Intara y’Amajyepfo

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Intara y’Amajyepfo ifite ubuso busaga km² 5701, ikaba ituwe n’abaturage barenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi mirongo itanu n’umunani magana atandatu mirongo irindwi na bane (2.058 674).

Intara y'amajyepfo

Intara y’Amajyepfo iherereye mu majyepfo y’igihugu cy’u Rwanda, ihana imbibi na :

.Amajyaruguru : Umujyi wa Kigali,

•Iburasirazuba : Intara y’Iburasirazuba,

•Iburengerazuba: Intara y’Iburengerazuba,

•Mu Majyepfo : igihugu cy’u Burundi.

Intara y’Amajyepfo iri ku butumburuke buri hagati ya metero 1500 na metero 2800. Ubuhehere buri hagati ya 11°C na 28°C. Intara y’Amajyepfo ifite igipande kinini kigizwe n’amashyamba arenga 404 km². Intara y’Amajyepfo yagiyeho hakurikijwe Itegeko ngenga No 29/2005 ryo kuwa 31/12/2005 rigena inzego z’imitegekere y’igihugu cy’u Rwanda. Ikaba yaravutse ku ikomatanywa ry’izahoze ari Intara za GITARAMA, BUTARE na GIKONGORO.

Amateka

Nyuma y’ivugururwa ry’imiterere y’inzego z’ubutegetsi, izari intara za Butare, Gitarama na Gikongoro zabumbiwe hamwe zivamo Intara y’Amajyepfo. Ifite icyicaro cyayo i Busasamana mu Karere ka Nyanza.


Kugira ngo umuntu yumve iyi ntara imaze igihe gito ivutse, ni ngombwa kureba amateka y’uduce tuyigize: Gikongoro: Ahahoze ari intara ya Gikongoro hagizwe n’ikirere gihehereye cy’imisozi miremire y’Isunzu rya Kongo-Nili n’ikirere gishyuha buhoro mu karere gafite ubutumburuke buringaniye. Hagizwe kandi n’agace k’ishyamba kimeza rya Nyungwe. Gitarama: Icyahoze ari intara ya Gitarama kigizwe n’imijyi ibiri minini kurusha iyindi ariyo: Gitarama na Ruhango. Aka gace ni ko karimo urutare rwa Kamegeri ruzwi cyane kubera amateka, kimwe n’ishyamba rya Busaga, Ijuru rya Kamonyi n’ahandi hantu kakurura ba mukerarugendo. Butare: Agace kahoze ari intara ya Butare akaba ari na kamwe mu tugize Intara y’Amajyepfo gakunze kwitwa umurwa w’u Rwanda mu muco n’amashuri kuva kera kugeza ubu. Ni muri ako gace hubatswe Kaminuza y’u Rwanda n’Ingoro Ndangamurage y’u Rwanda. Butare yitwaga Astrida mu gihe cy’ubukoloni, izina yari yarahawe n’Ababiligi kubera umwamikazi wabo Astrid.

Icyahoze ari Butare cyamenyekanye kubera ikawa ya Maraba ikunda gufata umwanya wa mbere mu ikawa ziryoshye ku isi. Akarere ka Nyanza karimo ibiro bikuru by’Intara y’Amajyepfo. Nyanza izwi mu mateka kuba ariho hari ubutegetsi bukuru bw’Umwami, ndetse ubu hakaba hakiri Ingoro n’Imva y’Umwami Mutara Rudahigwa Charles Léon Pierre n’Umwamikazi Rosaliya Gicanda

Ibikorwa

Imiyoborere myiza

Intara y’Amajyepfo ifite intego ngenderwaho ariyo’’Dukorane umurava dutere imbere’’. Kuri iyo ntego ibikorwa bikurikira byashyizwe imbere: Mu rwego rw’Imiyoborere Myiza • Guha abaturage uruhare rusesuye mu gufata ibyemezo ku bibareba begerezwa ubuyobozi ndetse n’ubushobozi, • Guha abaturage ijambo mu gushyiraho abayobozi, kugenzura imikorere yabo n’imikoreshereze y’umutungo wabo • Gushishikariza abaturage kugira uruhare mu kwikemurira ibibazo bikiri bugufi. • Gushyiraho ihuriro ry’abafite uruhare mu iterambere ry’Intara mu rwego rwo kudatatanya ingufu cyangwa kuzikusanyiriza ahantu hamwe kandi hari ahasigaye inyuma. Ayo mahuriro yanashyizweho ku rwego rw’Uturere.


Igizwe n’Uturere umunani (8) aritwo: Gisagara,Huye, Kamonyi, Muhanga, Nyamagabe, Nyanza, Nyaruguru na Ruhango. Igizwe kandi n’ imirenge ijana n’umwe (101), utugari 532 n’imidugudu 3502 Intara ifite inshingano zikurikira : • Guhuza ibikorwa by’igenamigambi ry’Uturere; • Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya politiki z’igihugu mu Turere tuyigize; • Kwita ku bikorwa byo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu.


Hifashishijwe

http://southernprovince.gov.rw