Inzara zayogoje u Rwanda rwo hambere n' igihe zabereyeho

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
rwanda
Inzara zayogoje u Rwanda zikurikira, zitangirira ku ngoma y’ Umwami Rwabugili. Turisegura kuko ibyagiye bizitera zose ntibizwi, ariko zaturukaga ahanini ku ihinduka ry’ ikirere (climat). Ni ukuvuga izuba ryinshi cyangwa se imvura nyinshi. Turabagezaho izizwi cyane kandi zayogoje gusa ubutaka bw’ u Rwanda. Dore uko zakurikiranye:
  1. Kijugunya: mu w’ 1895, ingoma y’ Umwami Rwabugili yagize ibizazane by’ Inzara cane, iyi yitwa Kijugunya ni yo yari ikaze cyane.
  2. Ruyaga: yagwiririye u Rwanda mu w’ 1902 kugeza mu w’ 1903. twibutse ko hari nyuma gato yo gutanga kwa Rwabugili kwabaye mu w’ 1895.
  3. Rwakabaga: yagwiririye u Rwanda mu w’ 1904 kugeza mu w’ 1905.
  4. Rumanurimbaba (izwi ku izina rya Rumanura): yagwiririye u Rwanda mu w’ 1917 kugeza mu w’ 1918.
  5. Gakwege: yagwiririye u Rwanda mu w’ 1924 kugera mu w’ 1925.
  6. Rwakayihura: yagwiririye u Rwanda mu w’ 1928 kugeza mu w’ 1929. Iyi nzara yahuriranye n’ ihungabana rikomeye ry’ ubukungu mu Burayi mu w’ 1929.Ubwotamasimbi bwari bumaze igihe buyogojwe n’ intambara ya mbere y’ isi yose yatangiye mu w’ 1915 ikarangira mu w’ 1919, ikaba yarahitanye ubukungu butabarika, bityo imbaraga ziragabanuka.
  7. Ruzagayura: iyi nzara yayogoje Uturere twa Nyanza; Kibungo na Astrida mu w’ 1943 kugeza mu w’ 1944.
  8. Matemane: yayo goje uturere twa Byumba na Kigali mu w’ 1943 kugeza mu w’ 1944.
  9. Gahoro: yayogoje uturere twea Gisenyi na Kibuye (ubu ni mu Ntara y’ Uburengerazuba) mu w’ 1943 kugeza mu w’ 1944.
  10. Rudakangwimishanana: yayogoje icyahoze ari Ruhengeri (ubu ho mu Ntara y’ Amajyaruguru) mu w’ 1943 kugeza mu w’ 1944. yiswe iri zina kuko benshi bihotozaga gukenyera ngo barwnye uburyo bwo kuyumva, nyamara ntibarebere izuba.

Icyahoze ari Intara ya Cyangugu (ubu ni Intara y’ Uburengerazuba) cyakunze kwibasirwa n’ inzara, zatumye benshi bahungira mu tundi turere. Ku ngoma ya Mutara III Rudahigwa, Rudakangwimishanana ni yo rukumbi yaranzwe mu gihugu. Nyuma yayo, ingoma ya gikoloni yari yamaze kwisuganya ishobora kurwanya ibiza mu buryo bunonosoye. Bumwe muri bwo twavuga nko gutegeka abaturage guhinga ibiribwa gusa, ndetse no gutangiza ubundi buryo bushya bwo kubafasha kwibeshaho.


Hifashishijwe

  • Histoire du Rwanda sous la colonisation,Muzungu Bernadin,2009