Ibisigo by’ibyanzu

From Wikirwanda
Revision as of 04:52, 7 May 2011 by Ishimwe (Talk | contribs)

Jump to: navigation, search

Ibisigo by’ibyanzu, ni ibisigo bigiye bigabanyijemo ibika bitandukanywa n’inyikirizo zitwa ibyanzu.Muri ibyo bisigo havugwamo n’ibyerekeye amateka y’abami badakurikije injyabihe.Umusizi abakurikiranya mu bikorwa byabo uko abyishakiye,mbese uko asanga bimuvugikiye neza.Dore urugero rwa kimwe mu bisigo by’ibyanzu.

Nivugire Ingoma

Nivugire ingoma

Yaganje imfizi ndahiye

Mwebwe baganza b’i Mudatukura

Ba Mutukuza-ndoro wa Mutima

5.Barasana I Bwanga-gutukura

Ati “Henga ntege amasoso yanjye

Nyamisare agiriye inka mu rwego

Arwimba iwa Ndabaga

Nihaye ubugabo

10. None yahaye abanzi imisare

Iyu mfizi ya Rusohoka –kurwana

Rwa Ngeri ya Ruhima –mbogo

Irazihinga ,nti :iya Ruhimba-nkomati

Uhangwa no kuyicanira

15. Bagaca amajyo no mu bihugu bindi

Nkageza mu Ijuru ijabo

Ese bakora iki abazi kubyina

Ko bumva mpaya iy’urubuga

Rwa Rubamba –mugoyi rwa Mbabazi

20 . Ko ndagiye imfizi Gasema-ntambara


Ntaho watongana ngacurera

Ndi inshuti nzima na so

Gacura-nkumi ndi inkusi yawe

Mpora ku musaya indwanyi

25. Barasakara ab’ibihugu bindi


Ikabasamburira amazu

Nanjye uko impimbaye nkabivuga

Iyo ivuza urubango iya Rubogoza-mugoyi

Zivuge zize Rugondo yaje

30. Ab’I Mukubitwa-ntsiro.


Kwa Nkingiye –umubiri wa Muzira-mbyiro

Ndabyironga urutoki ibyaro

Ab’ibisage n’urubindo bazeubihakire

Rubanda rwa Nkuba

35. Inkomati yakurambiye

Zivuge zize Rugondo yaje

Ab’I Rusobanya-makaraza

Kwa Gisaba –bahutu

Bakwitabye kugusenga imirimo

40. Baze bajye batura ingiga n’inkike

Wihakire ab’I Bushi ndabazi

Bashira umwanda mu mitwe

Zivuge zize Rugondo baje

Ab’I Mugererwa-nton ga kwa Nta-mukiroo

45. Iwa Ntoki-zenda-kungana

Baze ubahakishe intoki n’isambu

Rusanganya-mvura rwa Rusanganya-mabano

Rwa Gisana-mfuke

Zivuge zize Rugodo baje

50. Ab ‘I Murori kwa Nyiramuyaga wa Muhaya

Murorwa iregetse kwa Kigunda…..

Nizihiriwe Rugina

Ingoma ya Rugo –runini

Yarahawe ikura ibyaro ku migisha……..

Icyitonderwa

Iriya nteruro igiye yibeta izindi , kandi ikaba isa n’umukara cyane,niyo nyikirizo bita :”Icyanzu” yo mu Bisigo by’ibyanzu.

Hifashishijwe

  • ubushakashatsi bwa NSANZABERA Jean de Dieu, Gashyantare 2011