Insigamigani

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Insigamigani ni zimwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyarwanda, zikaba zaragaragariraga cyane, mu mivugire ,mu migendere, mu myumvire, mu mikorere no mu mibereho y’ubuzima bwabo bwa buri munsi. Ijambo Insigamigani ryagendeye ku magambo abiri y’ikinyarwnda ariyo GUSIGA n’UMUGANI. Nkuko amateka y’ubuvanganzo nyarwanda abigaragaza, umugani n’ipfundo ry’amagambo atonze neza, Gacamigani yakagiriyemo ihame ridutoza gukora iki cyangwa se kudakora kiriya. Mbese muri make umugani ni umwanzuro w’amarenga y’intekerezo. Ijambo Gusiga, ni ijambo risanzwe rikoreshwa mu kinyarwanda, aha rikaba rishaka kuvuga kugira ikintu runaka usigira umuryango mugari uzajya ukwibukiraho, kikaba umurage wabo w’ibihe ibihumbi. Insigamigani yo ni ahantu cyangwa se abantu babaye abagenuzi b’i9migani ubwabo cyangwa se inkomoko yayo. Kimwe n’ibindi rubanda bagenuriyehjo, bakabigira iciro ry’imigani, nk’inyamaswa, inyoni, imyururu n’ibindi. Aha niho hava izina “IBIRARI BY’INSIGAMIGANI” Bikaba bishaka kuvuga, inkora y’aho ikintu cyanyuze kigana aha n’aha, bikaba kandi bivuga amayira abakomotseho amagambo yabaye umugani banyuzemo igihe iki nb’iki, ku buryo ubu n’ubu, ku buryo ubu n’ubu, byagenze bitya na bitya.

Ingeri z’insigamigani

Insigamigani zihatiwe gucukumburwa zifite ingeri ebyiri:

1.Hariho insigamigani nyirizina: Nizo abantu bazwi neza amavu n’amajyo, ku buryo rubanda bemeye kwigana imigirire yabo no mu mvugo isanzwe igakoreshwa, bigahinduka inyigisho y’ihame;dore nka Ntambabazi wa Rufangura ati: ”Ndatega zivamo” -Nka Rugaju rwa Mutimbo ati: ”Nguye mu Matsa!“ Nka Nyiramataza muka Rukari ati: ”Ngiye kwa Ngara“ -Nka Nkana ya Rumanzi ati: ”Arigiza Nkana“ -Nka Bajeyi ba Sharangabo bati: ”Yarezwe Bajeyi“.

Bene abo nibo nsigamigani nyirizina,abatatu babanza babaye abagenuzi b’imigani bo ubwabo ,naho ababiri bandi babaye imvano yayo.

2. Hakabaho n’insigamigani nyitiriro: Ni izo ibindi rubanda bagenuriyeho bikaba iciro ry’imigani, mbese nk’impyisi mu nyamaswa iti: ”Harya ko kuvuga ari ugutaruka, nk’iriya Musheru ipfana iki na Mutamu!?“ -nk’inyombya mu nyoni yahagaze mu itongo rya Rugaju iti: ”Mbatere akari aha!” –nk’igikeri mu myururu, bati: ”Gikeri utahe n’intashya, kiti mfana iki n’ibiguruka!? “Burya ibyo byose uko ari bitatu, babitwerereye amagambo y’abantu bahishiriye kubera umwanya bafite mu gihugu cyangwa se mu muryango wubashywe. Sibyo ubwabyo byivugiye ayo magambo.

Imirangururire y’insigamigani

Barangurura ibirari by’insigamigani, bagaragaza inkora naka yanyuzemo ubwe, cyangwa iyo Gacamigani we yahimbiye kunyuzamo ikindi yitiriye amageza yavuyemo uugani bati: ”Umugani uyu n’uyu wakomotse kuri nana na kanaka cyangwa se na nyiranaka“ Bakigisha cyangwa se bakibutsa imimerere yo guhimba kwe, ishobora kumera nk’iya wa wundi wa mbere bakurijeho urwiganwa.

Dore mbese nk’umgani baca bagira ngo “Arimo Gishegesha ntavura“ bavuga ko wakomotse kuri Gishegesha cya Bungura wo mu Bibungo bya Mukingo mu Nduga, na Bugabo wo mu Bugesera, ahasaga mu w’1600, ku ngoma ya Mibambwe Gisanura. Wamamaye kuko Gishegesha yayoboye abanyarwanda gutera u Bugesera, agakuza Bugabo amata mu kanwa aribwo akigabana. Yamubereye kirogoya kuko yamunyagishije inka atarazimarana kabiri. Iyo rero amaronko ajemo kirigoyaiyavutsa nyirayi nibwo bagira bati: ”Arimo Gishegesha ntavura“ Ubwo baba bigana Bugabo wamaze kunyagishwa na Gishegesha akavuga atyo, ati: “Arimo Gishegesha ntavura“.

Hifashishijwe

  • Irari ry'insigamigani, igitabo cya mbere, icapisho ry'Ingoro y'Umurage w'u Rwanda, 2005.