Difference between revisions of "Ibisigo by’ibyanzu"
(Created page with "Ibisigo by’ibyanzu, ni ibisigo bigiye bigabanyijemo ibika bitandukanywa n’inyikirizo zitwa ibyanzu.Muri ibyo bisigo havugwamo n’ibyerekeye amateka y’abami badakurikije in...") |
|||
Line 1: | Line 1: | ||
− | Ibisigo by’ibyanzu, ni ibisigo bigiye bigabanyijemo ibika bitandukanywa n’inyikirizo zitwa ibyanzu.Muri ibyo bisigo havugwamo n’ibyerekeye amateka y’abami badakurikije injyabihe.Umusizi abakurikiranya mu bikorwa byabo uko abyishakiye,mbese uko asanga bimuvugikiye neza.Dore urugero rwa kimwe mu bisigo by’ibyanzu. | + | ''Ibisigo by’ibyanzu, ni ibisigo bigiye bigabanyijemo ibika bitandukanywa n’inyikirizo zitwa ibyanzu.Muri ibyo bisigo havugwamo n’ibyerekeye amateka y’abami badakurikije injyabihe.Umusizi abakurikiranya mu bikorwa byabo uko abyishakiye,mbese uko asanga bimuvugikiye neza.Dore urugero rwa kimwe mu bisigo by’ibyanzu.'' |
Nivugire Ingoma | Nivugire Ingoma |
Revision as of 04:52, 7 May 2011
Ibisigo by’ibyanzu, ni ibisigo bigiye bigabanyijemo ibika bitandukanywa n’inyikirizo zitwa ibyanzu.Muri ibyo bisigo havugwamo n’ibyerekeye amateka y’abami badakurikije injyabihe.Umusizi abakurikiranya mu bikorwa byabo uko abyishakiye,mbese uko asanga bimuvugikiye neza.Dore urugero rwa kimwe mu bisigo by’ibyanzu.
Nivugire Ingoma
Nivugire ingoma
Yaganje imfizi ndahiye
Mwebwe baganza b’i Mudatukura
Ba Mutukuza-ndoro wa Mutima
5.Barasana I Bwanga-gutukura
Ati “Henga ntege amasoso yanjye
Nyamisare agiriye inka mu rwego
Arwimba iwa Ndabaga
Nihaye ubugabo
10. None yahaye abanzi imisare
Iyu mfizi ya Rusohoka –kurwana
Rwa Ngeri ya Ruhima –mbogo
Irazihinga ,nti :iya Ruhimba-nkomati
Uhangwa no kuyicanira
15. Bagaca amajyo no mu bihugu bindi
Nkageza mu Ijuru ijabo
Ese bakora iki abazi kubyina
Ko bumva mpaya iy’urubuga
Rwa Rubamba –mugoyi rwa Mbabazi
20 . Ko ndagiye imfizi Gasema-ntambara
Ntaho watongana ngacurera
Ndi inshuti nzima na so
Gacura-nkumi ndi inkusi yawe
Mpora ku musaya indwanyi
25. Barasakara ab’ibihugu bindi
Ikabasamburira amazu
Nanjye uko impimbaye nkabivuga
Iyo ivuza urubango iya Rubogoza-mugoyi
Zivuge zize Rugondo yaje
30. Ab’I Mukubitwa-ntsiro.
Kwa Nkingiye –umubiri wa Muzira-mbyiro
Ndabyironga urutoki ibyaro
Ab’ibisage n’urubindo bazeubihakire
Rubanda rwa Nkuba
35. Inkomati yakurambiye
Zivuge zize Rugondo yaje
Ab’I Rusobanya-makaraza
Kwa Gisaba –bahutu
Bakwitabye kugusenga imirimo
40. Baze bajye batura ingiga n’inkike
Wihakire ab’I Bushi ndabazi
Bashira umwanda mu mitwe
Zivuge zize Rugondo baje
Ab’I Mugererwa-nton ga kwa Nta-mukiroo
45. Iwa Ntoki-zenda-kungana
Baze ubahakishe intoki n’isambu
Rusanganya-mvura rwa Rusanganya-mabano
Rwa Gisana-mfuke
Zivuge zize Rugodo baje
50. Ab ‘I Murori kwa Nyiramuyaga wa Muhaya
Murorwa iregetse kwa Kigunda…..
Nizihiriwe Rugina
Ingoma ya Rugo –runini
Yarahawe ikura ibyaro ku migisha……..
Icyitonderwa
Iriya nteruro igiye yibeta izindi , kandi ikaba isa n’umukara cyane,niyo nyikirizo bita :”Icyanzu” yo mu Bisigo by’ibyanzu.
Hifashishijwe
- ubushakashatsi bwa NSANZABERA Jean de Dieu, Gashyantare 2011