Bernard Makuza
Bernard Makuza yahoze ari umurwanashyaka w’Ishyaka Riharanira Demokarasi (MDR), mbere y’uko iryo shyaka riseswa ubwo ryashinjwaga ingengabitekerezo y’ivangura ry’amoko no kwibutsa amateka mabi. Yaje gusezera muri MDR mbere yo kugirwa Minisitiri w’Intebe tariki 8 Werurwe 2000, umwanya yashizweho n’uwari Perezida w’u Rwanda icyo gihe, Pasteur Bizimungu, nyuma yo kwegura kw’uwari Minisitiri w’Intebe, Pierre Celestin Rwigema, wari umaze iminsi avugwa nabi mu itangazamakuru. Kuri ubu Makuza nta shyaka na rimwe abarizwamo.
Mbere yo kugirwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Bernard Makuza yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi, nyuma aza kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage. Tariki 8 Werurwe mu mwaka 2008 yagumye ku mwanya yari asanzweho muri guverinoma nshya yari igizwe n’abamisitiri 21 ndetse n’abanyamabanga ba leta batandatu.
Makuza ni mubyara wa Perezida Kagame – Se wa Kagame avukana na nyina wa Makuza. Taliki ya 13 Nzeli 2010 Bernard Makuza yongeye kugirwa Minisitiri w’Intebe muri guverinoma nshya.
Hifashishijwe
- Makuza Bernard, Wikipedia.
- Bernard Makuza yongera agumishwa ku ntebe, AFP. 8 Werurwe 2008
- Umunsi Bernard Makuza yagizwe Minisitiri w'Intebe, BBC. 8 Werurwe 2000
- Bernard Makuza wongeye kugirwa Minisitiri w 'Intebe ni muntu ki?, IGIHE.COM, 13 Nzeli 2010