Masamba Intore

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Masamba Intore
Masamba Butera Intore yavukiye i Bujumbura mu Burundi, ku itariki ya 15 Kanama 1969, avuka kuri Sentore, ubwe wari intore, na Mukarugagi, akaba ari ubuheta mu bana icyenda.

Masamba ni umuhanzi wabigize umwuga, umucuranzi, ahimba kandi agatoza imbyino(choreographer), ni umuproducer, yandika indirimbo(songwriter), akaba n’umukinnyi(actor). Ni n’inzobere yigwijeho impano zitandukanye, akaba anabarirwa mu byamamare mu njyana nyarwanda dore ko anayimazemo imyaka 25.

Masamba yamamaye cyane ku bw’indirimbo nyarwanda(traditional) zirata ubwiza bw’umuco, izo ndirimbo akaba ari nka “Arihe”,na “Nzajya inama nande?” aho avuga imihango n’imigenzo gakondo by’umuco nyarwanda.

Ubuzima bwe bwo hambere

Ku myaka itandatu gusa, Masamba yigaragaje bwa mbere mu ruhame, mu itorero “Intore indashyikirwa” . Atarakwiza imyaka 20, yanditse anaririmba indirimbo ye yambere “Ndi Uwawe”, amurikiwe na se Sentore. Nyuma yaje kujya muri korali gatolika kugirango arusheho kunoza ijwi rye. Ku myaka 20, yayobotse itsinda ryiyitaga UB-40, akaba ariho yatangiriye kuririmba indirimbo z’abahanzi nka UB-40, the BEATLES, n’abandi. Iri tsinda ryari rigezwe n’abandi banyarwanda babiri, abandi bari abarundi n’abanyekongo. Ni muri iki gihe yahishuriwe byinshi ku muziki, bituma yiyemeza gutangira urugendo rwe rurerure ariko ruhire rwo gukora umuziki nk’umwuga.

Ku myaka 21, yahinduye uburyo yaririmbagamo(style) ubwo yageragezaga guhuza injyana gakondo n’injyana nshyashya(moderne); nguko uko inanga n’umwirongi yabishimbuje gitari na piano bigezweho. Ubwo yatangiye kuririmba wenyine (solo), anabimburira benshi mu gukora umuziki ubumbatiye hamwe imico itandukanye, bikaba byaratumye umwuga we urushaho gutera imbere.

Amashuli yize

Masamba yize amashuri abanza imyaka 6, n’aho ayisumbuye ayiga imyaka 7, nk'uko gahunda y’uburezi y’i Burundi ibiteganya. Yakomereje muri Kaminuza Nkuru y’u Burundi, aho yahawe impamyabumenyi y’ikiciro cy’imyaka ibiri. Yigaga Psychologie, science n’uburezi. Ntiyakomeje ngo aminuze kuko yahise yifatanya n’abandi banyarwanda b’impunzi mu rugamba rwo gutahuka.

Kuririmba no gukora filime

Nyuma ya jenoside no kwibohora, Masamba yatumiwe n’itorero ryo mu Bubiligi, agirana amasezerano na “Jeunesses musicales” ngo atoze itorero ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu Bubiligi “Amarebe n’imena”. Mu Bubiligi yahise agana ishuli ryigisha “comedy music”,bimushoboza gutangira gukina ikinamico nk’umwuga.

Yaje no kwinjira mu itsinda “Groupov”, bakina filime kuri jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994. Mu bantu 40 bakinnye bakanategura iyo filime, 7 ni abanyarwanda naho 33 akaba ari ababiligi. Groupov yakinnye henshi nko mu Bubiligi,u Bufaransa, u Budage, u Busuwisi no muri Canada. Iyo filime yabonye ibihembo byinshi muri “Festival d’Avignon”ribera mu Bufaransa. Bimwe mu byo yahembewe ni ukuba yanditse neza (best written script), n’umwimerere wayo(innovative production). Mu gusoza Groupov yaje mu Rwanda.

Nyuma Masamba yakinnye muri filime ya Romeo DallaireShake Hands With The Devil” akina nka nyakwigendera minisitiri Lando. Masamba yagiye yigaragaza mu maserukiramuco akabakaba 120. Twavugamo nka « Festival de Mataaf » muri Isiraheli, « Festival Fort de France » muri Martinique, « Jazz festival » muri Dubrin, « Festival de Majorque » muri Espagne, « FESPAD » yo mu Rwanda, « FESPAM » yo muri Congo-Brazzaville, « Music Festival » i Londre n’izindi nyinshi. Masamba yakomeje kwerekana ibihangano bye henshi muri Afrika, i Burayi, no muri Amerika y’amajyaruguru, ariko anaririmba hamwe n’abahanzi nyafrika b’ibyamamare nka Youssou N’Dour, Ismael Lo, Helmut Lotti, Casimir Zao Zoba na Lokua Kanza. Yaririmbanye kandi na Corneille Nyungura i Montréal muri Canada!

Urugamba rwo kwibohora na jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mu 1989, amurikiwe(inspired) n’intwali Fred Gisa Rwigema , Masamba yaretse ishuli, ni uko yifatanya n’abandi banyarwanda mu nzira yo kwibohora. Hamwe n’itorero Indahemuka bahagurukiye gusobanura urugamba rwo kwibohora impunzi z’abanyarwanda zari zitangiye. Bagenze Afrika y’i Burasirazuba n’iyo hagati(Kenya, Tanzania, icyahoze ari Zaire, Uganda), bakangurira abantu impamvu nyamukuru y’urwo rugamba, ari nako bamurika umuco nyarwanda mu mbyino n’indirimbo.

Masamba yaranashinzwe gukusanya inkunga (OC fundraiser), ahanini agashishikariza abanyarwanda b’isi yose gushyigikira urugamba ; ibi akabikora mu ndirimbo zigisha gukunda igihugu, kwitanga, n’akamaro ko gutahuka.

Ubwo yari i Bugande, Masamba yagiranye inama atazigera yibagirwa na nyakwigendera Gisa Rwigema, ikaba yaramaze amasaha ane. Yagize n’amahirwe adasanzwe kuko Rwigema yahise amwereka n’abandi basirikare bakomeye. Kuri Masamba yari nk’inzozi zibaye impamo, maze bimutera umwete wo gukomeza inzira yari yatangiye.

“Nahitamo gupfa, aho kubura uko ndata ishema nterwa no kuba umunyarwanda”. Ngaya amagambo Intwari Rwigema yibwiriye Masamba , avuga ko kugeza na n’ubu aracyayazirikana.

Nta na rimwe Rwigema yigeze ahisha inkomoko ye nubwo ku mpunzi byari ikizira kwitwa “umunyarwanda”, Rwigema yakundaga indirimbo nyarwanda, cyane cyane izivuga ku rugamba cyangwa ku mateka y’intwari zabaga zaranesheje, nk’indirimbo ziviga ibigwi by’”ingabo”, “Inkotanyi”. Masamba yibuka Rwigema nk’umugabo udasanzwe, wakundaga igihugu cye cyane, wiyoroshyaga akanicisha bugufi.

Iyo nama rero yabaye imbarutso y’ubucuti Masamba afitanye n’umuryango w’intwari Gisa Rwigema, kugeza na n’ubu ajya awutaramira nko mu minsi mikuru.

Masamba aterwa ishema n’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho muri iyi myaka ishize nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana inzirakarengane zisaga miliyoni. Anishimira umurava, gukunda igihugu, n’icyerekezo cyiza perezida Kagame agirira u Rwanda.

Ibihangano n’ibihembo

Masamba amaze gusohora Album zakunzwe kandi zituma yamamara mu Rwanda no mu mahanga. Yatangiranye n’indirimbo y’urukundo “Ndi Uwawe”, imuhesha igihembo cy’umuhanzi ukiri muto(Best young Artist) yari afite imyaka 17 gusa, i Burundi. Hakurikiyeho alubumu solo”Masamba n’Indahemuka” mu 2002, ikurikirwa n’alubumu “Wirira” yatunganirijwe mu Bubiligi, yegukana igihembo cya “jeunesse musicale” aho nyine mu Bubiligi. Alubumu ye ya gatatu “Nyeganyega” yahatiraga abantu(cyane cyane abanyarwanda) gukora cyane kandi bakubaha imirimo yose. Iyi alubumu ni yo yakunzwe kurusha izindi, inamuhesha ishusho nziza nk’umuhanzi nyarwanda (Best Rwanda music icon).

Mu 2007, Masamba yahize abandi bahanzi ku rwego rw’igihugu (2007 Artist of The Year). Alubumu ye ya kane, igizwe n’indirimbo 10 zihimbaza Imana, akaba ateganya kuyimurika vuba aha. Zimwe mu ndirimbo ziyigize zijya zica cyane ku ma radiyo. Iyi alubumu yayise “Ni y’urukundo”akaba ari iyo gushima Imana kubw’imigisha yahaye Masamba n’abanyarwanda muri rusange.

Masamba yakunze no kwifatanya n’abandi bahanzi nko mu ndirimbo “Never again” yo mu 2009, mu ndirimbo “Rwanda Rugali” hamwe n’abandi bahanzi b’iby’amamare mu muziki nyarwanda batuye mu Bubiligi nka Cécile Kayirebwa, Muyango, Suzane Nyiranyamibwa,Rosalie Burabyo, Kipeti, Fofo, Imitari, Verve na Ciza Muhirwa. “Twibuke Twiyubaka” ni indirimbo Masamba yahimbye anayiririmba mu mihango yo kwibuka ku nshuro ya 15 jenoside yakorewe Abatutsi

Hagati mu 2009, yanditse “Turabyanze” ayiririmbana n’abandi bahanzi nyarwanda, bamagana ifungwa rya Roza Kabuye ubwo yari mu butumwa bw’akazi mu Budage. Yanifatanyije n'abahanzi bagenzi be guhimba indirimbo ya CAN JUNIOR, igihe yaberaga mu Rwanda mu 2008.

Masamba yakoranye indirimbo na Kidumu ari yo “Wapi Ye”, iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’igiswahili kugirango izumvwe muri East Africa.

Hifashishijwe

  • Ibigwi n'ibirindiro by'umuhanzi w'icyogere Masamba Intore,igihe.com,26,gashyantare,2010