Ubuvanganzo nyemvugo bwo muri rubanda

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Ubuvanganzo nyemvugo bwo muri rubanda , bwari bukubiyemo ibintu byinshi byari byarasakaye muri rubanda. Ikibutandukanya n’ Ubuvanganzo nyabami ni uko bwo butari buhishe cyangwa hari abantu bake bugenewe nk’ibisigo, ubwiru, ubucurabwenge.

Mu ngeri z’ubuvanganzo nyemvugo bwo muri rubanda twavugamo:imigani miremire, ibitekerezo, imigani migufi (imigenurano), insigamigani, ibitutsi, ibisakuzo, ibihozo, amavumvu, amasare, amahigi, amagorane, ibitongero (mu kuragura, guterekera, gutukura umwana, kwambika imana zeze, guhura, kugangahura, guhanura, kugombora, kuroga,…), indirimbo z’imandwa, uturingushyo, indirimbo z’inanga, ibihamagaro, amajuri, amahamba, indahiro, ibyidogo by’isuka,…

*Imigani miremire :Imigani miremire ivuga ibintu bitabayeho kandi babonaga ko bitanashoboka,ariko bakabivuga nk’ibyabayeho.

  • Imigani y’imigenurano :Imigani y’imigenurano ,nubwo ivugitse ku buryo bunyarutse,irusha ibindi byose kuranga umuco rusange w’Abanyarwanda.Ushaka kumenya ,uburezi n’uburere cyangwa se imibanire y’abantu n’abandi bya Kinyarwanda wabisangamo.

*Insigamigani :Insigamigani ,ni ibitekerezo bifatiye ku muntu wakoze iki n’iki ,bityo kikaba inkomoko y’umugani

Urugero :Insigamigani ya Gatera “YAJE NK’ IYA GATERA “

*Ibisakuzo :Ibisakuzo ni umukino wo mu magambo uhimbaza abakuru n’abato,ibibazo bikajyana n’ibisubizo ,kandi birimo ubuhanga.

*Ibitekerezo :Ibitekerezo bivugwa aha , si kimwe n’ibitekerezo by’ingabo,byo byabaga byarahimbiwe muri rubanda ,bifatiye ku muntu runaka cyangwa se ku kintu runaka ku buzima busanzwe,maze bikazenguruka muri rubanda.Babitekerezaga ukwinshi, rimwe na rimwe bakavangamo n’amakabyankuru.

Urugero :Igitekerezo cya Ngunda n’icya Serugarukiramfizi

*Inanga :Inanga ni ubuhimbyi bujyana no gucuranga inanga bayibwira.Usanga amagambo avugitse neza ,bayavuga nk’ibitero.Mu nanga niho dusanga ibisingizo by’abakomeye ,urukundo n’ibindi.Umuntu wabaga uzi gucuranga yabyigishaga n’umwana we cyangwa se undi wese babana,bityo bikarushaho kwamamara muri rubanda.

Hifashishijwe

Igitabo “Umuco n’ubuvanganzo “(NSANZABERA Jean de Dieu 2012 )