Gatsibo
Mu majyaruguru Akarere ka Gatsibo gahana imbibe n'Akarere ka Rwamagana, iburasirazuba hari Repubulika ya Tanzaniya, mu majyepfo hari Akarere ka Rwamagana, iburengerazuba hari Akarere ka Gicumbi.
Contents
Ubuzima
Abaturage b'akarere bashoboye guhabwa ubuvuzi buhagije, ingamba zikurikira zishyirwa mu bikorwa:
- Ibitaro byarubatswe mu Murenge wa Kabarondo
- Ibindi bitaro byarubatswe mu Mirenge ya Gitoki, Gasange, na Nyagihanga.
- Abaturage bashizwe mubwisungane mu kwivuza buzwi nka mituyeri.
- Ababyeyi bakanguriwe kubyarira kwa muganga.
- Abaturage bakanguriwe kubyara abo bashoboye kurera.
- Gahunda yo kurwanya imbasa nayo yasizwe mu bikorwa.
- Abaturage kandi bakanguriwe kwipimisha SIDA, abanduye basabwe gufata imiti hakurikijwe amategeko.
Uburezi
Akarere ka Gatsibo kimwe n'utundi Turere tugize igihugu, kahawe inshigano zo kwita ku burezi kuko ariyo shyingiro y'iterambere y'Akarere n'igihugu muri rusange; niyo mpamvu uburezi bwitaweho cyane mu rwego rwo gufasha urubyiruko n'abakuze kugirango ibyifuzo byabo bafitiye imbere yabo hazaza bazabashe kubigeraho. - Gahunda y'Akarere yo kongera ibyumba byigirwamo.
- Imfasha nyigisho zashizwe ahagaragara.
- Uburezi bw'amashuri y'incuke nabwo bwaratangijwe. - Uburenganzira bw'umwana nabwo burubahirizwa.
- Umubare mu nini w'ibyumba byo kwigiramo nawo wariyongereye mu mashuri y'isumbuye mu Mirenge ya Kabarore, Kiramuruzi, Kageyo na Ngarama.
- Komite y'ubugenzuzi yashoboye kunyura mu mashuri abanza 74 n'ayisumbuye 27,mu rwego rwo kugenzura isuku n'imyigishirize.
- Ishuri ntanga rugero ry'incukeryarubatswe mu Murenge wa Kabarore.
- Ikigo (science laboratory) cyubatswe mu Murenge wa Kabarondo.
- Ibizamini biri kurwego ruhanitse byatehuwe kugirango abanyeshuri nabo bazamuke muntera y'uburezi.
- Gutanga ibikoresho bigezweho mu mashuri yigisha imyuga, n'andi yisumbuye mu rwego rwo kwita ku burezi.
- Imishinga yo gufasha abikorera no gutanga imirimo ku banyeshuri bakirangiza kwiga cyane amashuri y'imyuga, ifasha nabashaka gukomeza amashuri no kongera ubumenyi.
- Umubare w'abakobwa mu mashuri wariyongereye ku buryo bugaragara.
- Ubushobozi bwaratanzwe ku barimu 25 bigisha imibare n'icunga mutungo, n'abandi bagera 101 bashizwe ingezuramari mu mashuri abanza.
Ubuhinzi
Mbere ya 1994, akarere ka Gatsibo kabarizwa ahari parike y'Akagera,Nyuma y'intambara yo kubohora igihugu, igice kinini cyatujwemo abantu, bituma pariki isigarana igice gito.
Bitewe n'ukwegereza ubuyobozi abaturage, n'impinduka mu buhinzi, akarere kahisemo uburyo bushya mu bworozi mu rwego rwo kuzamura umusaruro ugirira akamaro abaturage.
Ibi byakozwe no mutera intanga inka z'inyarwanda, bikaba byarazamuye umusaruro w'amata, kandi Akarere ka Gatsibo kari kw'isonga mu gihugu cyose mu kugemura amata, n'inyama.
Amategeko mashya y'ubuhinzi yatumye Akarere kagira umusaruro ushimishije, bityo Akarere ka Gatsibo kakaba ubu kari kwisonga mubuhinzi bw'ibinyameke, nk'ibigori,ibishyimbo,amashaza, umuceri
ubuhinzi bwo mubishanga nabwo bwazamuye umusaruro, cyane cyane imboga, imyumbati, n'ibigori.
Icyitaweho kurusha ibindi mu buhinzi:
- Kurwanya isuri no gufata neza ibishanga mu rwego rwo kongera umusaruro.
- Guhinga imyumbati
- Guhinga ibigori kuntera yo hejuru.
- Guhinka umusaruro mu bigega binini.
- Gutunganya imirima ihingwa dushyiramo ifumbire mva ruganda.
- Kwitabira gutera ikawa, no kuyikorera.
-Kubaka abo batunganyiriza ikawa.
- Gukangurira abaturage guhinga imboga nibura hegitare 6.
- Gukangurira abahinzi guhinga inanasi nibura hegitare 15.