Kayonza

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
akarere ka Kayonza
Akarere ka Kayonza ni kamwe mu Turere turindwi tugize Intara y'iburasirazuba y'igihugu cy'u Rwanda.Gaherereye iburasirazuba bw'Intara, gahana imbibi n'akarere ka Gatsibo, Akarere ka Rwamagana ibururengerazuba, akarere ka Ngoma mu majyepfo y'iburengerazuba, Akarere ka Kirehe mu majyepfo y'iburasirazuba, Repubulika ya Tanzaniya iburasirazuba.

Imiterere

Akarere ka Kayonza gafite ubuso bungana na 1.945 kilometero kare.Akarere ka Kayonza nkahandi henshi mu gihugu, Gafite ibihe 4 by'umwaka: igihe gito cy'imvura gihera hagati y'ukwezi kwa 9 n'ukwa cumi nabiri, gikurikirwa n'igihe gito cy'izuba kigeza hagati y'ukwezi kwa kabiri, noneho hagakurikira n'igihe kirekire cy'imvura kigeza hagati mu kwezi kwa gatanu, kigakurikirwa n'igihe kirekire cy'izuba kugeza hagati mu kwezi kwa cyenda.

Ahanini ubutaka bw'akarere ka Kayonza n'ubutaka buvanze n'ibumba, n'ahandi harangwamo amabuye. Ubuhinzi bw'ibitoki bufashe umwanya munini ukongeraho n'ibihingwa mu bishanga.

Ubukerarugendo

Ubukerarugendo mu Karere ka Kayonza burahebuje, ukigera muri Kayonza, ku birometero 15km uvuye ku Karere ka Kayonza, hari aho kwiyakira ku kiyaga cyitwa Muhazi hafi yahitwa Jambo Beach. Hagakurikirwa nahitwa KU MBUTO Z’AMAHORO, naho bakira abaje babagana, hakaba n'umwihariko wo guteka amata, harakomeza nko ku birometero 50km ugera kuri pariki y' Akagera, hafi yaho hakaba Akagera Game Lodge, Hafi yaho hakaba ikiyaga cyitwa IHEMA. Aho hose hagenda harangaza abaje mu butembere kubera ubwiza bwaho n’umuhanda utagira ukusa mu bwiza.

Hifashishijwe