Imirimo yakorerwaga i Bwami
I Bwami hakorerwaga imirimo itandukanye. Mbere na mbere habaga hari umunyabintu (cyangwa igisonga cy’Umwami). Habaga kandi abandi banyamihango, ari bo barebwaga n’imirimo y’ururembo yabaga ari myimshi, ariko iy’ingenzi yajyanaga n’ubwiru, ubutegetsi, imanza, atabaro, imibanire y’abagaragu nab a shebuja, ndetse hakaziramo n’ubucurabwenge. Dore iy’ingenzi muri iyo mirimo, urugero rw’ingoma ya Rwabugili: Abiru: bari baremye inteko y’I Bwami. Ni bo gusa bakamenyaga amabanga y’I Bwami, nk’ibijyanye n’Umwami uzazungura ingoma, n’ibindi. Ni bo kandi bashyiragaho amategeko
Abacurabwenge: bari abanyantekerezo n’amateka y’I Bwami
Abasizi: bahimbaga ibisigo bisingiza ingoma
Abatware b’intebe: batwaraga intara z’igihugu
Abagaragu b’Umwami: bamushagaraga mu irambagira ry’igihugu, bakagenda hamwe n’itara rya rubanda ari ryo Mwami
Abagendanyi: basasaga ibirago n’ibyahi mu ngando z’Umwami
Abagaba b’ingando: bagengaga imitwe y’ingerero bakagaba n’ibitero Abanyamuheto: bacaga isaso
Intore: zahamirizaga mu matorero zigatorwamo n’ingabo z’ingerero
Intasi: zagenzuraga imiterere y’ibyaro n’iyi’ibitero by’ayo mahanga
Abavubyi: bavubaga imvura
Intarindwa: bari abahetsi b’abamikazi
Intumwa: zoherezwaga mu butumwa bw’uburyo bunyuranye
Izimukwiye: bari ababyinnyi b’Umwami
Imparamba: zateraga amasuka baterekereye kwa Nyirakigeli
Abatora: bubakaga inzu z’ingando z’Umwami
Abakannyi: bararaga izamu
Abadaraza: babohaga ibisenge by’ingoro y’Umwami
Abanyakambere: bamenyaga iby’amata n’amayoga
Abarigisi: bamenyaga ibyo muri Kagondo
Abanyabyuma: bamenyaga amagaza y’i Bwami, bagacurisha n’izindi ntwaro
Abanyabigagara: babuganizaga amata mu bisabo, bagacunda, bakavuruga Ba nyirumugezi: basukuraga amariba y’i Bwami
Abadogoro: bari abakecuru bakuburaga ku karubanda, bagahabwa amacunda
Urubindamahwa: bari abakobwa b’inshizi z’isoni bakarema urukatsa
Abajarajazi: bamenyaga umuriro w’urubumbiro bakawuhembera
Abanyamuheno: bari abashumba b’inguge y’i Bwami yakoreshwaga mu mihango yo kwimika Umwami mushya
Abanyamuganura: baganuzaga Umwami
Abahoryo: bavumaga ibyonnyi
Abahennyi: bavumaga ababisha
Abanyamasubyo: bahamuraga imiti y’amahumane
Abahaditsi: bavuraga inka
Abaziritsi: bavuzaga ingoma z’i Bwami bakuranwa ku gihe
Uwazirikishaga: yari umutware w’abiru b’abaziritsi
Uwakiraga imirishyo: ku ngoma ya Musinga yari Rwiyama rwa Senyamisange akayakirira ku Nteko y’ishimiro ry’imirishyo i Gaseke kwa Cyilima Nguko rero uko iby’i Bwami byagendaga kuri gahunda nk’iyo mu muzinga w’inzuki.
Hifashishijwe
- Ibyo ku ngoma z’abami b’u Rwanda unyuze ku muzi w’abasuka, Nyirishema Célestin, 2008