Gisagara
Akarere ka Gisagara kahuje utwari Uturere twa Gikonko, Kibingo, Mugombwa na Save. Gafite imirenge cumi n’itatu (13) ari yo : Nyanza, Kigembe, Kansi, Kibirizi, Muganza, Mugombwa, Mukindo, Musha, Gishubi, Mamba, Gikonko, Ndora na Save. Kagizwe n’ utugari 59 n’imidugudu 524
Gafite ubuso bungana na Km² 679.2 ; gatuwe n’abaturage bangana na 281 782, bityo bakangana na 393,4 kuri km². Igice kinini cy’abaturage batunzwe n’umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi. Hakaba higanje igihingwa cya Kawa, umuceri, ibigori, ibishyimbo, imyumbati, urutoki n’amasaka. Mu bworozi, higanje inka, ihene, ingurube n’inzuki.
Uburezi
Akarere ka Gisagara kagizwe n'ibyahoze ari uturere twa Save, Mugombwa, na Kibingo. Muri aka karere harimo amashuri y'inshuke 30, abanza 65, ayisumbuye 18, nandi 2 y'imyuga. Hari abarimu b'amashuri yisumbuye bagera kuri 212 bigisha abanyeshuri bangana na 5,495 muri bo 2,519 nabahungu naho 2,926 nabakobwa. Bivuze ko hari abakobwa benshi kurusha abahungu mu mashuri yisumbuye mu karere. Hari abanyeshuri 52,547 mu mashuri abanza mu karere. Bakaba barerwa n'abarimu 791. Mu mashuri y'icukye hari abarimu 31 n'abanyeshuri 734 muri bo 354 nabahung, 380 akaba ari abakobwa.
Muri 2006 amashuri 4 yisumbuye yubatswe ku rwego rw'umurenge ariyo ESI Mugombwa, ESI Magi, ESI Mamba, na ESI Ndora.
Ubuhinzi
Nk'uko mu cyaro hose mu Rwanda bimeze ubukungu bw'Akarere ka Gisagara bushingiye cyane ku buhinzi n'ubworozi. Abarenze 90% ni abahinzi cyangwa aborozi cyangwa babikora byombi. Imyaka ine ihingwa cyane mu karere ni umuceri, ikawa, ibigori, n'imyumbati. Umuceri uhingwa mu bishanga byatunganyijwe (ha 1500) naho 40% by'abaturage bakora i Gikonko muruganda rutunganya umuceri. Hari amakoperative 6 y'abahinzi b'umuceri bibumbiye mumuryango wa Butare (UCORIBU). Ikawa y'arabika iza ku mwanya wa kabiri mu bihingwa byinjiza amafaranga menshi mu karere.
Bitewe n'inyungu nyinshi iri mu guhinga ibyo kugurisha hane, cyane cyane ikawa, hubatswe sitasiyo ebyiri zo kuyitunganya. Izi sitasiyo zimaze kumenyekana nk'ingirakamaro kugira ngo ikawa yacu ishobore kugera kwisoko mpuzamahanga yo mu muryango w'ubumwe bw'iburayi, no muri Amerika. Izi sitasiyo zizaba zitunganya ikawa izaba isaruwe ku biti by'ikawa ubu bigera kuri 2,716,820 n'ibindi bigera kuri 200,000 Akarere kazatera mu mwaka utaha.
Akarere ka Gisagara gafite amashyirahamwe 4 y'abahinzi b'ikawa kandi ibigori bikaba bifite umwanya wa gatatu mu bihingwa byinjiza amafaranga menshi mu karere, kandi bihingwa ku buso bungana na hegitari 500 mu gishanga cy'Akanyaru.