Ibintu ni magirirane

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Iyi mvugo yavuye ngo ibintu ni magirirane yavuye ku Umugabo witwaga Sebantu yari umungaragu w’umunyanzoga wa Mashira ya Nkuba ya Sabugabo umubanda, akaba mwene Ruhago w’umuzigaba, iwabo hakaba ku Ndiza ahasaga mu mwaka w’1400. Ni we rubanda bahimbye izina rya Magirirane. Ni bo bazigaba bitwaga Abakara, bagakomoka kwa Gahu na Gakara bari abahanuzi mbere y’umwaduko w’ingoma nyiginya mu Rwanda. Ni bo bazigaba b’Abasangwabutaka banavugwa ko ngo baba barahanuye inka zaje mu Rwanda. Ababakomokaho bacyibukwa ni abo kwa Nkwaya ya Muvubyi. Ni uko Sebantu amaze guykeza Mashira, aba umunyanzoga we kandi akomeza n’umwuga wabo w’ubupfumu, abyamamaramo byombi ariko ahanini akarangwa n’imico myiza yagiraga abamuhanuje benshi ntabake ingemu, abamusabye inzoga bafite inyota ntabagurishe ahubwo akabahera ubuntu. Bukeye Mashira n’abagaragu be bajya ku muti (kuragura intondwe). Baraguriza ko Sekarongoro atazanyaga Mashira, Nduga na Ndiza, kuko yahatwaraga hombi. Abapfumu ba Mashira beza intondwe, bemeza ko Sekarongoro nta cyo azatwara Mashira, ariko Sebantu na Mashira bakomeza kugononwa. Mashira ati: “Inkeke y’intondwe twaraguye twasanze ireba ingoma (umwanya w’intondwe).” Sebantu na we ati: “Tujya gufata iyo ntondwe yaducitse igwa aho inka zikamwa, ubwo ni ukuvuga ko igihugu Mashira yatwaraga cyayobotse urukamishirizo (mu rukamishirizo ni ho ingoma z’i Bwami zavugiraga).” Bahera ko bava ku muti (aho bicaraga baragura intondwe) barataha. Bukeye bingeye kubikira intama (kuyibaga), ibura inganji (umutima wayo mu ndagu). Bamaze kubura inganji, Sebantu bawira abapfumu bagenzi be ati: “Ntimwirirwe muyitega, inganji yeguriwe nyirayo.” Ubwo yaraguraga ko igihugu Mashira yatwaraga cyeguriwe Sekarongoro.

Sebantu amaze kumenya ko Mibambwe azatsinda Mashira, aramucika yisangira Mibambwe. Na we abonye umuntu avuye kwa Mashira, arishima cyane. Sebantu ahakwa na Mibambwe amushyira mu bandi bapfumu b’i Bwami, aratona cyane. Agumya kuragurira i Bwami, ababwira n’uko imana zo kwa Mashira zagenze, bituma Mibambwe arushaho kwishima.

Haciyeho iminsi, Mibambwe ashaka gutera Mashira. Sebantu ajya imbere y’ingabo za Mibambwe batera Mashira ku Kivumu cya Nyanza. Bagezeyo, ingabo za Mibambwe n’iza Mashira zitana mu mitwe, iza Mibambwe ziranesha, Mashira arafatwa bamushyira Mibambwe. Ageze imbere ye, abantu benshi bemeza ko Mashira akwiye gupfa. Ariko Sebantu wahoze ari umugaragu we yumvise abantu benshi bamucira urwo gupfa, arababara cyane kuko yibutse aho yamuvanye ari umutindi, ni ko kugambirira kumusabira imbabazi kuri Mibambwe, baramurekura. Amaze kurekurwa, Mashira yahatswe na Mibambwe, ndetse na we bamushyira mu bapfumu b’i Bwami hamwe na mwishywa we Munyanya, dore ko ngo bari abapfumu b’abahanga kera bitwaga Rugambwa. Sebantu na we agumya kuba umutoni ku Mwami, ndetse agabana igihugu kimwe cya Mashira cyitwaga Ndiza. Haciyeho iminsi myinshi cyane, sebantu ajyana inka zo gukura ubwatsi kwa Mibambwe, arashimwa. Abonye ishimwe, aboneraho yihererana Mibambwe asabira Mashira umuriro kugira ngo azabone uko ashumbushwa. Mibambwe aremera aha Mashira umuriro.

Haciyeho iminsi na none, Sebantu yongera kujya guhakirwa Mashira, ati: “Nyagasani, uriya mugabo ntiyigeze kukugomera, ahubwo ni abantu bamushutse ubundi yaragukundaga, kandi na we urihera ijisho ukuntu we na mwishywa we Munyanya bagira umwete mu byawe, kandi bakubitiyeho no kuba ingenzi mu bupfumu bwabo.” Arakomeza ati: “None Nyagasani ntiyari akwiye kugukenana.” Mibambwe yemerera Sebantu icyo amusabye, akomorera Mashira igice y’epfo cya Nduga. Sebantu baonye ko Mashira agize agahenge i Bwami, arishima cyane. Ni uko rubanda rw’i Bwami n’abandi benshi bahoze ari abagaragu ba Mashira bamenye ko sebantu ari we watumye Mashira akomorerwa Nduga, ni ko kuvuga bati: “Ibintu ni Magirirane.” Ibi babikomoraga ku neza Mashira yari yaragiriye Sebantu, na we akaza kuyimwitura mu buryo budakekwa. Kuva ubwo Sebantu akurwa izina rya se, yitwa Magirirane. Kugira ibintu Magirirane=Kwitura ineza wagiriwe.

Hifashishijwe

  • Ibirari by’insigamigani, igitabo cya mbere, Icapiro ry’ Ingoro y’ Umurage w’u Rwanda, 2005.