Gucyura isanzu

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Mu Rwanda rwo hambere, gucyura isanzu byari ukugabana inka nyinshi cyane zuzuye imisozi, ugahabwa n’imisozi yo gutwara. Umuntu wibukwa twatangaho urugero wacyuye isanzu, ni Bisangwa bya Bigombituri wo mu Ngangurarugo, akaba ari na we wazitwariraga Rwabugili.

Undi wagororewe gucyura isanzu, ni Rusuka. Rusuka uyu yabaye ikirangirire ku ngoma ya YUhi IV Gahindiro, aza kugororerwa muri ubu buryo nyuma yo gukiza Umwami Gahindiro nyine akiri uruhinja, ubwo mwene se wa Mibambwe Sentabyo witwaga Gatarabuhura yari yohereje intumwa zo kumwica ngo ahereko aza azungure ingoma. Ibi rero byatumye Umwami azirikana Rusuka cyane, bikubitiyeho n’uko yari yaranamureze kugeza akuze. Mu igororerwa ry’intwari mu iyi ntambara ya Gatarabuhura n’Umwami wari akiri uruhinja rero, ni ho na Rusuka yagororewegucyura isanzu. Yagabanye inka zitwaga Indorero z’i Mushongi, n’izitwaga Imikara. Yagabanye kandi imisozi ya Munyinya ahahoze ari muri Butare, Kaganza na Gihisi hombi hahoze ari muri Gitarama. Yagabiwe kandi ubutanyagwa no kuba abanyabyuma b’ibwami (ibisonga) mu muryango we wose.

Gucyura isanzu rero byari ingororano ihambaye, ku buryo itorero Amasimbi n’Amakombe ryafatiyeho rigahimba indirimbo ryise Ijana rya Bisangwa. Kugira ngo rero usobanukirwe neza icyo gucyura isanzu ari cyo, ni ngombwa gukurikirana amagambo ari muri iyi ndirimbo. Iyi ndirimbo bavuga ko yahimbwe bahereye ku byabaye ubwo Kigeli IV Rwabugili yatabaraga mu Bunyabungo. Icyo gihe ngo hari umuntu witanze akingira uyu Mwami umwambi bari bamurashe uba ari we ufata ariko ntiyapfa, hashize iminsi aza gusaba Rwabugili iby’isanzu nk’uko yaricyuriye Bisangwa, kuko buri gitero batabarukagamo Bisangwa yari yarasezeranijwe kuzajya ahabwa inka ijana. Iyi ndirimbo ni ikiganiro, aho amagambom y’usaba aboneka mu gitero cya 1, 3, 5, n’icya 7; naho ayo Umwami amusubiza aboneka mu gitero cya 2, 4, n’icya 6. Uretse ib’iyo ndirimbo y’igisigo, umuhanzi arerekana ko uriya muntu na we yari akeneye gucyura isanzu, ariko Umwami agakomeza amuhakanira ko atabikwiye. Mu gitero cya 7 ni ho usaba amukurira inzira ku murima akoresheje amagambo akomeye ati: “Umpe inka si cyababo, wibuke nita mu cyuho ngo ejo utaraswa mu cyico.”