“U Rwanda ruratera ntiruterwa “
Abantu benshi bakunda guca imigani miremire,iy’imigenurano ndetse n’Insigamigani,abandi bakibaza inkomoko yayo, bikababera urujijo ,aha twarabakoreye ubushakashatsi bw’igihe kirekire bw’Inkomoko y’iyo Migani ikoreshwa ahantu henshi hatandukanye.Umugani tugiye gusesengura imvano yawo ni ugira uti: “U Rwanda ruratera ntiruterwa “
Uwo Mugani ufite inkomoko k’Umwami CYILIMA II RUJUGIRA wategetse ahasaga mu w ‘1675 kugeza mu w’1708.Uwo Mwami amaze kwima Ingoma ya Se Yuhi III Mazimpaka, ku Ngoma ye yahuye n’urugamba rukomeye, u Burundi, u Bugesera, i Gisaka n’i Ndorwa, byibumbiye hamwe ngo byagirize u Rwanda, rwari urugamba rukomeye cyane, kuko byose byari ibihugu by’Abaturanyi b’u Rwanda birutaye hagati. Dore uko ibitero byo ku Ngoma ye byagenze ,aribyo byabaye imvano y’uwo mugani.
Cyilima Rujugira yarwanye intambara itoroshye yahuruje, u Burundi, u Bugesera, n’i Gisaka cy’Abazirankende arayitsinda ,mu gutsinda urwo rugamba, byamuteye akanyabugabo ko kurushaho kwiha intego yo gutsinda i Ngoma y’i Ndorwa y’Abashambo yari iherereye mu majyaruguru y’u Rwanda. Igihugu cyo mu Ndorwa cyari icy ‘Abashambo bakomokaga kuri Mushambo wa Kanyandorwa I Sabugabo.Babarizwaga muri Komini Giti, Rutare, Muhura, Muvumba ho muri Byumba.Ni ukuvuga ayo makomini n’uduce tw’Umutara twose turi mu majyaruguru y’ u Rwanda kugeza ku mupaka warwo n’igihugu cy’ Ubugande.(ubu ni mu Turere twa Gatsibo na Nyagatare) Babarizawaga na none muri Komini Kivuye ,Cyumba ,Cyungo ho muri Byumba (Ubu ni mu Karere ka Gicumbi).
Kubera urugamba yari amaze gutsinda rukomeye rw’ibyo bihugu (u Burundi,Gisaka n’u Bugesera), yahise yohereza umuhungu we w’Igikomangoma NDABARASA gutera Ndorwa .Ndabarasa ntiyatindiganyije aba acuze inkumbi MUSHAMBO GAHAYA I MUZORA umwami w’ I Ndorwa.Icyo gihe bigarurira ingabe yabo MURORWA.Ubwami bwa Ndorwa butangira kuyoboka u Rwanda n’impugu zayo zirimo Mpororo (ho mu Bugande), Umutara n’Umubari, Abashambo baho baba isanga n’ingoyi n’Abanyiginya b’I Gasabo.Ingoma Ndorwa izima ityo. Icyo gihe yifashishije Rubanda ,yashoboye kwanamiza urwo rugamba maze ahigika u Burundi , atsinda i Gisaka n’u Bugesera n’I Ndorwa.Kubera icyo gikorwa k’ikirenga yakoze cyo kurwanya Ibihugu bine bikomeye akabitsinda kandi byari bitereye rimwe,niho kuvuga yihanukiriye agira ati « u Rwanda ruratera ntiruterwa ».Bishaka kuvuga :”Uteye u Rwanda ruramutsinda,ashatse yajya abyihorera”.
Ku Ngoma ya Cyilima Rujugira, nuko u Bugesera bwongeye gutera u Rwanda ahasaga mu w’1708, Intambara irarema , urugamba rurakomera .Rujugira Ingabo z’u Bugesera zimukubita umwambi yambuka Kigali ya Bwanacyambwe ,agwa I NTORA( hariya hubatse isoko ry ‘imbaho ku Gisozi,ubu hasigaye hitwa ku Gisozi n’ubundi ),arimo azamuka ajya mu rugo rwe rwari ruhubatse (ahari ikibanza cya Perezida Paul Kagame ).Nubwo urwo rugamba rwabaye injyanamuntu rugatuma n’Umwami atanga, Ingabo z’u Rwanda zararutsinze.Icyo gihe ingabo z’u Bugesera barazihashya bazambutsa Nyabarongoko, kuko Ndabarasa Umuhungu wa Rujugira yari amenyereye imirwano byo mu rwego rwo hejuru.Kubera ko Ingabo z’u Rwanda zatsinze urwo rugamba biziruhije cyane, byatumye zidakomeza gukurikirana Ingabo z’u Bugesera zimaze kwambuka Nyabarongo barazihorera, muri icyo kibariro ntabwo u Bugesera bwongeye kwigerezaho ngo butere u Rwanda.Nuko Rujugira amaze gutanga ,asimburwa ku Ngoma n’Umuhungu we Ndabarasa wafashe izina ry’u Bwami rya Kigeli III,wategetse ahasaga mu w’1708 kugeza mu w’1741.