Bakundana urumamo
«Bakundana urumamo»ni umugani baca iyo batahuye abuzura badahuza imibiri; bakabigira nka rwihishwa.
Wakomotse ku nshuti ebyiri zuzuraga rwihishwa: Ruhamanya na Ntampuhwe
Ngo abo bahungu bombi babanye bakiri bato baruzura cyane; bamaze guca akena baranywana. Muri iryo nywana ryabo, basezerana ko hatazagira umenya ko banywanye, bongera no gusezerana ko nibazajya bacyura inyana, umwe azajya ajya iwabo w'undi, yasanga bamurakariye akajya ahitegeye akamama mugenzi we.
Ngo babigira batyo igihe kinini, umugambi urahama; bageza ubwo barongora. Bamaze kurongora bigira inama yo kujya gukeza umwami; bati « Tuzamuhakweho, none twazahavana inka zo gutunga», ndetse n'iwacu bakadushima kandi na bo bagakiriraho.
Bageze ibwami barakeza babona ubuhake; ngo bari abahanga bo kuganira mu bandi bishimishije, amagambo baganira agahimbaza umwami, bituma abatonesha cyane. Nuko babonye ko umwami abakunze, bongera kwigira inama, bati: «Ubwo umwami adutonesheje, bagenzi bacu benshi bazatugirira ishyari: none ntitugashengerere rimwe hajye habanza umwe ashengere yitaruye undi kugira ngo yumve ayo batuvuga».
Bukeye bagiye gushengera habanza Ruhamanya; ageze ibwami asanga bagenzi babo babavuga nabi. Abavamo, ajya ahirengeye kugira ngo aze kubona Ntampuhwe amumame.
Amubonye aramumama, undi aricara. Ruhamanya agenda yigenzagenza amugezeho amubwira ibyo yumvise babavuga. Basubira mu nama y'uko bazajya babigenza; bati: « Duteranuke ku kiraro, twoye kujya tuganirira aho batureba, kandi ntitukicare hamwe; tujye twitarurana tunavugishe amarenga yo kumamana.
Imigambi bamaze kuyuzuza barashengera, ariko umwe ukwe, undi ukwe Bagenzi babo bagumya kubagirira ishyari. Noneho barongera, bati: «Ubwo twateranutse, tujye tuvumba urwango. Habanza Ntampuhwe ajya mu gitaramo, abatekerereza uko yatandukanye na Ruhamanya batagiterana. Bagenzi be ntibabyitaho barabimusuzugurana. Ubwo aragaruka ajya kubwira Ruhamanya uko yabigenjeje. Ruhamanya ati «Ejo ni jye uzajyayo».
Bukeye aragenda, ajyanywe no kuvumba urwango mu biraro bya bagenzi babo. Bahageze nawe ababwira ko yatandukanye na Ntampuhwe batagiterana. Noneho bagenzi be babyumvise barishima., bati: «Ubwo Ruhamanya na Ntampuhwe batandukanye noneho tugiye kubona icyicaro n'ubwotero ibwami; kuko iyo bajyaga mu gitaramo ari bo umwami yitagaho kubera amagambo yabo meza baturusha.
Kuva ubwo bagenzi ba Ruhamanya baramwiyegereza. cyane; ariko bakabigirira kumushuka ngo bazabone uko bamunyagisha na mugenzi we ndetse nibirimba babicishe; nyamara ntibamenye ko babatanze kubashuka.
Bigeze aho barerura babwira umwami uko bagenzi babo babamereye. Umwami arababwira ati: «Nirnuhumure nta cyo bazabatwara !» Nuko bagenzi babo bakomeza gushuka Ruhamanya ko ari we bakunda. Nawe yajya kubajyamo akigira hirya akamama Ntamhuhwe, undi akamenya icyo amubwiye. Ubwo rero ntibaherukanaga, kuko bari barateranutse, bagasigara bakundana urumamo.
Haciyeho iminsi, bagenzi babo barabarembya mu birego, umwami na we arabyernera. Amaze kubyemera Ruhamanya na Ntamhuhwe barabimenya., kuko Ruhamanya yikotama kuri bagenzi be asebya Ntamhuhwe, nawe Ntampuhwe akitaha ibwami ahatswe kandi yumva n' amagambo avugwa kuri Ruhamanya. Bigeze aho bagenzi babo barega Ruhamanya ko ari umunyamazimwe Ntampuhwe ahali, na we Ruhamanya yagiye kuvumba urwango mu biraro. Umwami arabyemera. Batangira kubategurira ibihano.
Ruhamanya avuye kuvumba urwango, ahagarara ku karubanda, Ntampuhwe amubona ari mu rugo ibwami aramumama. Ruhamanya abibonye ahera ko ajya ku kiraro cya Ntampuhwe aricara: dore ko bari baratandukanijwe n'urukundo rw'urumamo gusa. Ntampuhwe araza arahamusanga; amutekerereza uko bageze mu mazi abira; bamena ijoro ryose basubira iwabo.
Bahageze bakoranya bene wabo n'abagore n'abana, barahaguruka baracika; bigira ahandi baratunga baratunganirwa; bakijijwe no gukundana urumamo.
" Gukundana urumamo = kubana akaramata ariko rwihishwa nk' ibya nyiraru reshwa. "