Ingamba zo gukungahaza umuco

From Wikirwanda
Revision as of 07:15, 24 January 2011 by Ishimwe (Talk | contribs)

(diff) ← Older revision | Latest revision (diff) | Newer revision → (diff)
Jump to: navigation, search

Umuco ugomba kugira ingamba ziwufatirwa kugirango urusheho gusugira no gusagamba ,urusheho gushinga imizi ko kuramba muri bene wo.Muri izo ngamba twavuga:

Kuvugurura umuco

Umuco si ikintu kiri aho kidahinduka,ahubwo kirivugurura,kikagira iterambere rijyanye n’ighe bene wo bagezemo.Niyo mpamvu tutakwibanda ku bya kera gusa tuvuga ko ari umuco .Tugomba gutoranya mu by’Abakurabere n’iby’ubu ,ari ibyacu n’ibiva hanze,maze tugashungura tugasigarana ibyiza dukuyemo.Aha bikaba bishatse kuvuga ko :umuco ugira iterambere,ariko iterambere ntirica umuco,bityo iterambere ridashingiye ku muco riba ripfuye. Umuco ntabwo udindiza umuntu ahubwo umuteza imbere.Kuko umuco ari ukubaho kw’abantu,imyumvire ,imyifatire n’imikorere mu gihe runaka aha n’aha,ituma umuntu abonera umuti ibibazo biri mu muryango igihe iki n’iki.Umuco ugomba guha buri gihe agaciro ubuzima bwa muntu aho buva bukagera.

Gukungahaza umuco w’amahoro

Ik’ingenzi dukenera kenshi kugirango abantu babone uko bakora ngo babashe kubaho ni’’Amahoro’’kuko tutayafite ibindi bikorwa ntibyagerwaho.Umuco twita uw’amahoro,ni uwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu buryo busesuye kandi burambye.Umuntu akishyira akizana mubyo akora byose.

Guterwa ishema n’umuco wacu

Ikigaragaza umuntu ko yayobotse umuco we n’igihugu cye,ni ugusanga umutera ishema,ntahishe uwo ariwe(niyo mpamvu intwari zidatinya kwivuga).Abanyarwanda rero bakwiye kwishimira ubwabo ko bafite umuco wabo utagira uko usa.Amatorero yacu akoherezwa mu mahanga abo mu mahanga bakabo na uko dusa nuko twambara,uko dukina ,uko twifata,akatumenya mu bupfura n’ubutore,bikazatuma bifuza kureba aho tuba,babona u Rwanda,imisozi,ibibaya,ibiyaga,amashyamba,inyamaswa, banahumeka umwuka mwiza, kuko bagataha baruririmba,barwogeza ku isi yose.Ba mukerarugendo bakatugirira amatsiko,hoteri zacu bakazikungahaza, bityo na ba bandi bajyaga bagira isoni zo kwitwa abanyarwanda bakaberwa na rwo kubera ibyiza n’umwihariko ubaranga.

Gukomera ku rurimi gakondo

Burya ururimi ni inganzoy’umuco,n’umuco nawo ukaba ingganzo y’ururimi,bikaga bigaragaza ko umuco n’ururimi ari umugozi w’inkubirane,kimwe kitariho n’ikindi nticyabaho.Kimwe mu bigaragaza umuco w’igihugu iki n’iki ni ururimi,akaba arinarwo baheraho babita amazina(Abanyarwanda,Abashinwa,Abagande,Abafaransa…..).Kwiga indimi z’amahanga ku Munyarwanda ni byiza,ariko ntiyirengagize Ikinyarwanda nk’ururimi gakondo dukomora ku bakurambere,akarufata nk’ururimi kavukire rwe,kuko mu by’ingenzi bimuranga nk’umunyarwanda ,si uko ari mugufi cyangwa muremure,inzobe cyangwa igikara ,ahubwo nuko avuga ikinyarwanda.

Kwihatira gutsura amajyambere

Kugirango dushobre kuvugurura kugaruka ku muco wacu,hakwiye kubaho gahunda ihamye yo kurwanya ubujiji no kuwigisha ahantu hashoboka hose.Umuturarwanda akabasha kwihitiramo ibikwiye. Ubundi twavuga ko kujijuka bizamuhesha amahitamo yatekerejeho,ahesha agaciro umuco we kandi yiyemeje ingaruka zawo.Ibi bizatuma amajyambere agerwaho dore ko yo n’umuco bidatana.Muri make rero,umuco ugomba kuba umusemburo nyakuri w’amajyambere arambye.

Mu kwanzura ,ibyo dukora byose bigomba gukorerwa mu mucyo ,umuco ukabibera ishingiro ,kuko ibitagira umuco biracika.Bityo tukagira imiyoborere n’imibereho myiza bizatugeza ku majyambere arambye,byose bishingiye ku muco wacu. Kugirango ibyo bigerweho hakwiye: -Gushyira muri za gahunda za Leta inyigisho mbonezamuco -Gushyira mu bikorwa izo nyigisho.Ibi bisaba abantu babishoboye n’ibikoresho bihagije; -Gushishikariza abaturarwanda ,cyane cyane abakiri bato,mu mashuri no mu mirenge,inyigisho

mbonezamuco n’uburere mboneragihugu.Bityo umuco uzasagamba,igihugu gihorane abenegihugu buje ubupfura n’ubumanzi ;buje iteka amahoro asuma n’ubukungu nziragihombo.