Nyanza

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Nyanza
Akarere ka Nyanza ni kamwe mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo. Icyicaro cy’ubuyobozi bw’Akarere kiri mu Murenge wa Busasamana , ari naho hari icyicaro cy’Intara y’Amajyepfo, gafite ubuso bwa km2 671,2 kakaba gatuwe n’abaturage 225.209, batuye mu Mirenge 10 igizwe n’Utugari 51 n’imidugudu 420.

Gahana imbibi n’Uturere twa Ruhango, Huye, Nyamagabe na Gisagara n'Akarere ka Bugesera ko mu Ntara y’Iburasirazuba kakanakora kuri Repuburika y’u Burundi. kagizwe n’imisozi iciye bugufi iburasirazuba no hagati, n’imisozi ifite ubutumburuke buri hagati ya 1.300m na 1.800m mu burengerazuba. Gafite ibibaya bigari bikikije inzuzi za Mwogo iburengerazuba, n’Akanyaru iburasirazuba.

Mu Karere ka Nyanza hera ibihingwa binyuranye, iby’ingenzi bikaba ari Ibigori, Umuceri, Ibishyimbo, Imyumbati na Kawa. Imiterere y’imisozi yako ituma kagira urunyurane rw’ubushyuhe n’ubukonje (climat) bituma ubworozi muri rusange, ubw’inka by’umwihariko bugenda neza.

Mu Karere ka Nyanza kandi habonekamo amabuye y’agaciro nka koluta na Gasegereti mu Murenge wa Nyagisozi. Igice kinini cy’Akarere ka Nyanza ni icyaro; ariko gafite Umujyi wa Nyanza, umwe mu Mijyi ya mbere yubatswe mu Gihugu ariko utarigeze utera imbere ku buryo bugaragara kuva mu myaka y’1960. Uwo Mujyi n’ubwo utateye imbere mu myubakire n’ubucuruzi, wiganjemo amashuri menshi yisumbuye ya Leta ndetse n’ay’ababyeyi.

Mu karere ka Nyanza niho hahoze ingoro y' umwami Rudahigwa na Kigeli Ndahidurwa hakaba hakorerwa ibikorwa by'ubukerarugendo byinshi.

hifashishijwe

www.nyanza.gov.rw