Agenda nk'abagesera.

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Uyu mugani, mu kinyarwanda bawuca iyo babonye umuntu uvuye mu bo bari kumwe akanyonyomba adasezeye, ni bwo bavuga ngo: «Agenda nk'Abagesera».

Wakomotse ku munyabugesera witwaga Muganza, wiyahuye muri Cyohoha, i Bugesera (Kigali); ahayinga umwaka w'i 1400, umwami w'i Rwanda Cyilima Rugwe amaze gucyura umugore wa Nsoro Bihembe, witwaga Nyanguge nyina wa Kigeli Mukobanya, ari bwo mu R wanda bahimbye umugani ngo : « Umwami uraguza yatsinze ubuguza" (bavuga ko Nsoro yahugiye mu gisoro na we Rugwe agahora araguriza gutsinda u Bugesera )

Nsoro umwami w'u Bugesera yari afite umugaragu w'umutoni we akitwa Muganza. Bukeye u Rwanda rumaze gutsinda u Bugesera, Muganza aracika; acikira i Burundi. Ahageze bamufata nabi, ajya i Karagwe. Agezeyo na bo bamufata nk'i Burundi, naho arahava.

Mu nzira agenda, ngo aribaza ati: « Mbigenje nte ! ko ninjya mu Rwanda bazanyica kuko nari umutoni wa Nsoro! Apfa kwihangana asubira i Bugesera. Agezeyo, ahasanga umunyarwanda wahagabanye witwaga Gasigwa, akoma yombi ati: Nyagasani mutware w'u Bugesera nje kugukeza; uzandeme amaboko n' amaguru »

Nuko Gasigwa aramwemera. Muganza agumya kumuhakwaho kugeza igihe Gasigwa amugabiriye inka z'imbyeyi eshatu z'umuriro. Amaze kuzibona yongera kwibaza. ati : « Ubu ko ngiye guhakwa ibututsi kandi nari umugaragu w'ibwami, bizamera bite ? Ubwo yavugaga ko yari umugaragu wa Nsoro.

Yegera Gasigwa, ararnubwira, ati:"Naragushimye kuko wampaye umuriro, none ndagusaba ko uzansohoza no kuri Cyilima. Gasigwa abaza Muganza, ati: «Ese wabonye ko jye naguhatse nabi?" Muganza ati: «Icyo mbigusabira ni uko wamungezaho nkishingana, kuko mu Bugesera bampiga bavuga ko nari umutoni wa Nsoro. Gasigwa ati: «Nzamugushyikiriza».

Bukeye basanga Cyilima i Kigali. Bagezeyo, Gasigwa abwira Cyilima, ati: Nkuzaniye Muganza uyu nguyu, wahoze ari umutoni wa Nsoro; yansabye kumukuzanira ngo mwibonanire ngo hari icyo ashaka kukubwira».

Bahamagaza Muganza, Gasigwa aramusohoza, ati: «Nguyu Muganza wansabye ko nzamukugezaho ukamushingana mu Bugesera, kuko bamwanga bamuhora ko yari umutoni wa Nsoro». Rugwe yumvise ko Muganza yari umutoni wa Nsoro, biramushimisha; kuko namuhaka akamutonesha azamuyoborera u Bugesera. Yari azi neza imico yabwo. Cyilima abwira Gasigwa ati: «Taha na we Muganza turagumanye».

Gasigwa arataha asubira mu ngabo ze z' i Bugesera, Muganza asigara i Kigali kwa Cyilima Rugwe. Arahakwa, ubuhake buranoga, Rugwe aramutonesha cyane kugira ngo azamuyoborere u Bugesera.

Haciyeho iminsi, Cyilima atumiza Gasigwa ngo aze kumwitaba. Gasigwa araza n'i Kigali, Rugwe, ati: «Nshakira inka ijana n'imisozi ubimpere Muganza. Gasigwa ati: «Ni byo gupfa ubusa nzajya kubimuha!» Cyilima ati: Bizipfa ubusa bite? Gasigwa, ati: «Ni uko wabinyaze Nsoro, none ukaba ubishubije mwene. wabo ». Ibyo Gasigwa yabivugishijwe n'ishyari kuko yari yabonye Rugwe atonesha Muganza. Cyilima abwira Gasigwa, ati "Nta cyo bitwaye nzaba mbyirebera !"

Ubwo Muganza abona inka n'imisozi:, akomeza n'ubutoni bwe. Gasigwa abonye Muganza atonnye cyane, ishyari riramushengura, akeka ko bazamugabira n'ibyo arimo.

Nuko kuva ubwo Gasigwa agandisha ya misozi Muganza. yagabanye; abuza abantu kumugemurira i Kigali, ariko akabigira rwihishwa. Muganza yatumiza ingemu akazibura. Bukeye inzara imaze kumurembya n'abo bari kumwe, Gasigwa yoshya bagenzi be n'abagaragu ba Cyilima ngo bazabwire Muganza bamukangisha yuko Cyilima agiye kumutanga akamukurikiza Nsoro.

Muganza amaze kubyumva ashya ubwoba n'abo bari kumee. Ni ko gucika ijoro ryose, ajya kwiyahura muri Cyohohe.

Bukeye muri iyo minsi, Cyilima abaza abo bari kumwe ati: «Ko ntakibona Muganza aba he?» Abandi bati: «Yaratashye». Rugwe, ati: «Agataha amennye?» Abandi bati: «Ni ko Abagesera begenda!»

Ni yo nkomoko y'iyo babonye umuntu unyonyombye adasezeye bavuga ngo "Agiye nk' Abagesera!" Byaturutse kuri Muganza uwo bateye ubwoba akagenda adasezeye, akiyahura muri Cyohoha.

" Kugenda nk' Abagesera = Kunyonyomba rwihishwa. "

Hifashishijwe

Insigamigani igitabo cya mbere,Kigali 1978