Canopy Walk yo muri Parike ya Nyungwe

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Canopy Walk yo muri Parike ya Nyungwe ni iteme rifite metero 150 z’uburebure, rikaba riri kuri metero 50 uvuye ku butaka. Ryafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Madamu Monique Nsanzabaganwa tariki 15 Ukwakira 2010, mu muhango wabereye muri Pariki ya Nyungwe nyirizina.

Iryo teme rifasha abasura parike kuyireba bayihereye hejuru, ku buryo bifasha mu kureba amaso ku yandi utunyoni ndetse n’inkende biba muri iryo shyamba.

Canopy Walk yo muri Parike ya Nyungwe
Canopy Walk yubatswe ku bufatanye bwa leta y’u Rwanda ibinyujije muri Rwanda Development Board, USAID ari nayo yatanze amafaranga yose yatwaye icyo gikorwa agera muri miliyoni 812 z’amafaranga y’U Rwanda. Ni ryo teme rya mbere ryo muri ubwo bwoko ribayeho muri Afurika y’Iburasirazuba, rikaba irya 3 muri Afurika nzima nyuma y’iri muri Ghana n’iryo muri Afurika y’Epfo.

Pariki ya Nyungwe Canopy Walk iherereyemo ni ryo shyamba riri ku buso bunini kandi rikuze kurusha andi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, bivugwa ko ryaba ryarabayeho hashize imyaka ibihumbi n’ibihumbi. Iri shyamba rifite ubwoko 13 bw’ibisimba bidakunze kugaragara ku isi, rikaba rifite ubwoko burenga 300 bw’inyoni n’uburenga 100 bw’ibimera.

Ishyamba rya Nyungwe ryemejwe nka Parike y’Igihugu mu mwaka wa 2005, bikaba byarakozwe mu rwego rwo kurengera no kurifata neza kuko ari rimwe mu mashyamba manini ari ku misozi miremire yo muri Afurika. Ikindi ni uko iryo shyamba rifite isoko y’amazi agaburira hafi ibihugu byose muri aka karere, ndetse rikaba ariryo ribitse isoko ya NIL ahitwa I Gisovu. Iryo shyamba rifite ubwoko bw’inyoni bugera muri 26 utasanga ahandi ku isi, ndetse n’ubwoko 13 bw’inkende.

Hifashishijwe

Ku zindi mbunga