Gisigari
Iyo bahinga mu Rukubye ,narwo rukoroha
Nkamenya guhangira Inyama !
- SHARANGABO agira imandwa ikaba indubizi
Ati : munyijyanire I Nyakabanda ka Kigali
Bandebere cya giti kiri aho kikitwa umuvure
Bacyuzuze amazi n’imineke ngumye kubayagura
Sinteze guhezera na mugenzi wanjye
- NSHOZAMIHIGO yariye kandore y’ I Nduga
Ayimiragura ayivanga n’ ibivuzo
Bigeze mu nda biragugara
Ati :munyegereze ibitoke n’ibijumba n’umubanji
Ngumye nkomere mu nda yanjye
Ngana mugaza wa nzovu
- GASHAMURA abona ubwato ntazihazine
Akazengerezwa nk’uwasinze
Rutalindwa yagirango ariyubangana
Akabimyoza aho imbere ye
Ibisumizi bimukobye
Ati :ngira umusongozi gito
Akantekera imiranzi y’inyama
N’imitura y’ibishyimbo
Ntagomba guhisha aragapfa azamenya ingeso
- RUKANGIRASHYAMBA aje kumuhana
Ati :ni ukuri mwana wanjye
N’uko nyine uruzi nisaziye
Umuganura waramuka waje ntiwansumbya umuhogo
- BISANGWA ni mukuru utabakoma
Iyo akubije imvuruge y’isogi
N’imitura y’ibishyimbo ntareka bikora
We aravunjagura agacisha ruguru
Ati :nagabanye ibigega
Mumpakurire umutsima munini
Ungana cya kigega kerekeye mu Koko
Njye ndabasumbya mu kurya
- RWAYITARE yatamiye intore
I Bunganyana rya Nyirabitero
Aracyatamba gusaba imyuko
- RWANGEYO ati :ndi Umunyiginya mukuru
I Kundamvura aya Bitero,nkikundisha isogi
Yamara kuyirya akaganya mu mabondo ikagugara
- RUKANGAMIHETO yakangase amenyo ku magufwa
Arahunja n’igitondora,ndamureba ndamugaya
Nti :mbe nyamuhunja ko utarobanura
Ati :sinabona akanyana nsiga inyuma
Muryamo yarateye ,byantera agahinda
Yenda ibihaha byayo arakoranya n’imyijima
Ahinduka rugara mu nzu
Ntiyabona ibitotsi byo kuryama
Ruyimbo ararenza numugongo
Inda iramugora arahemuka.
- NZIRABATINYI yagugunnye ingoma
Imikoba iramwica mu bijigo
Muzarebe Rubanda rwa Rwingwe
Acuma amabondo
Sezikeye ati :jye ngira iryinyo rikaba intorezo
Narikomanga ku nkoro inkono iri ku ziko
Nti :muranyongere inyama
Akaba umwaka atarabaga
Yamara kubaga bugatuma yiyegura imiryango
Akaba ukwe !
- KAMARASHAVU yishinze inkori z’I Kigali
I Bugagara bwa Nyiragasogwe
Bashyizemo amavuta n’umunyu
Aragumya yoreza iyo
- KARUNGANWA ati : ndi umana w’Umwami
Mvuka mu nda y’ingoma
Simenya guterera mira bunguri
- CYITATIRE yariye ubushaza I Shegama
Maze se aramwanga ngo yamucuze impamba
- MUSINGA yamiraguye imitura y’ibishyimbo
Bahutira ihene ku nda barakubita n’ububaya
Yaguye impishyi bacisha mu bigega
- MUHIGIRWA yahigiye ingundu y’abatunzi
Agaca mu cyanzu
Nahace arahakwiye
Agatsinda yameze aye menyo
Yo kubagira ibimasa mu Nyamagana
- RWABILINDA yarindiriye abicaye ku ziko
Bahembwe ngo bararinda cyane
Ashakira inzira mu mwinjiro
Arabiyogoza mu buriri
Ati : ndi mukuru nkabahenda
Twatigirira ibyo kwiba nabananize cyane
- KAYIJUKA bamuhaye icyibo ,n’icyansi ,n’icyabya
Byose asa na cya Nyarwaya
I Nyarubuye hari ibigoryi bibiri
Hari n’undi nabwiwe
Ngo ntibagisumbanya ingeso
Mubashyiremo na Nyirabo RWABIZAMUREGO
Cya gicuba cy’I Bumbogo cyaramuka cyaje
Rugoma rubuganizwa ijana yagabanywa ite ?
Ariko nayanywe arabikwiye
Yazinyaze ibindi bihugu
We uhora azizana akazongera mu ze !
Cyahimbwe na Senkabura ya Kibaba wo mu Rusenyi
Hifashishijwe
Igitabo “Umuco n’Ubuvanganzo “(NSANZABERA Jean de Dieu ,2012 )