Karega Vinçent

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Karega Vinçent
Karega Vincent yavukiye i Katanga ho muri Kongo Kinshasa hafi ya Lubumbashi mu 1963 abyawe na Ferdinand Karega na Mukandori Mariya, ni umunyapolitiki w' umunyarwanda. Yize muri Kongo, afite master degree. Akiri umunyeshuri yagiye agira nabwo inshingano zitandukanye aho yigaga harimo kuba umuyobozi w'abanyeshuri n'ibindi bitandukanye.

Ubuzima bwe bwo hambere

Muri kaminuza mu kiciro cyambere yize ibijyanye n'ubumenyi mubya politiki ahakura impamyabushobozi ndetse na distinction, byumvikane ko yari umuhanga mw'ishuri. Iyo mpamyabushobozi yamuhesheje uburenganzira bwo gukora masters mubijyanye na public management.

Yabonye akazi bwa mbere ari muri Kongo ariko nyuma yimukira muri Afurika y'epfo. Ntibyamworoheye na gato kuva mu gihugu bavuga igifaransa akaba aho bakoresha icyongereza ariko yarakize vuba ndetse anabasha kuhabona akazi mu isosiyete yakoraga ibijyanye no kohereza ibicuruzwa hanze.

Imirimo yagiye akora

-Ukuboza 1994: Nibwo yageze mu Rwanda bwa mbere hari hashize amezi makle jenoside irangiye, yari aje mu bukwe, Icyo gihe yasubiye hanze ariko yumva ashaka kugaruka gutanga umusanzu we mu gusana igihugu.

-1995: Yagarutse kuba mu Rwanda burundu mu mwaka ahita anabona akazi muri minisiteri y'uburinganire nk'umukozi usanzwe,

-1998: Yabaye ukuriye ibijyanye n'igenamigambi muri minisiteri y'uburinganire.

-2000: Yimukiye muri minisiteri y'imari n'igenamigambi aho yari akuriye ishami rishinzwe igenamigambi, yari anakuriye kandi gahunda y'igabanya ry'ubukene ku rwego rw'igihugu(EDPRS).

-2003: Yabaye umunyamabanga mukuru muri minisiteri y'abakozi ba leta n'umurimo.

-2006: Yaje kugirwa minisitiri wungirije ushinzwe inganda no guteza imbere ishoramari muri minisiteri y'ubucuruzi n'inganda.

-2008: Yagizwe minisitiri wungirije ushinzwe ibidukikije n'umutungo

Ubu Karega Vinçent ni Minisitiri w’ ibikorwa rwemezo

Hifashishijwe