Bugesera

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
akarere ka Bugesera
Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y'Iburasiraziba ,kari ku butumburuke buri hagati ya metero 3005 na metero 2009.Kakaba gafite ubuso bungana na km2 1337.

Imbibi

-Mu majyaruguru akarere ka Bugesera gahana imbibi n'akarere ka Nyarugenge n'akarere ka Kicukiro byo mu mujyi wa Kigali.

-Mu majyaruguru y'iburasirazubazuba hari akarere ka Rwamagana ko mu ntara y'i burasirazuba.

-Mu majyaruguru y'iburengerazuba hari akarere ka Kamonyi ko mu ntara y'iburengerazuba.

-I Burasirazuba bari akarere ka Ngoma ko muntara y'iburasirazuba.

-I Burengerazuba hari akarre ka Nyanza n'akarre ka Ruhango byo mu ntara y'amajyepfo.

-Mu Majyepfo hari igihugu cy'abaturanyi cy'u Burundi,aho bihanira imbibi ku kiyaga cya Cyohoha y'amajyepfo na Rweru.

Ubutumburuke

Akarere ka Bugesera kagizwe n'imisozi irambaraye hejuru,ikaba ifite ubutumburuke bunga na m 1300 na 1667 .Akarere ka Bugesera kandi kagizwe n'udusozi twishi tudahenamye cyane. Hari umusozi wa Juru ufite ubutumburuke bungana na m 1667 ari nawo murimure mu karere ka bugesera,hari n'umusozi wa Nemba ufite ubutumburuke bwa m1625 z'uburebure,hamwe n'uwa Maranyundo ufite m1614 z'uburebure. Hari n'agece kagizwe n'ibibaya birambitse,imisozi ishaje hamwe n'ibishanga byumye.

Ihinduka ry'Ikirere

Akarere ka Bugesera karangwamo ubushyuhe buterwa no kuba nta Misozi iharangwa,ubutumburuke bugufi,kuba nta mvura iharangwa ihagije,hanyuma igihe k'izuba kikaba kirekire.Mu karere ka Bugesera igipimo cy'ubushyuhe kiri hagati ya 20-23 dogere celisiyusi byajya hejuru bikaba hagati ya dogere 26-29. Mu karere hagaragara uruhererekane rw'imvura n'ubushyuhe.Ibyo akaba ari byo biha izina ibihe bine by'umwaka bijyanye n'ihinduka ry'ikirere. Hari igihe twitwa Urugaryi,kirangwa n'ubushyuhe,akaba ari igihe kiva muri Mutarama kugeza Hagati muri Werurwe. Hari igihe twita itumba,kirangwa n'imvura nyinshi,kiva hagati muri Werurwe kugeza muri Kamena Hari igihe twita impeshyi,cy'ubushyuhe kiva muri Kamena kikagera mu Kwakira Hari igihe twita Umuhindo kikava mu mpera za Kamena kugeza mu kuboza. Hagati y'umwaka w'1997 na 2006 mu karere ka Bugesera hagaragaye ihinduka ry'igihe ritakurikizaga gahunda hakaba n'ubwo imvura yaburaga burundu.

Imigezi n'amasoko

Mu karere ka Bugesera dusangamo imigezi n'amasoko bike,n'ibihari mu gihe cy'izuba biruma.Mu karere ka Bugesera tuhasanga imigezi y'igenzi ikurikira:Nyabarongo,Akagera n'Akanyaru. Mu gace k'iburengerazuba iyo migezi itandukanya akarere ka Bugesera na Kamonyi hamwe na Ruhango byo muntara y'Amagepfo,Mu Majyaruguru iyo migezi itandukanya Bugesera na Kicukiro na Nyarugenge byo mu mugi wa Kigali,hamwe n'akarere ka Rwamagana hamwe na Ngoma byo mu ntara y'iburasirazuba.Mu Majyepfo hari ikiyaga cya Rweru na Cyohoha y'Amagepfo bitandukanya Bugesera n'igihugu cy' UBurundi. Akarere ka Bugesera gateganya ko ibyo biyaga 9 aribyo:Ikiyaga cya Rweru (ha 1857 z'u Rwanda), Cyohoha y'amajyaruguru, Cyohoha y'amajyepfo (ha 630 z'u Rwanda), Gashanga (ha 232 ), Kidogo (ha 220 ), Rumira (ha 280), Mirayi (ha230 ), Kirimbi (ha 230 ha) et Gaharwa (ha 230).Ibi biyaga bikaba byaravutse ku nkurikizi y'iyuzure yagendaga iba kera. Ikiyaga cy'akagera gisuka amazi mu migezi Cyohoha y'amajyepfo n'iyamajyaruguru.

Uburezi

Akarere ka Bugesera kagiye kagira abikorera ku giti cyabo nka kiriziya Gatorika,hamwe nababyeyi batandukanye.Akarere gafite amashuri y'inshuke 10.Mu mwaka w'amashuri 2006,mu rwego rw'uburezi harimo abanyeshuri 4,200 mu mashuri y'inshuke.Muri icyo gice cy'uburazi hagaragaramo ikibazo cyo kubura abarimu bashoboye,aibikoresho bidahagije,hamwe n'umushahara wa Reta udahagije. Akarere ka bugesera ubu gafite amashuri 72 abanza.Mu mwaka wa 2006 amashuri abanza yari afite abanyeshuri 67,908 bangana na 73,9% by'abana bagejeje ku myaka yo kujya mu mashuri abanza.Abarimu bo bangana na 1048 .Gutsinda kugirango bajye mu mashuri makuru byari hasi cyani aribyo bifite ikigereranyo cya 37%.Abana bareka amashuri bangana na 4%.Uretse ibibazo by'abana baraka amashuri cyangwa bagatsindwa ibizami bibajyana mumashuri makuru,amashuri abanza afite ibindi bibazo bituma batazamuka,muribyo twavugamo: 1.Ibyumba by'amashuri ntago bihagije.Kubwibyo usanga mwishuri harimo abana barenze umubare bikaba arinazo ntandaro zo kutiga neza.

2.Hari ibibazo byo kubura ibikoresho nk'intebe zo kwicaraho,ibitabo byo kwigishirizamo,hamwe n'imfasha nyigisho zidahagije.

3.Hari ikibazo cy'abarimu badafite ubushobozi buhagije,bitewe no kutabona.

4.Hari ikibazo cy'uko ntamashuri y'inshuke ahari.

5.Hari ikibazo cy'amashuri ari kure.

6.Ababyeyi bagira ibibazo byo kubonera abana babo ibikoresho by'ishuri(imyambaro y'ishuri,ibitabo,...).

7.Ababyeyi ntago bagira uruhare rwo gufasha amashuri.

Hifashishijwe