Imitwe y’Abiru

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Abiru bari abagaragu n’Abanyamabanga b’ingoma,bakaba abarinzi b’umuco n’umurage w’I bwami,bakaba abayobozi b’amateka y’ u Rwanda,mbese bari nk’inkingi n’urumuri rw’Igihugu.Ikindi kandi,Abiru bariv Abagaragu b’imbata aribo bihambira kuri Shebuja ntibagire ahandi bajya.Mu by’ukuri rero ,Abiru bari Abagaragu b’Ingoma ,bakaba abanyamabanga n’abanyamihango b’I Bwami Imvugo y’”Abiru “tuyikomora mu Nkole aho bari bafite abo bitaga “Abayiru “bari abagaragu b’Ingoma .Muri yo nce,Abayiru bari Abahutu nk’uko Abahima bari Abatutsi. Abayiru ni bamwe mu baturage bo mu Nkole,b’I Bukoba,b’I Karagwe,b’I Buha n’I Bujinja .Muri utwo turere twose turi I Burasirazuba bw’ I Rwanda ,abatari Abahima babitaga Abayiru,aho niho hajemo ishyomoka ry’Urunyarwanda babita “Abiru “ Ingoma z’Imivugo nazo ba nyirukuzivuza bari Abiru,kuko batorerwaga kuko batorerwa kuba abagaragu mu bagaragu b’ibyegera by’Umwami ,bakamenya igihe cy’ibikiora n’ibambura ,bakamenya igihe aramukirizwa n’igihe arambagira igihugu,kandi ibyo bihe bikajyana n’umurishyo w’Ingoma. Mu mwaka w’1967,ubwo Abiru bo mu Birambo ho mu Nyantango (Mu Karere ka Karongi ) batsindiraga kujya guhagararira u Rwaqnda I Montreal muri Canada mu Imurika ry ‘ibintu Mpuzamahanga ,bagize impungenge zo kugenda bitwa Abiru.Muri ibyo bihe by’ivuka rya Repubulika y’u Rwanda yasimbuye Ingoma ya Cyami ,imvugo nk’iyo y “Abiru “yari ikintu cy’ umuziro .Nibwo bigiriye inama yo kwiyita “Abakaraza” ,bahereye yuko bamwe muri bo bakomokaga mu ngabo z’Abakaraza bo mu Kabagali zitwaga Abakaraza .Bjya muri Canada bitwa Abakaraza,bagarutse rubanda rukomeza kubita Abakaraza ,izina risingira rityo abavuza ingoma b’I Rwanda abo aribo bose,na n’ubu. Reka noneho turebe uko imitwe yAbiru iteye mu Matorero yabo :Imitwey’ingenzi yAbiru yari ukubiri:

  • Abiru b’ibanga ry ‘Ingoma :Bari abanyamabanga b’Ingoma,bakayinywera igihango.Abo ni nk’Abaragutsi bari Abashumba ba Kiragutse cyangwa se Abanyakalinga baragiraga Kalinga
  • Abiru b’Ingoma z’Imivugo:Abiru b’Ingoma z’Imivugo bari Abashiramujinya (Abatoni b’ibyegera by’ I Bwami ),bakazamo amatorero abiri :

Abaroro :Nibo bitwaga Abatimbo bakomokaga kuri Sebiroro Umutimbo wok u Mukingo ,bakaba abiru b’I Bwami bakabambura bakabikira. Abakaraza,:Bari umutwe w’ ingabo zo mu Kabagali zikomoka kuri Nyabutege .Bari Abashimba b’Indamutsa ,bakavamo Abiru b’I Bugabekakazi

Abaziritsi (Abafata-gihe b’I Bwami)

bakabamo amatorero abiri : Abasenda-misaka (ya Gicurasi ): Bari Abiru bakuraga Gicurasi,nabo batorwaga mu mutwe w’Abakaraza Abanyamiganura ( Ya Kamena ):Bari Abiru b ‘ I Huro kwa Mumbogo .Mu mihango y’Imiganura ya Kamena yakuraga igisibo cya Gicurasi bafashwaga n’Abanyagitenga b’ I Ruli kwa Mujeni.

Abatambira (rubanda )

Barimo amatorero abiri : Abahanika: Bari Abiru b’I Suti kwa Gisurere,batangaga ibyuhagiro by’inka n’imyaka,bagatanga n’amasubyo y’amahumane Abahinda: Bari Abiru b’abavubyi b’ I Busigi kwa Nyamikenke bamururaga inkuba Ibiyora-nyundo (Abiru b’ imihisi ) : Amatsinda yo ha mbere yarimo Imparamba za Nyirakigeli,Abiru ba Semunyana w’ I Mwurire (Mvejuru ) Mu matsina y’ab’ubu ng’ubu hari Abiru ba Misiyoni n’Abiru ba Komini (Akarere )

Hifashishijwe

  • “Ingoma I Rwanda “(P.Simpenzwe Gaspard, 1992 )